Inteko y’Umuco yashyize ahagaragara igitabo yise “Inyoborabatoza y’imbyino gakondo za Kinyarwanda” kigaruka birambuye ku mbyino z’ibanze, imyiyereko yamenyekanye cyane kandi zikigaragara na n’ubu kugira ngo abato. abazitoza n’abandi basobanukirwe n’umwimwerere wazo.
Kiri Paji 72 cyasohotse
kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2023. Cyanditswe n’abakozi batatu b’Inteko
y’Umuco Kabagema Egide, Murego Yves ndetse na Niyomugaba Jonathan.
Ni nyuma yo gukorera
ingendoshuri mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, bakusanya ibitekerezo cyane
cyane baganira n’abakuze ku miterere y’imbyino gakondo za Kinyarwanda n’uko
zikwiye kuba zitozwa.
Umuyobozi w’Itorero
Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline aherutse kubwira InyaRwanda ko
‘Inyoborabatoza’ ije ikenewe kuko bizatuma buri torero rihimba ryisunze
umurongo ngenderwaho.
Avuga ati “Burya umurongo
ni ngombwa cyane, kuko bituma uhimba adatana kuko hari iby’ibanze amatorero
abyina,urugero kuba bamenya inkomoko y’ibyo baserukana n’uburyo biserukwa,
inyitwaro, injyana ndetse n’ibindi.”
Yavuze ko ari ibyo
kwishimirwa kuko nubwo itorero ryagira umwihariko waryo, ariko hakwiye kuba
hari umurongo bazi bagomba kugenderaho.
Akomeza ati “Hari iby’ibanze
amatorero abyina aba agomba kumenya nk’ishingiro, bityo n’ibyo bahimba bikagira
ireme bishingiye ku gusobanukirwa neza imvo n’imvano yabyo. Ni ibyo kwishimira,
kandi ni ingenzi cyane.”
Ijambo ry’ibanze ry’iki
gitabo risobanuka ko ikinyejana cya 21 cyagaragaje iterambere ridasanzwe
ry’uruganda ndangamuco n’ubuhanzi hirya no hino ku Isi.
Bikaba ari nako bimeze mu
Rwanda aho ubu ubuhanzi n’ibikorwa ndangamuco bifatwa nk’imwe mu nkingi
z’iterambere rirambye kandi icyo cyiciro kigaragara nk’igikwiye gushyirwamo
imbaraga nyinshi.
Mu Rwanda rwo hambere
ababanzi bakomeje kubonwa nk’abafasha mu myidagaduro, mu itumanaho
n’isangiramuco binyuze mu ndirimbo, imbyino, imyiyereko, ubugeni n’ubuvanganzo
nyemvugo
Abanditsi b’iki gitabo bavuga
ko mu cyiciro cy’imbyino ndamuco, hagaragayemo icyuho mu mitoreze yazo cyane cyane
mu bakiri bato, mu mashuri n’ahandi.
Kandi ko ibi byanagaragajwe
mu nama nyunguranabitekerezo yari iyobowe na Ministiri w’Urubyiruko n’Umuco, yari
yitabiriwe n’abayobozi b’ Inteko y’Umuco, Inama y’Igihugu y’Abahanzi, ahagarariye
urugaga ndetse n’ amatorero y’imbyino Gakondo mu Rwanda (tariki ya 21 Nyakanga
2023).
Muri iyi Nyoborabatoza
batangaje harimo imbyino gakondo zikurikira: Imbyino z’inka n’izerekeka ubwiza
bw’umunyarwandakazi, Imyireko, Imbyino z’umudiho inyuranye, n’Imbyino zihariye.
Muri iyi Nyoborabatoza
ntabwo imbyino zose za kinyarwanda bazivuye inyuma, kuko hazakurikiraho
ibikorwa byo kugenda bavuga birambuye kuri buri mbyino.
Abanditse b’iki gitabo
bavuga ko “Icyari kigenderewe kwari ukugaragaza zimwe mu mbyino z’ibanze,
imyiyereko zamenyekanye cyane kandi zikigaragara na n’ubu kugira ngo abato,
abazitoza n’abandi basobanukirwe n’umwimwerere wazo bityo babe bawigana;
abahanga ibishya na bo babashe kuvomamo ariko hagamijwe muri rusange gusigasira
uwo murage.”
