Kigali

Indishyi ya Miliyoni 20 Frw yazamuye impaka mu rubanza rwa Tity Brown

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/10/2023 20:15
0


Titi Brown yaburanye ku mashusho yo kubyina hazamo urundi rubanza rwo kuregera indishyi ya miliyoni 20 Frw ariko habuze ibisobanuro by'ayo mafaranga icyo azakoreshwa n'impamvu asabwa.



Umunyamategeko wunganira umuryango w’umukobwa yasabye ko urubanza rwabera mu muhezo mu kurinda umutekano w’umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe. Impamvu bivugwa nuko habuze ibimenyetso bifatika byemeza ko yasambanyijwe.

 

Titi Brown yasabye ko urubanza rwabera mu ruhame bitewe nuko kuva mu ntangiriro rwabereye mu ruhame. Yanongeyeho ko Abanyarwanda bakwiriye kumenya uko urubanza rumeze bityo hatazabaho kurengana. 


Maitre Mbonyimpaye Elias yibukije inteko iburanisha ko nta mpamvu yo gutinza urubanza hazamo ibyo kuregera indishyi. Umunyamategeko wunganira urubanza yabwiye inteko iburanisha ko urubanza rwo kuregera indishyi rugamije gutinza urubanza kuko ibyo uregera indishyi ari gushingira ku marangamutima. 


Ati:”Uregera indishyi yaje urubanza rwaramaze gupfundikira rero agamije gutinza urubanza”. Umuryango w’umukobwa wifuza ko umwana wabo ahabwa indishyi y’akababaro bitewe nuko umukobwa wabo yasebejwe mu itangazamakuru igihe amazina ye yatangazwaga kandi bitemewe n’amategeko.

 

Inteko iburanisha yemeje ko ubusabe bwo kuburanisha mu muhezo bw’umunyamategeko uregera indishyi nta shingiro bufite. Perezida uyoboye inteko iburanisha yapfunduye urubanza akomereza ku kimenyetso cyongewe muri dosiye. Yavuze ko aho kuvuga amazina y’uwasambanyijwe hemejwe gukoresha MJ bihagarariye impine y’amazina ye.


 Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha  babiri . Basobanuye ko umwana yahohotewe kandi bagaragaza ko umukobwa yamusuye akinjira iwe “kwa Titi Brown”. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko MJ yinjiye mu nzu. Ikindi kandi uhereye mu nzego z’iperereza uyu mwana yagiye asobanura ko yinjiye mu nzu.


Ubushinjacyaha bwavuze ko amashusho yongewe muri dosiye yerekana ko yafatiwe mu ruganiriro. Amashusho, Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashwe ku itariki 14 Kanama 2021 ari nabwo yasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwanahishuye ko hari raporo yakozwe n’abahanga mu by’imitekerereze bemeza ko yahungabanye kubera yasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko kugeza ubu MJ afite ihungabana riturutse ku kuba yarasambanyijwe.

 

Titi Brown yahawe umwanya avuga ko iriya raporo nta kintu yayivugaho ahubwo umwunganizi we abe ari we ugira icyo avuga kuri raporo yakozwe kuri 21 Nzeri 2023.


Umwunganira yavuze ko umuhanga mu by’imitekerereze yakoze raporo nyuma y’imyaka 2 ari amaburakindi kuko ari uguhimba bigamije gutinza urubanza. Ati:”Ibi bintu bigaragaza ko Ubushinjacyaha bugamije guhimba ibimenyetso bidafitanye isano n’icyaha umukiriya wanjye aregwa ''.

Yibukije ko muganga yari gupima niba MJ yari gutangwa na muganga aho gusabwa n’ubushinjacyaha.

 

Maitre Mbonyimpaye Elias yibukije ko agahinda katasuzumwe n’umuganga wamukuyemo inda katari gupimwa bisabwe n’ubushinjacyaha. Yibukije inteko iburanisha ko MJ yavuze mbere mu ibazwa rye ko atigeze ata ubwenge. Uyu munyamategeko yibukije inteko iburanisha ko icyaha umukiriya we aregwa cyamuhama ari uko hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga kandi byose nta kimenyetso na kimwe byabonetse bivuze ko Ubushinjacyaha bufite ibimenyetso bivuguruzanya. 


Yavuze ko raporo ya DNA ari ubushinjacyaha bwayizanye ndetse na raporo y’umuhanga mu by’imitekerereze ko hari aho raporo yerekana ko MJ ari muzima nta kibazo afite hakaba n’aho hasi herekana ko ngo yagize agahinda nyamara ibyo byose ni ukwivuguruza. Urubanza rurakomeje….

  

Umunyamategeko  w'umukobwa ahawe umwanya yatangiye gusobanura impamvu aregera indishyi ariko Maitre Mbonyimpaye Elias abwira inteko iburanisha ko iby’indishyi byaba bigiye ku ruhande bakabanza kuburana ku bimenyetso by’amashusho na raporo ya muganga igaragaza ko umwana yagize ihungabana.

