Kigali

Rayon Sports yatsinze Etoile de l'est yiyunga n'abafana - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/10/2023 17:52
0


Nyuma y'iminsi itari micye abafana ba Rayon Sports babaye, ibyishimo byongeye kugaragara nyuma yaho ikipe yabo itsinze Etoile de l'est ibitego 2-1.



Wari umukino w'umunsi wa gatandatu wa shampiyona, Rayon Sports yakinnye idafite umutoza wayo mukuru Yamen Zelfani baherutse gutandukana.

Rayon Sports yagarutse mu kibuga, umutoza w'umusigire Wade yakoze impinduka zirimo abasore nka Bugingo Hakim wari wabanje inyuma i bumoso, Tamare wari wagaritse mu izamu, ndetse na Ngendahimana Eric wari wongeye kugirirwa ikizere. 

Musa Esenu wari wabanje ku busatirizi, niwe wari wabanje kubusatirizi niwe waje gutsindira ibitego 2 Rayon Sports, Godspower atsindira Etoile de L'est mu minota ya nyuma.

90+5" umukino wahuzaga Rayon Sports na Etoile de l'est, urangiye Rayon Sports yegukanye amanota ku bitego 2-1.

UKO UMUKINO WAGENZE

92" Ojera aryamye hasi bigaragara ko yababaye nyuma y'ikosa yakorewe na Ndayishimiye Celestin

90" umusifuzi yongeyeho iminota 5 kugira ngo umukino urangire

90" Igitego cya Etoile de l'est. Etoile ibonye ku munota wa 90, gitsinzwe na nimero 23, Godpower Gabriel ku mupira uturutse muri koroneri, usanga aho yari ahagaze mu rubuga rw'amahina ahita atera mu izamu azahagaze.

76" Rayon Sports ikoze impinduka, Ganijuru Elie yinjira mu kibuga asimbuye Bugingo Hakim







66" Rayon Sports ikoze impinduka, Iraguha Hadji ava mu kibuga Mugisha Master arinjira

64" Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Ngendahimana Eric ateye agaramye, ukubita igiti cy'izamu uhita ugaruka.

62" Rayon Sports ibonye ikarita y'umutuku. Mvuyekure Emmanuel abonye ikarita y'umutiku, nyuma y'imihondo igera kuri ibiri yari ahawe harimo aho yari akoreye ikosa umukinnyi wa Etoile, ndetse ahita akubita umupira mu gatuza k'umusifuzi.

59" Etoile de l'Est ikoze impinduka, mu kibuga hinjiramo abakinnyi 2 Harerimana Obed na Kwizera, Dunia Serge na Rwema Amza barasohoka

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Simon Tamale

Rwatubyaye Abdul (c)

Mitima Isaac

Bugingo Hakim

Serumogo Ali

Ngendahimana Eric

Aruna Moussa Madjaliwa

Mvuyekure Emmanuel

Musa Esenu

Iraguha Hadji

Joackiam Ojera45" Igice cya kabiri kiratangiye

45+4" umukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na Etoile de l'EST igice cya mbere kirangiye Rayon Sports iyoboye n'ibitego 2-0 bwa Etoile.

45" umusifuzi yongeyeho iminota 4

41" Igitego cya kabiri cya Rayon Sports. Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Musa Esenu, ku mupira uzamukanwe na Ojera, acenya ba myugariro ba Etoile, areba uko Esenu ahagaze, ahita amuhereza umupira nawe ntiyagira ikindi akora usibye gutereka mu izamu.

Maso ubanza iburyo, niwe mutoza mukuru wa Etoile, yungirijwe na Karim Kamanzi wakiniye amavubi mu gikombe cy' Afurika 2004

Wade umutoza wari wungirije Yamen, ubu niwe mutoza Mukuru wa Rayon Sports w'agateganyo



31" Igitego cya mbere cya Rayon Sports. Rayon Sports ifinguye amazamu ku mupira uturutse muri Koroneri, Musa Esenu aterekaho umutwe, umupira uruhukira mu izamu.


21" Rayon Sports ihushije igitego, ku mupira Bugingo yari ateye Ngendahimana aterekaho umutwe umupira ujya hanze

Aya makipe amaze guhura imikino ibiri ya shampiyona, aho Rayon Sports yatsinze umukino umwe inganya undi.

Abakinnyi 11 Etoile de l'Est yabanje mu kibuga

Nsabimana Jean de Dieu "Shaoulin"

Mumbele Mbusa Jeremie (c)

Ndayishimiye Celestin

Rwema Amza

Sebahakwa Michel

Turatsinze John 'Kibonke'

Nziengui Nicodem

Dunia Wanjalo Serge

GodsPower Gabriel

Hakizimana Tity

Inemesit Sunday

15" Nyuma y'iminota igera kuri 3, Nsabimana abaganga bamwitayeho, arongeye arahagurutse.

12" Umunyezamu wa Etoile de L'Est Nsabimana aryamye hasi nyuma yo kugongana na Ojera wa Rayon Sports mu rubuga rw'amahina.

09" kufura Etoile irayihannye umupira ukubita mu rukuta urarenga

08" Kufura ya Etoile ku ikosa rikorewe Sunday, nyuma yaho Rwatubyaye amutegeye inyuma y'urubuga rw'amanina





18:03" Umukino uratangiye

17:57" Amakipe yombi avuye mu rwambariro, bakaba bagiye kwifotoza umukino ugatangira

17:52" Abakinnyi b'abasimbura baragarutse,

17:45" Abakinnyi basubiye mu rwambariro

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa imikino isoza umunsi wa 6 wa shampiyona. Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Yamen Zelfani igarutse mu kibuga ishaka amanota atatu yo kwiyunga n'abafana.

Etoile de L'est iri ku mwanya wa 9 n'amanota 6 ikaba ishaka amanota atatu yo hanze nkuko yabikoze kuri Mukura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND