RFL
Kigali

Igitego gica umugongo, gihesheje amanota 3 APR FC imbere ya Mukura - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/10/2023 17:09
1


APR FC itsinze Mukura Victory Sports igitego kimwe ku busa mu minota y'inyongera igita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.



Igitego cya Victor Mboama mu minota y'inyongera, gihesheje amanota 3 APR FC mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona.

UMUKINO UKO WAGENZE


90+5" umukino urarangiye

90+5" Igitego cya APR FC. APR FC ibonye igitego gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira uturutse mu kubuko kw'ibumoso, urenga uzamunyezamu usanga Mbaoma aho yari ahagaze ahita atereka mu izamu

90" umusifuzi yongeyeho iminota 5 kugurango umukino urangire

86" Mukura yacuritse ikibuga ihushije igitego ku mupira uterewe mu kibuga hagati na Katageya Elia, ariko umunyezamu wa APR FC awushyira muri koroneri

84" APR FC ikoze impinduka, Nshuti Innocent yinjira mu kibuga, asimbuye Ruboneka Jean Bosco

80" Mukura ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Ndayogeje arekuza ishoti rikomeye, umunyezamu wa APR FC awushyira muri koroneri

kuva APR FC yakora impinduka yatangiye kwiganza no kugera imbere y'izamu cyane binyuze kuru Mugisha na Bacca

66" Mukura ikoze izindi mpinduka Djuma na Uwiduhaye bavuye mu kibuga, hinjira Katageya Elia na Bukuru

62" APR FC nayo ikoze impinduka, Ndikimana Danny na Apam Asongwe Bemol bavuye mu kibuga, hinjira Mugisha Gilbert na Alain Kwitonda Bacca

59" Mukura ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Samuel Pimpong wari ukijya mu kibuga ariko ateye umupira ujya ku ruhande

57" Mukura ikoze Impinduka Ngirimana na Ngirima Alex na Iradukunda Elie Tatou bavuye mu kibuga basimburwa Alex ndetse na Pimpong







45" Igice cya kabiri kiratangiye

45+1" igice cya mbere cy'umukino uri guhuza APR FC na Mukura kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

45" umusifuzi yongeyeho umunota umwe w'inyongera ngo abakinnyi bajye kuruhuka




28" Mukura ihushije igitego kumupira uturutse muri koroneri yari itewe na Aboubakar, Ndoyogeje aterekaho umutwe umupira ukubita ku nshundura zo hanze

kuva shampiyona y'u Rwanda umwaka w'imikino 2023-24 yatangira, uyu niwo mukino uranze no gufungana, kuko amakipe yose ari gukinira hagati nta kipe igera imbere y'izamu.

23" APR FC igerageje uburyo bugera imbere y'izamu ku mupira wari ufitwe na Omborenga, ariko awushose ujya hanze

11" Etie Tatou ahannye kufura ariko umupira ugwa mu rukuta

10" kufura ya Mukura, ku ikosa rikorewe Iradukunda Elie Tatou




Bukuru yabanje ku ntebe y'abasimbura



18:00" Umukino uratangiye, ukaba utangijwe n'ikipe ya APR FC

Abakinnyi 11 Mukura Victory Sports yabanje mu kibuga

Sebwato Nicolas

Ngirimana Alex

Kayumba Soter

Muvandimwe JMV

Kubwimana Cedric

Ntarindwa Aimable

Ndayogeje Gerard

Ssebaduka Djuma

Iradukunda Elie Tatou

Uwiduhaye Aboubakar

Nsabimana Emmanuel

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavelh Ndzila

Ombolenga Fitina

Niyomugabo Claude

Salomon Banga Binjeme

Buregeya Prince

Taddeo Lwanga

Niyibizi Ramadhan

Ruboneka Jean Bosco

Ndikumana Danny

Apam Asongwe Bemol

Victor mbaoma

17:57" Amakipe yombi amaze kwifotoza, abakapiteni bakaba bari gutombora ibibuga

17:53" Amakipe yombi avuye mu rwambariro, akaba agiye kwifotoza umukino ugatangira

17:44" Amakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba aribugaruke umukino utangiye

APR FC yakoze iminduka, abakinnyi nka Niyomugabo Claude, Ndikumana Danny na Salomon babanje mu kibuga

17:15" Amakipe yinjiye mu kibuga agiye kwishyushya

Nta guhagarara nyuma y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona, umunsi wa 7 wanzitse kuri uyu wa gatanu, aho APR FC yakiriye Mukura Victory Sports mu mukino wo gupfa no gukira.

Ni umukino ugiye kuba Abatoza ba APR FC bicariye inkono ishyushye, aho bagomba gutsinda Mukura cyangwa bakirikanwa.

APR FC iherutse kunganya na Bugesera mu mukino w'umunsi wa gatandatu igitego kimwe kuri kimwe, naho Mukura itsinda Sunrise FC igitego kimwe ku busa cyabonetse mu minota ya nyuma.

APR FC niyo iheruka kwakira Mukura Victory Sports, aho yariki 29 Mata 2023, APR FC yakiriye Mukura mu mukino wa shampiyona, birangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Mukura iheruka gutsindira APR FC i Kigali tariki 1 Gashyantare 2022, igitego 1-0, mu mukino wabaye iminsi ibiri, akaba ariwo wakuyeho agahigo k'imikino 50 APR FC yamaze idatsindwa.

Mu mikino 27 imaze guhuza aya makipe kuva InyaRwanda yatangira kuba (2009), APR FC yatsinzemo imikino 15, Mukura itsinda 7 banganya 5.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INNOCENT9 months ago
    MBAWOMA YAJEYAJE MUMINSI IKURIKI RANTAWU ZABONINSI NZITUGIHA RITUGO MBAGUKU BITA TUTABA BARIYE





Inyarwanda BACKGROUND