Iserukiramuco Mashariki African Film Festival (MAAFF) rigiye kuba ku nshuro ya Cyenda, rihurije hamwe abakora filime bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu ntego yo gushakira hamwe icyateza imbere Cinema, aho kuri iyi nshuro hakiriwe filime zirenga ibihumbi bibiri (2000).
Mu 2024 abategura iri serukiramuco
bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu rugendo rw’amavugurura n’iterambere bahanze
amasomo mu guteza imbere cinema Nyarwanda ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk’imwe
mu nkingi itanga umusaruro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru
kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, Umuyobozi wa Mashariki African Film
Festival, Senga Tresor, yavuze ko kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizaba ku wa
25 Ugushyingo 2023 kugeza kuya 1 Ukuboza 2023.
Avuga ko muri uyu mwaka
bafite umwihariko wo kuzerekana filime zitarerekanwa ahandi muri Afurika, kandi
zizaba zihataniye n’ibihembo. Ati “Muri uyu mwaka dufite umwihariko wo kuzerekana
gusa filime zo muri Afurika, filime zitarerekanwa ahandi muri Afurika ku buryo
wazisanga muri Mashariki, zizaza mu irushanwa.”
Iri serukiramuco risanzwe
ribera kuri Kigali City Tour, Canal Olympia na Kigali Convention Center n’ahandi
rizitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abafite filime bakoze bashaka ko
zizerekanwa muri iri serukiramuco, abafatanyabikorwa banyuranye n’abandi.
Yavuze ko muri uyu mwaka
bakiriye filime 2,103, aho Akanama Nkemurampaka kagomba kuzicara kagahitamo
filime 100 gusa zizerekanwa mu gihe cy’iminsi itandatu. Zigizwe na filime ngufi,
filime mbarankuru, filime ndende, filime z’uruhererekane za Televiziyo n’izindi.
Filime itsinze muri buri
cyiciro ihabwa igikombe. Tressor Nsenga avuga ko muri uyu mwaka bahisemo ko
filime izajya yerekanwa na nyirayo ahari, nyuma agasobanurira abitabiriye
umuhango impamvu yayihisemo n’ubutumwa bukubiyemo.
Iri serukiramuco
ryatangiye kubera mu Rwanda mu 2015. Nsenga ati “Muri uyu mwaka icyo turi
gushyiramo imbaraga n’uko byibuze ntabwo byari bisanzwe bibaho, kuri iyi nshuro
tuzajya twerekana filime na nyirayo ahari kugirango ku munsi ukurikiyeho habeho
ibiganiro byagutse, adusobanurire impamvu y’iyo filime, uko yayikoze, ingorane
yahuye nazo mu kuyitunganya, amafaranga yayishoyemo n’ibindi.
Uyu muyobozi yavuze ko
filime bazahitamo igomba kuba ishingiye cyane ku mateka, ku buryo filime
bahisemo bazerekana ku munsi wo gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco izaba
igaragaza uko abimukira bo muri Afurika banyura mu nyanjya kugeza bageze mu
bihugu bitandukanye by’i Burayi.
Iyi filime yegukanye
ibikombe bikomeye ku buryo yitezweho kuzakundwa ubwo uzaba yerekanwa i Kigali.
Mashariki African Film
Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime
Nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose muri
rusange.
Hategerejwe abantu
barenga 2 000 bazitabira iri serukiramuco barimo abakora mu itangazamakuru,
abakinnyi bafilime, abazitunganya n’abandi benshi bafite aho bahuriye
n’uruganda rwa sinema.
Umuyobozi wa Mashariki
African Film Festival, Senga Tresor yatangaje ko kuri iyi nshuro ya cyenda
bakiriye filime zirenga 2000 zizavamo 100 zizerekanwa
TANGA IGITECYEREZO