Kuri Paji ya Cyenda y’iki
gitabo basobanura ko ‘Imbyino’ ari “Guhoondagura ibireenge ku butaka ku buryo bubonéye ukabigira wíikuunda mu mubyíimba kaándi urusakú rw’íbireenge
rukajyaanirana n íindíriimbo yabígenewe”. Naho ijambo imbyino ryo rigasobanura
“Indíriimbo ihérekejwe númudiiho”
Imbyino ni imwe mu nkingi
za mwamba z’Umuco Nyarwanda kuko umuziki no kubyina byakomeje kuba iby’ingenzi
mu bigize umuryango nyarwanda: “Mu Rwanda kubyina byari kandi biracyari ishema
ku buryo buri munyarwanda ashatse yagira ati: Ubwo ndiririmba, mbyina ubwo
ndiho.”
Ibi bigaragaza ko imbyino
n’indirimbo bifitanye isano ya hafi. Bigaragaza kandi ko indirimbo n’imbyino
bifite umwanya ukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda.
Abanditsi b’iki gitabo
bahuza imbaraga n’aba batoza b’imbyino bari bubakiye ku ntego yo:
-Kugaragaza ubwoko bunyuranye
bw’imbyino gakondo ndetse n’izizishamikiyeho bitewe n’uturere;
-Kugaragaza no gukosora
amakosa agaragara mu mitoreze y’imbyino
gakondo;
-Kugaragaza imitoreze
ikwiye y’imbyino gakondo nyarwanda;
-Kugaragaza imyambarire
ikwiye mu kubyina no guseruka;
-Kugaragaza ibikoresho
bikenerwa mu kubyina no guseruka.
Kuri Paji ya 15
bagaragaza imbyino z’inka n’izerekana ubwiza. Bakavuga ko imbyino nyinshi mu
Rwanda rwo hambere zari zishamikiye ku kuvuga inka n’ubwiza.
Mu kubyina imbyino izwi
nk’umushagiriro hakoreshwa ibice by’umubiri birimo umutwe, igihimba, amaboko
ndetse n’amaguru. Kandi ushagirira wese agomba kuba yikwije, akenyeye kandi
yiteye.
Umushagiriro watangiye
ari imwe mu mbyino zaserukanwaga i bwami hagamijwe kwerekana kwikunda
k’Umunyarwandakazi wakereye guhimbaza abo ataramiye.
Iyi mbyino ni umwihariko
w’igitsina gore. Ushagirira akoresha ibice byose by’umubiri ariko akibanda
cyane ku mubyimba n’amaboko, guhanika uruhanga ari nako amwenyurira abo
ataramiye.
Kuri Paji ya 17 bagaruka
ku mbyino izwi nk’ikimenyera: Ni imwe mu mbyino yamenyekanye cyane ikomoka mu
Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ahitwa mu Bigogwe (Rwankeli, Nkuli,
Akanage, Kingogo).
Bitewe n’uko ako ari
agace kiganjemo ubworozi bw’inka kuva mu bihe byo hambere, iyi mbyino bayiserukana
barata inka, bikagaragarira no mu ndirimbo ziherekeza izo mbyino.
Ikinyemera ni imbyino
iserukanwa n’ibitsina byombi bagatandukanira mu gutega maboko, mu ntambwe no
buryo abagore bakoresha umwitero mu cyiciro kitwa kuvugutira inka.
Kuri paji ya 18
basobanura iby’imbyino izwi nk ‘’igishakamba’. Iyi mbyino ikomoka mu Nkore mu gihugu
cy’Ubuganda. Yaje kugera mu Rwanda inyuze mu Mutara w’i Ndorwa, mu Ntara
y’Iburasirazuba bw’u Rwanda. Iza gusakara mu Buganza, ikwira mu gihugu hose.
Mu kubyina iyi ndirimbo abagabo
baseruka bacinya ikirenge inshuro ebyiri zikurikirana ku butaka babisikanya amaguru,
ukw’ibumoso n’ukw’iburyo, bakabanza gucunda amaboko bayerekeza imbere n’inyuma
cyangwa iburyo n’ibumoso.
Kuri Paji ya 20 bagaruka
ku mbyino y’icumu: Ni imbyino yo mu Burasirazuba, iserukanwa n’ababyeyi bateze
urugori, batega amaboko azamuye hejuru bakayamanura imbere baganisha hasi
bagiye gushinga icumu ryo hasi.
Mu gihe cyo gushinga
icumu ryo hejuru bazamura amaboko nk’abayashibura, bagakomeza mu ntambwe
zoroheje.