 

Ibisabirwa uruhushya ni ibyaha bya ruswa, umutekano w’igihugu ariko ku bindi byaha ibimenyetso bishingira ku mpamvu zose. Ingingo ya 119 igaragaza ko mu manza z’inshinjabyaha ibimenyetso byose bishingirwaho ariko ababuranyi bagahabwa umwanya wo kubiburanaho. Ubushinjacyaha bwahakanye ko nta photo shop yabayeho kandi ko ariya mashusho agamije kwerekana ko MJ yageze kwa Titi Brown.


Ubushinjacyaha bwavuze ko ihungabana rimara imyaka myinshi bivuze ko nta gihe ntarengwa cyo kugaragaza ihungabana. Bwavuze ko umuhanga yakoze ibiri mu nshingano ze kandi bikwiriye guhabwa agaciro.


Maitre Mbonyimpaye Elias  wunganira Tity Brown yavuze ko ariya mashusho batazi aho yafatiwe n’uwayafashe. Yanibukije ko Ubushinjacyaha buzana ibimenyetso noneho umunyamategeko akabiburanaho.Yibukije ko hagomba kwerekana ibimenyetso bifitanye isano n’ikiburanwa.


Umunyamategeko uregera indishyi yahawe umwanya avuga ko Titi Brown akwiriye gusobanura ahandi hantu yaba yarahuriye na MJ. 


Titi Brown yahawe umwanya avuga ko yabyinanaga n’ahantu henshi kandi ko adakwiriye kubazwa iby’amashusho kubera ko ari photoshop yakozwe. Perezida uyoboye inteko iburanisha yabajije Titi Brown ahari telefone ze avuga ko ubwo RIB yamufataga yamwatse telefoni ze zose ku buryo kugeza ubu  atazi aho ziherereye.


Maitre Mbonyimpaye Elias yabwiye urukiko ko ibimenyetso byose, ubushinjacyaha bwatanze byivuguruza kandi ko iyo ibimenyetso byivuguruza uregwa aba umwere.


Uwunganira MJ yavuze ko asaba indishyi ya miliyoni 20 Frw. Yavuze ko bashingiye kuri raporo ya muganga igaragaza ingaruka uwakorewe icyaha yahuye nazo kandi ko zikomeye. Harimo agahinda gahoraho, kubura ibitotsi kandi ko izi ngaruka zigaruka kenshi.


 Uyu munyamategeko yavuze ko izi ndishyi ari nkeya kuko ntabwo wabona agaciro kishyuza ibyo yakorewe kubera ingaruka byamugizeho. Perezida w’inteko iburanisha yabajije umunyamategeko aho akura Miliyoni 20 Frw z’indishyi avuga ko ashingira ku kuba abura ibitotsi kandi azakomeza kwitabwaho ajya kwivuza. Uyu munyamategeko yasabye urukiko kugira ubushishozi bugaha agaciro izi ndishyi.

 

Maitre Mbonyimpaye yibukije ko uregera indishyi akurikiza amategeko. Avuga ko ingingo ya 12 yerekeye imanza z’ubucuruzi, imbonezamubona bagomba kwerekana ibimenyetso bishimangira impamvu baregera indishyi aho kugereranya. Maitre Mbonyimpaye Elias yavuze ko mu myaka 2 Titi Brow yakabaye aregera indishyi za miliyoni 42 Frw  kuko buri kwezi yinjizaga miliyoni 2 Frw avuye mu kubyina. 


Maitre Mbonyimpaye Elias yahishuye ko uru rubanza yahawe Miliyoni 5 Frw. Akaba asaba ko urukiko ko byazahabwa agaciro umukiriya we agahabwa ubutabera.

 

Ubushinjacyaha bwasabye ko Titi Brown yahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana akaba yakatirwa imyaka 25. Ni mu gihe umunyamategeko w’umuryango wa MJ yasabye ko bahabwa indishyi ya miliyoni 20 Frw.


Maitre Mbonyimpaye Elias yasabye ko uwo yunganira yahabwa ubutabera kuko habuze ibimenyetso bya gihanga bifatika yaba DNA basanze yerekana ko Titi Brown atateye inda MJ. Ikindi kandi nta raporo ya muganga yerekana ko MJ yasambanyijwe.


 Agahera aha asaba ko Titi Brown yahabwa ubutabera aho gukomeza gushaka ibimenyetso bidafitanye isano n’icyaha umukiriya we ashinjwa. Maitre Mbonyimpaye yanabwiye urukiko ko indishyi zaje muri uru rubanza zigamije kurutinza nkuko rumaze imyaka 2 rwabuze gica.

 

Urubanza rwapfundikiwe, umwanzuro uzasomwa ku itariki 10 Ugushyingo 2023 saa munani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND