Umuraperi Kinq Jamez uri mu batanga icyizere mu gihugu cya Nigera yahuje imbaraga n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Rwanda, Comfort People Ministries bakorana indirimbo bise “My Prayer” (Isengesho ryanjye) igaruka ku gusingiza Imana.
Comfort People Ministries
yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2023, nyuma yo
gutangira gukorana mu buryo bw’umuziki n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ‘Label’
yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bita J-3:16 Records ihagarariwe na AnthonyESullivan.
Umuyobozi wa Comfort
People Ministries, Ndayishimiye Jean Damascène yabwiye InyaRwanda ko bagize
igitekerezo cyo gukorana iyi ndirimbo ‘My Prayer’ nyuma y’ibiganiro bagiranye n’umuyobozi
wa Label wabo biyemeza kuyikora ibyinitse kandi ihimbaza Imana.
Avuga ko umuyobozi w’iyi
Label ari nawe wagize uruhare mu kubahuza n’umuhanzi Kinq Jamez bakoranye
indirimbo. Ibaye indirimbo ya kabiri Kinq Jamez akoze nyuma y’uko atangiye
gukorana n’iyi Label.
Ndayishimiye ati “Umuyobozi
wacu niwe wampaye igitekerezo ko nk’itsinda dushobora gukora iyi njyana
tukarema ikintu gishya kandi giherekejwe n’ubutumwa bwiza. Kubera ko ari we
uduhagarariye yanadufashije guhuza imbaraga na Kinq Jamez wo muri Nigeria.”
Iyi ndirimbo yakorewe
muri Rwanda, muri Nigeria ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni
indirimbo avuga ko itaboroheye mu kuyikora, kuko byasabye ko bafata amashusho
yayo inshuro ebyiri, bitewe n’uko amashusho ya mbere bafashe bayabuze.
Akomeza ati “Twafashe
amashusho inshuro ebyiri zitandukanye. Twari twakoranye n’abantu badafite ibyangombwa
tutabizi bakoresheje ‘Drone’ bidusaba kuyisubiramo bidutwara imbaraga. Byageze
aho ducika intege ariko dukomeza kugerageza kugeza ubwo indirimbo isohotse.”
Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umukinnyi wa filime wamamaye cyane mu mazina ya Nzovu. Muri iki gihe agaragara cyane mu biganiro binyuranye atanga ku miyoboro itandukanye ya Youtube.
Muri rusange iyi ndirimbo
ishingiye ku kugaraagza imbaraga ziva mu gusenga. Mu mashusho y’iyi ndirimbo,
itangira abaririmbyi bari mu rugendo bihuta mu mudoka bagaharikwa na Police,
batakaza ibyiringiro by’uko urugendo rw’abo rukomeza, ariko barasenga cyane.
Damas akomeza ati “Duta ibyiringiro
ariko bamwe muri twe barasenga nyuma Imana idukorera igitangaza umupolisi
araturekura tujya mu gikorwa twari dufite igitaramo kandi byagenze neza.”
Comfort People Ministries
ni itsinda ry’abaramyi rigizwe n’abantu babarizwa mu matorero atandukanye.
Rifite isura nshya n’impinduka mu mikorere, cyane ko rigizwe n’abantu bakomoka
mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bafite intumbero yo
kwagura imipaka no guhuza abantu batari abo mu gihugu kimwe gusa ahubwo muri
Afurika no ku Isi yose. Bagamije gutanga ihumure no gushyira imbere kwamamaza
ubutumwa bwiza bwa Yezu Kristo.
Comfort People Ministries
ivuga ko itorohewe cyane n’igikorwa cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo kuko
habayeho kubura aya mbere
Umuraperi Kinq Jamez wo
muri Nigeria utanga icyizere yahuje imbaraga na Comfort People Ministries mu
Rwanda
Umukinnyi wa filime
wamamaye nka Nzovu ari mu bakinnyi b’imena bagaragara muri iyi ndirimbo
Amashusho y’iyi ndirimbo
yakorewe mu bice bitandukanye by’u Rwanda
Anthony, umuhanzi akaba
Producer utuye muri Leta ya California muri Amerika washinze Label ibarizwamo
Comfort Ministries People
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY PRAYER’ YA COMFORT MINISTRIES NA KINQ JAMEZ
TANGA IGITECYEREZO