Iyi mbyino ifite
umwihariko wo kugendera mu ntambwe bacinya ikirenge kimwe ubugira kabiri mu
ruhande rumwe, mu gihe ikindi kirenge cyo gikora hasi mu buryo bworoheje cyane
ari na ko bishongora bakebuka impande zombi.
Imbyino
z’imyiyereko:
Ni ingeri yo guseruka
yahoze ari umwihariko w’ingabo ziri mu myitozo haba ibwami, ibutware, mu ngando
no ku rugerero.
Izi mbyino zirangwa n’umuhamirizo
w’intore: Umuhamirizo ni imwe mu ngeri z’imyiyereko intore ziserukana. Mu
Rwanda rwo hambere, kubera ko intore ari zo zatorwagamo ingabo z’igihugu, uwo
mwiyereko wari ufitanye isano ya hafi n’urugamba, dore ko uhamiriza aserukana
ibikoresho bikoze nka zimwe mu ntwaro gakondo mu biganza byombi (icumu, ingabo
cyangwa umuheto mu gihe cyo hambere).
Mu guhamiriza hakoreshwa
umutwe, igihimba, amaboko n’amaguru. Ni mu gihe Umuhamirizo ugizwe n’umutahano
ndetse n’umuhamirizo nyirizana.
Kwiyereka Inkota: Uyu mwiyereko
wagaragaye cyane mu Kanage na Kingogo, mu budaha no mu Marangara. Ukorwa
n’abagabo bake binjira mu Ntambwe zitwa Urugege, zigendera ku njyana itangwa
n’Ihembe rivuzwa. Abaseruka bose baba bitwaje inkota iri mu rwubati rubajwe mu
giti (Urugero: Umusave).
Uyu mwiyereko urushaho
gutangaza abawureba bwa mbere igihe umwe mu biyereka akoresheje ukuguru
kw’iburyo, akubitisha igitsitsino urwubati ruri mu mugongo maze inkota yarimo
ikiterera hejuru.
Kwiyereka Icumu n’Ingabo/Umuheto:
Uyu mwiyereko na wo ni uw’urugamba. Abiyereka bashobora kwiyereka bamwe bafite
amacumu n’ingabo, abandi bafite imiheto n’imyambi; guseruka kw’aba mbere
bikitwa gutamba ingabo.
Umutwe wa Gatatu w’iki
gitabo bagaruka ku ‘Imidiho’. Ijambo umudiho rikomoka ku nshinga kudiha bisobanuye
kubyina ucinya ibirenge ku butaka, ubisimburanya kandi harimo n’imbaraga.
Imidiho ishobora kugaragaramo ibice bitatu bikurikira, banagaruka ku kinimba
cyo mu Ndorwa cyamamaye cyane, ikinimba cyo mu murera n’ibindi.
Mu gusoza iki gitabo
banagaruka ku ngeri zihariye z’imbyino nk ‘’intwatwa’, imbyino yamamaye cyane
kuri bamwe mu bagize umuryango nyarwanda bitwaga “Abatwa”
Mu Rwanda rwo hambere,
imbyino z’intwatwa zatandukanaga bitewe n’abazibyina n’aho zibyinirwa;
iz’ibwami n’iza rubanda.
Inyinshi mu mbyino
z’intwatwa zigira injyana ya 5/8. Kimwe no zindi mbyino, umugabo ubyina
intwatwa aseruka mu ntambwe ndende naho umugore agaseruka mu ziringaniye uretse
ko muri iyi mbyino ho barushaho kwisanzura, guhimbarwa, bagatwarwa
bakabigaragariza cyane mu ntambwe z’ibitego n’ibikango tutibagiwe no kunyuzamo
bagatega urushara.
Mu gutegura iki gitabo
hisunzwe ibindi bitabo by’abahanga barimo Mbonimana Gamaliel wafatanyije
n’Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco akandika igitabo kitwa Trois siècles de
musique rwandaise traditionnelle (1692 - 1952), Kigali, 2019;
Ndetse na Nkurikiyinka
Jean Baptiste: Introduction à la danse rwandaise traditionelle, 2002 na G. Simpenzwe,
Ingoma i Rwanda, 1992.
Iki gitabo gisohotse
nyuma y’uko mu mashuri hashyizweho gahunda yo gutoza abana umuco bigishwa
byinshi ku mateka, imivugo, indirimbo n’imbyino.
Iki gitabo kitezweho gufasha abatoza b'amatora atandukanye y'imbyino gakondo mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO