Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose, rigiye kuba ku nshuro ya 16 rizaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye kandi bagezweho mu Rwanda, mu rwego rwo gusigira ibyishimo abazaba bari muri buri gace abakinnyi bazajya basorezamo.
Umuyobozi Ushinzwe
ibikorwa muri Kikac, Uhujimfura Claude, yabwiye InyaRwanda ko Kikac isanzwe
ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda
(FERWACY) ajyanye no gutegura ibitaramo biherekeje uyu mukino ukundwa na benshi
mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki n’umukino w’amagare.
Yavuze ati “Dusanzwe dufitanye amasezerano na Ferwacy ajyanye no gutegura igitaramo muri buri gace abasiganwa basorezamo. Ni mu rwego rwo gufasha abakunzi b’uyu mukino gususuruka no gufasha abakunzi b’umuziki bari mu Ntara kureba abahanzi batandukanye bakunda.”
Uhujimfura avuga ko bakiri mu biganiro n’abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo
bitanu byamaze gutangazwa. Kandi ko mbere y’uko umunsi nyirizina wa Tour du
Rwanda ugera bazaba baramaze gutangaza abahanzi bose bazaririmba muri ibi
bitaramo.
Mu bihe bitandukanye
abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du
Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk’ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi
Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na
Kenny Sol.
Iri rushanwa rya Tour du
Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z'umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu
cyumweru cyo kuva tariki 18, kugera tariki 25 Gashyantare.
Iri siganwa ryitabirwa
n'abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru
rizenguruka ibice byose by'u Rwanda.
Mu 2023, Umunya-Eritrea
ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu
birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa
Kigali.
Uyu musore yatwaye Tour
du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe
n’intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda
y’Umujyi wa Kigali.
Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze).
Mu bakinnyi 93
baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye
ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.
Nyuma y’uko yegukanye
Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, Mu magambo ye yagize ati “Gutsinda
Tour du Rwanda ni iby’agaciro kuri jye, ikipe yanjye n’igihugu cyanjye, kuko ni
irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane’’-
Yongeraho ati: "Ni
intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere’’
Umunya-Eritrea ukinira
Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda 2023
Ibihumbi by’abantu bitabira Tour du Rwanda 2023 baba baniteze ibitaramo by’abahanzi banyuranye
TANGA IGITECYEREZO