Umuhanzi akaba n’umwanditsi, Nsengimana Justin, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Tukuri inyuma Paul Kagame” yumvikanisha bimwe mu byo Perezida Kagame amaze kugeza ku banyarwanda, kandi ko Abanyarwanda biteguye kumushyigikira mu matora ateganyijwe mu 2024.
Uyu muhanzi ukora umuziki
mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yasohoye iyi ndirimbo ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2023, nyuma y’iminsi yari
ishize ayirarikiye abantu.
Nsengimana Justin yabwiye
InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza uburyo
Abanyarwanda bishimiye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
Ati “Usanga abaturage
benshi nyuma y’uko Perezida Kagame yemeye ko 2024 ari umukandida, intero n'inyikirizo ni imwe bati ‘tukuri inyuma Paul Kagame mu muvuduko n'icyerekezo
cy'iterambere mwaduhaye.”
“2024 ni 100% kubera
ibikorwa mwasezeranyije abanyarwanda byagezweho hakaba hari n'ibyikubye. Kuri
mwe, imvugo ni yo ngiro mu Rwanda nta kidashoboka. Umuturage yivuriza kuri 3000 Frw umwaka wose.”
Uyu mugabo avuga ko
yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gukusanya ibitekerezo mu banyarwanda batuye
imbere mu gihugu n’abatuye hanze y’u Rwanda.
Yanashingiye ku
bitekerezo asangiye n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga binyuze mu
itsinda bashinze bise ‘Muze turwubake’.
Uru rubyiruko ruherutse
gukorera ingendo mu turere dutandukanye, aho bahuye n’abaturage banyuranye
bagaragaza ko bishimira ibyo Perezida Kagame yabagejejeho.
Nsengimana Justin ati “Abaturage
baturiye utwo turere mu buhamya batanga iyo babaga bagiye gusoza basorezaga ku
ijambo rigira riti Perezida wacu bwite Tumuri inyuma.”
“Akomeze atuyobore, atugeze
kuri byinshi kuko turacyamukeneye, 2024 tumuri inyuma. Nibwo twahisemo gukora
iyindirimbo kugirango tumugaragarize ko tumuri nyuma rwose kuko indirimbo
igerakure hashoboka kuruta kuvuga ubutumwa Nyakubahwa Perezida w'abanyarwanda
Paul Kagame abyumve abanyarwanda tumuri inyuma.”
Muri iyi ndirimbo, uyu
muhanzi agaruka ku bikorwaremezo birimo nk’amashanyarazi yageza mu bice
bitandukanye by’u Rwanda, imibereho myiza y’abanyarwanda, umutekano usesuye n’ibindi
biri mu bituma abanyarwanda batekanye.
Nsengimana ati “Umuriro
w'amashanyarazi ntukiri uw'abifite gusa nk'uko byahoze mbere. Imibereho myiza
y'Abanyarwanda muri iki gihe ni yo yatumye icyizere cyo kubaho cyiyongera.”
“Leta yashyize imbaraga
mu buhinzi bugezweho aho henshi hifashishwa imashini mu kuhira bituma
n'umusaruro wiyongera, imidugudu igezweho yubakiwe abatishoboye.”
“Umugani wa wa muhanzi
uyu ni Salomo wavukiye i Rwanda Nyakubahwa Perezida wacu twitoreye Imana
idufashe ikuduhere impagarike n'ubugingo ubundi utuyobore kugeza, ibikorwa
birivugira turekane n'ibigarasha bajye bahora bavuza induru nicyo bashoboye
n'ubundi.”
Ku wa 19 Nzeri 2023,
nibwo Perezida Kagame yatangaje ko aziyamamaza kuri manda ya Kane mu matora ya
Perezida ateganyijwe kuba muri Kanama 2024.
Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru
Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ati “Yego, rwose ndi umukandida."
Akomeza ati “[…] Nshimishijwe n'icyizere Abanyarwanda bangaragariza.
Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye…”
Nsengimana Justin wakoze
iyi ndirimbo ‘Tukuri inyuma Perezida Kagame’ avuga ko yakuze yumva afite impano
yo kuririmba mu bwana bwe, ariko aza kubikora nk'umwuga mu 2017.
Yamenyekanye mu zindi
ndirimbo zirimo izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zirimo iyitwa
Abandi(Ibitenge), Muvandimwe, Mama Yaranyishe n'izindi zitandukanye zakunzwe
cyane.
‘Tukuri inyuma’ ni indirimbo
yakozwe mu buryo bw'amajwi na Rudahezwa, amashusho akorwa na Director Shaffy.
Nsengimana Justin
yasohoye amashusho y’indirimbo yumvikanisha ko biteguye gushyigikira Perezida
Kagame mu matora
Nsengimana avuga ko indirimbo ‘Tukuri inyuma Perezida Kagame’ yayikoze ashingiye ku bitekerezo by’abanyarwanda baba mu gihugu no hanze
Nsengimana avuga ko
ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda byivugira
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUKURI INYUMA PAUL KAGAME’
TANGA IGITECYEREZO