RFL
Kigali

Ntibisanzwe! Nyuma yo gutonora igi, yatunguwe no gusangamo irindi mo imbere rifite ibishishwa

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:14/10/2023 8:12
0


Ibintu bisigaye bibera muri iyi si ni ibitangaza gusa.



Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yagize gutya nk'ibisanzwe yitekera igi ry'inkoko mu mazi atetse. Nyuma y'uko igi rihiye, nta kindi yari gukora uretse kubanza kurihoza akoresheje amazi akonje kugira ngo biriya bishishwa by'inyuma bitamutwika.

Igi rimaze guhora, umugabo yagiye kurifata ngo atangire arikoreshe icyo yaritekeye(kurirya), n'uko atangira kuritonora nk'ibisanzwe bya bishishwa, akimara kuryaho gato, yahise akubitana n'irindi 'Igi' ririmo imbere ndetse rifite n'ibishishwa byaryo.

Byamutaye mu rujijo rukomeye yibaza ibyo ari kubona biramuyobera, niko guhita yikoza ku mbuga nkoranyambaga atangira kubaza abantu ibyo bintu niba bo baba bazi ibyo aribyo.

Gusa ariko abantu bamwe na bamwe bagendaga bamubwira ko nabo bagiye bahura nabyo, ugasanga utonoye igi watangira kurirya aho kugira ngo uhure n'igice cy'umuhondo, ukongera ugahura n'irindi (Igi) rifite n'ibishishwa.


Nyuma yo gutonora igi yatunguwe no gusangamo irindi mo imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND