Umuhanzi mu njyana gakondo, Yvan Muziki yatangaje ko yamaze kugera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu rugendo rwo gutegura ibitaramo binini ashobora kuzakorana n’umuhanzikazi Marina Deborah [Marina] ku mugabane w’u Burayi.
Uyu muhanzi uherutse
gusohora indirimbo ‘Ngwino Mama’ atangaje ibi mu gihe we na Marina ku wa 3
Ukuboza 2022 bakoreye igitaramo mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Yvan Muziki yavuze ko mu Ukuboza 2023 azafungura ku mugaragaro inzu
y’umuziki ‘Label’ yashinze ‘Muziki Entertainment’ anagaragaze abahanzi
banyuranye batangiye gukorana ibikorwa by’umuziki.
Yavuze ati “Ndiguteganya
ko mu Ukuboza 2023 nzamurika ku mugaragaro ‘Label’ yanjye ariko nabwo
nzagaragaza abo tuzajya mu bikorwa by’umuziki. Ni ‘Label’ nitezeho kumfasha
njyewe nk’umuhanzi ariko kandi ikanazamura bagenzi banjye.”
Nubwo uyu munyamuziki
aterura ngo abikomozeho, ariko bigaragara ko yatangiye gufasha mu muziki Marina
bavuzwe mu rukundo mu bihe bitandukanye.
Yvan Muziki avuga ko ibi
bitaramo bashobora kuzabikorera i Burayi mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, kandi
ko bazagera mu bihugu bitandukanye bigize uriya mugabane.
Ati “Navuga ko natangiye
ibiganiro n’abantu banyuranye basanzwe bategura ibitaramo hano, ari nayo mpamvu
nagiye mu Bufaransa kugirango ntegura gahunda yose, ariko mu mezi ari imbere
tuzaba twangaje gahunda irambuye.”
Marina na Yvan Muziki
basanzwe bafitanye ubushuti bukomeye dore ko bombi bakoranye indirimbo ebyiri
zirimo ‘Urugo Ruhire’ ndetse na ‘Intare Batinya’.
Mu myaka itanu ishize nibwo Yvan Muziki yatangiye kumvikana mu muziki yinjiriye mu ndirimbo zirimo nka 'Kabakaba', 'Kayenga Yenge', 'Feeling' yakoranye na Bruce Melodie, 'Kadanse' yahuriyemo na Uncle Austin n'izindi.
Muri muzika, Marina aherutse gusohora indirimbo yise "Oh! Nanana" yabanjirijwe n'indirimbo zirimo 'Vanilla', 'Shawe' n'izindi.
Yvan Muziki yamaze kugera
mu Bufaransa mu rugendo rwo gutegura ibitaramo azahuriramo na Marina
Yvan Muziki avuga ko mu
Ukuboza 2023 azamurika ku mugaragaro ‘Label’ ye
Marina amaze iminsi acuditse na Yvan Muziki byagejeje ku gukorana indirimbo ebyiri
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OH! NANANA’ YA MARINA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NGWINO MAMA’ YA YVAN MUZIKI
TANGA IGITECYEREZO