Abanyamuziki bagezweho muri iki gihe barangajwe imbere na Diamond Platnumz, Jux na Zuchu bo mu gihugu cya Tanzania bategerejwe i Kigali aho bazaririmba mu birori bikomeye byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere.
Ni ubwa mbere Zuchu na
Jux bagiye gutaramira i Kigali. Ni mu gihe Diamond ahaheruka mu gitaramo
cyaherekeje iserukiramuco rya Giants of Africa ryahurije i Kigali urubyiruko
rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika mu rugendo rwo guteza imbere umukino wa
Basketball.
Kuri uyu wa Gatanu tariki
14 Ukwakira 2024, ni bwo Trace Africa yemeje ko Diamond, Zuchu na Jux bazaba bari
i Kigali mu birori byo gutanga ibi bihembo bizaba ku wa 21 Ukwakira 2023 mu
nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Diamond yaje yiyongera ku
rutonde rw’abanyamuziki barenga 50 bazaririmba muri ibi birori. Agiye
gutaramira i Kigali nyuma y’uko mu minsi ishize yasohoye indirimbo ‘Enjoy’ yakoranye na Jux’ iri mu zikunzwe muri iki gihe. Iyi ndirimbo yageze hanze ku wa 7 Nzeri
2023 imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 25 ku rubuga rwa Youtube.
Iyi ndirimbo muri rusange
ishingiye ku gukangurira abantu kwishima no kwishimira ubuzima. Inagaruka ku
gusaba buri wese kugira amahitamo meza mu guhitamo umukunzi, kuko hari igihe
uhitamo ukwiye cyangwa se ugahitamo ugutera agahinda.
Agiye guhurira ku
rubyiniro n’umuhanzikazi asanzwe afasha binyuze mu inzu y’umuziki wa WCB Wasafi
yashinze, Zuhura Othman [Zuchu]. Bafitanye indirimbo ‘Cheche’ basohotse ku wa
14 Nzeri 2020 imaze kurebwa n’abarenga 35, banafitanye indirimbo ‘Litawachoma’
yasohotse ku wa 18 Nzeri 2020.
Uyu mukobwa amaze igihe
avugwa mu rukundo na Diamond, kandi bombi ntibakunze guhisha ibyiyumviro by’abo
imbere y’itangazamakuru.
Muri ibi bihembo Diamond
ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo wa East Africa, mu cyiciro
cy'umuhanzi w'umugabo [Best Male], n'icyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza
[Best Music Video].
Azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bafite amazina akomeye nka Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi
(Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans
(Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma’a (Gabon);
Fireboy DML (Nigeria),
GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The
Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M
(Cameroon), KO (South Africa);
Hari kandi KS Bloom
(Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss
(Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria),
Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri
Nigeria.
Kuri uru rutonde kandi
harimo Mr Eazi, umunyamuziki w’inshuti y’u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa
bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi
azahurira ku rubyiniro n’umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.
Chriss wamenyekanye cyane
mu ndirimbo zirimo ‘Inana’ ari no ku rutonde rw’abahanzi bo mu Rwanda bahatanye
muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na
Kenny Sol.
Kwinjira mu muhango wo
gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw.
Urutonde rwa mbere
rw’abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby
(French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie
(South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast),
Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel
(Nigeria);
Lisandro Cuxi (Cape
Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio
(Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle
Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor
(Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal.
Ibi bihembo bigiye
gutangwa Trace Africa yizihiza imyaka 20 ishize igira uruhare mu guteza imbere
abanyamuziki bo muri Afurika binyuze mu kubafasha gusakaza ibihangano by’abo.
Umuyobozi wa Trace
Africa, Olivier Laouchez, aherutse kuvuga ko byatekerejweho mu rwego rwo kurenga
inzitizi zibangamira iterambere ry’umuziki, biri mu ntego iyi Televiziyo
ayoboye ishyize imbere kuva yatangira gukora ku mugaragaro.
Ibi bihembo ni
mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano
zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.
U Rwanda nirwo ruzakira
umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy'abahanzi bo mu
Rwanda cyiswe 'Best Rwandan Artist' gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel
Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Juma Mussa Mkambala [Jux] w’imyaka 34 y’amavuko ategerejwe muri Trace Awards. Uyu musore akora cyane indirimbo zubakiye kuri RnB, Bongo Flava na Afrobeats. Yamamaye mu ndirimbo nka NitasubirI, Sugua, Juu n’izindi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ENJOY' YA DIAMOND NA JUX
">
TANGA IGITECYEREZO