RFL
Kigali

Premier Bet yashimiwe serivise z’intangarugero igeza ku bayigana

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:11/10/2023 13:41
0


Sosiyete ya Premier Bet yahawe igihembo cy’ishimwe, kuri serivise z’intangarugero igeza ku bakiliya bayigana.



Kuri uyu wa Gatandatu, ibigo byahize ibindi mu gutanga serivise z’intangarugero, byongeye gushimirwa mu bihembo ngarukamwaka bya Service Excellence Awards byari bitanzwe ku nshuro ya munani.

Mu bigo byashimiwe harimo Premier Bet imenyerewe mu gutanga serivise zirahirwa na benshi. Iki kigo cyahawe ishimwe nk’ikigo cyahize ibindi byose mu gutanga serivise nziza mu gutega ku mikino itandukanye.

Umuyobozi mukuru wa Premier Bet, Apostolos Kalodoukas, yashimiye Kalisimbi Event yateguye igikorwa arenzaho gushimira abakozi barenga 400 ba Premier Bet, bagira umuhate mu kazi kabo ka buri munsi akaba ari nabo bakesha iki gihembo.

Premier isanzwe ifite amashami asaga 160 mu gihugu hose, afasha abanyarwanda n’abarugenderera gutega ku mikino y’amahitamo yabo kandi bagahabwa ibikubo bya mbere.

Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko impamvu yo gutegura ibi bihembo ari ugushimira ibigo bikomeje guhesha isura nziza u Rwanda, bitanga serivisi nziza ku babigana.


Umuyobozi mukuru wa Premier Bet, Bwana Apostolos Kalodoukas yakira ishimwe nk’ikigo cya mbere mu gutanga serivise zo gutega ku mikino mu Rwanda


Apostolos Kalodoukas yashimiye Kalisimbi Events, n’abakozi basaga 400 bafasha abagenderera Premier Bet umunsi ku wundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND