RFL
Kigali

Justin Bieber ari mu mazi abira nyuma yo kugira icyo avuga ku ntambara ya Palestine na Israel

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/10/2023 11:31
0


Justin Bieber yahawe induru n'abantu benshi nyuma yo kuvuga ko yifatanyije na Israel ndetse anayisengera atambutsa ubutumwa bwe yifashishije amashusho y'umujyi wa Gaza.



Umuhanzi Justin Drew Bieber uzwi ku mazina ya Justin Bieber ukomoka muri Canada, yavugirijwe induru n'abantu ku isi hose nyuma yo kuvuga ko arimo asengera Israel irimo kurwana intambara ikomeye bagabweho na Palestine. 

Nk'uko bamwe mu bantu benshi cyane cyane ibyamamare barimo batanga ibitekerezo byabo kuri iyi ntambara, Justin nawe yagize icyo avuga ku ntambara ya Israel ariko abantu benshi bamunenga kubera ko yakoresheje amashusho ya Gaza irimo gushya.

Nyuma y'isaha imwe ashyize hanze ubu butumwa, Justin Bieber yahise asiba ubwo butumwa bwagaragaragamo aya mashusho y'umugi wa Gaza hanyuma yongera gusubiza ubwo butumwa mu magambo amwe n'ayo yari yanditseho hanyuma ahindura ifoto yari yakoresheje.

Bamwe mu bafana be bari bamaze kubona ubu butumwa, bababajwe cyane n'uburyo yakoresheje amashusho y'umujyi wo muri Palestine urimo gushya akavuga ko arimo asengera Israel kandi ariyo yatwitse uwo mujyi.

Kuva ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, intambara yaradutse hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hamas baturutse muri Palestine bakagaba igitero gitunguranye bakica abaturage abandi bakabashimuta n’abasirikare.

Kuva iyi mirwano yatangira, ibinyamakuru birimo BBC na Al Jazeera biratangaza ko imaze kugwamo abantu 3000 ku mpande zombi, ndetse Umujyi wa Gaza ukaba wahindutse umuyonga kubera ibisasu biri kuharaswa ubutitsa.


Ubutumwa bwa Justin Bieber avuga ko arimo asengera Israel akifashisha ifoto yo muri Palestine, yamuteje abantu.


Justin Bieber yaje guhindura ifoto ariko amazi yari yamaze kurenga inkombe.



Justin Bieber yatewe amabuye n'abafana be kubera ubumenyi bucye afite ku ntambara irimo guhuza Israel na Plaestine





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND