Nyuma y'iminsi igera kuri 24 abagera ku 100 bahatanye mu buryo bw'ikoranabuhanga, irushanwa rya Music Up rigiye gukomeza, batatu bageze ku musozo mu gihe 15 bagiye gukomeza kwesurana muri kimwe cya kabiri cya Music Up Competition.
Niba ukurikiranira hafi umuziki benshi bakomeye muri wo usanga baratangiye bahatana mu marushanwa nubwo baba batayegukanye gusa byabazamuriraga izina no gukomeza kugira inyota yo gukora ibirenze ari nako biyungura ubumenyi.
Urugendo rwo gukuza impano binyuze mu buryo bw'amarushanwa Genius Records ikaba irukatajemo aho nyuma yo guhatana mu buryo bw'ikoranabuhanga batatu bahize abandi mu majwi bahise babona itike ya nyuma y'irushanwa.
Mu gihe abandi 15 bo bagikomeje guhatana aho ku wa 20 Ukwakira 2023 bazahatana mu buryo bw'imbonankubone ndetse guhera kuri iyo tariki kugera kuri 31 Ukwakira 2023 bakazahatana mu buryo bw'ikoranabuhanga hifashishijwe urubuga rwa noneho.com.
Muri 7 bakaba aribo bazasoza bagiye gucakirana na bagenzi babo bandi 3 bamaze gukatisha tike ya nyuma umunsi wo gusoza ukazaba ku wa 04 Ugushyingo 2023 hamenyekana abegukanye ibihembo.
Ibihembo bikaba bizahabwa batatu biyongeraho umukobwa umwe mu rwego gufasha abari n'abategarugori bakiri bacye mu muziki.
Urutonde rwabagiye guhatana muri 1/2
1.Ishimwe Sylvie
2.Mugisha Prince
3.Pamela Tumukunde
4.Shyaka Jean Pierre
5.Mutangana Ronel
6.Sicha
7.Ucishamake
8.Assuman Mubiru
9.Kevin Onell
10.2kevin
11.Teta Alicia
12.Utamuriza Judith
13.Khali One
14.Wally
15.Kīdbebe
Batatu bamaze gukatisha itike ya nyuma
1.Kenny Kennedy
2.Muhirwa Jean Remmy
3.Umutoni Carine
TANGA IGITECYEREZO