Kuva ku wa 26 Nzeri 2015, Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben yatangira gushyira hanze indirimbo ushingiye ku byo shene ye ya Youtube igaragaza, ibihangano bye bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 31.
Gusa inyandiko zinyuranye
zigaragaza ko uyu mugabo witegura gukora ubukwe n'umugore we Uwicyeza Pamella, yatangiye
gukora umuziki mu mwaka wa 2008, kandi yubakira ku njyana ya R&B.
We na mugenzi we Ngabo
Medard Jorbert [Meddy] bahora bashyiditse ahanini biturutse ku kuba ari bo
bahanzi ba mbere bafite igikundiro cyihariye mu muziki w'u Rwanda.
Hari abasesenguzi muri
showbiz bajya kure bakavuga ko The Ben bamugereranya n'inzu ya Kigali
Convention Center, abandi bahanzi bakaba inzu nto zo guturamo.
Mu myaka itatu ishize
nibwo yagaragaje kudashyira imbaraga mu gushyira hanze ibihangano, bituma abato
kuri we 'bamwurira' bamutamiraho, bitangira kurakaza abafana bibaza impamvu
adashyira hanze indirimbo.
Yaherukaga gusohora
indirimbo ye bwite yise ‘Suko' yasohotse ku wa 19 Ukuboza 2019, yabanjirijwe
n'indirimbo zirimo 'Can't get enough', 'Vazi' n'izindi.
Ariko ku wa 4 Mutarama
2022 yanyujijemo asohora indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz, iri
kuri shene y’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania.
Kudasohora indirimbo kwa The
Ben, kwagiye gutuma Bruce Melodie yumvikana ashinja ‘bakuru be’ mu muziki ubunebwe,
ariko abafana ba Ben ntibamwihanganiye, kuko bazamuye ijwi kenshi bavuga ko uko
byagenda kose bategereje umuntu wabo.
Igitutu
cyangwa igihe cyari iki?
Muri Kanama 2022, The Ben
yataramiye muri BK Arena, aba umuhanzi wa mbere w'indirimbo zisanzwe wujuje
iriya nyubako y'imyidagaduro. Ni cyo gitaramo cya mbere yari akoze mu buzima
bwe yishyuwe amafaranga menshi, kuko yahawe asaga Miliyoni 40 Frw.
Icyo gihe yataramiye
abakunzi be yisunze indirimbo ze zakunzwe, abantu bategereza ko asohora
indirimbo baraheba.
Umunyamakuru Niyigaba Clement
[DC Clement] ukunze gukora inkuru zisesenguye cyane cyane kuri Bruce Melodie na
The Ben,
Aherutse kwandika kuri
Instagram ye agaragaza ko Bruce Melodie yikomanga ku gatuza bitewe nuko The
Ben adasohora indirimbo.
Yavuze ati "Ariko
ubundi wa mugani, Hon. The Ben abura iki ngo asohore indirimbo koko? Ni cash tumukorere
Go Fund Me? Ko araho bahera bamwurira!"
Umufana wa The Ben witwa
Ntacogora we yanditse avuga ko atiyumvisha uburyo The Ben adashyira hanze indirimbo
mu gihe ahorana n'abantu bafite studio zikomeye mu muziki yakoreramo.
Masezerano Prosper we
yavuze ko Bruce Melodie muri iki gihe yigwijeho abafana kubera ko The Ben na
Meddy yababuze mu muziki.
Yavuze ati "Impamvu
imwe ituma Bruce ashyigikirwa n'abafana benshi n'uko babuze The Ben na Meddy
ntakindi. Niyo mpamvu mfana Bruce Melodie kuko ntazi igihe The Ben azasohorera
indirimbo."
Uyu mufana yavuze ko
afite amakuru ajyanye n'uko Bruce Melodie agiye gushyira hanze Album yise
'Sample' ariko ko atazi igihe The Ben azasohorera indirimbo.
Rich Forever we yibajije
niba azakomeza gufana The Ben mu gihe 'aduteza Melodie'. Eric Dwayne we yavuze
ko atemeranya n'abavuga ko The Ben abantu bamutaramiraho kubera ko adasohora
indirimbo, kuko umuraperi Lil Wayne amaze igihe adakora indirimbo kandi
arubashywe ku Isi."
Ahagana saa sita zo kuri
uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, The Ben yanditse kuri konti ye ya
Instagram avuga ko afite indirimbo ebyiri nziza cyane zarangiye. Imwe ni
indirimbo y'urukundo, indi ni indirimbo ihimbaza Imana.
Yabajije abafana be iyo
bifuza ko ashyira hanze. Ati “Mfite indirimbo 2 nziza cyane nshaka gusohora.
Imwe ni Gospel indi ni indirimbo nziza y’urukundo’. Tubanze iyihe?”
Umushyushyarugamba MC
Nario wakoreye igihe kinini Flash Fm, yabwiye The Ben ko bitewe n’igihe gishize
adasohora indirimbo akeneye indirimbo izafata imitima ya benshi. Ati “Ukeneye
indirimbo nziza. The Ben abantu bakumbuye urukundo rwawe, zana indirimbo y’urukundo
hanyuma uzakurikizeho ihimbaza Imana.”
The Ben atangaje ko agiye
gusohora indirimbo mu gihe mugenzi we Meddy aherutse gutangaza ko mu mpera z’uyu
mwaka azashyira hanze indirimbo.
Yanavuze ko agiye
kugaruka mu Rwanda yitabiriye ubukwe bwa mugenzi we The Ben, uzarushinga na
Uwicyeza Pamella ku wa 27 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.
The Ben umwibuke mu
ndirimbo zabiciye bigacika nka: Urarenze, Ese Nibyo, Amahirwe ya nyuma, Incuti
nyancuti, Wigenda, Amaso Ku Maso, I'm in Love, I can See, Habibi, Fine girl,
Naremeye, Ndaje n’izindi.
Mu rugendo rwe rw’umuziki
yakoranye na Sheebah Karungi binyuze mu ndirimbo ‘Binkolera’, ‘No you no Life’
na B2C bo muri Uganda, ‘Ngufite kumutima’ na Zizou Al Pacion, ‘This is Love’ na
Rema Namakula, ‘Lose Control’ na Meddy n’izindi.
Ku wa 16 Nyakanga 2023,
The Ben yitabiriye ubukwe bwa Producer Bmjizzo bwabereye kuri Sunday Park. Mu
ijambo rye, yavuze ko azirikana urugendo yagendanye n’uyu mugabo wamufatiye
amashusho ya nyinshi mu ndirimbo ze.
The Ben yavuze ko nubwo
amaze iminsi nta ndirimbo ashyira hanze ariko ‘ibikorwa byinshi bijyanye
n’amashusho byanjye uyu mugabo abigiramo uruhare’.
Akomeza ati “Kandi
yamfashije nta n’ubushobozi mfite. Igihe twatangiraga, twari dushakashaka
kugeza aho Imana iduhaye imbaraga tukaba dukora ibintu bivugitse.”
The Ben yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo-Imyaka itatu yari ishize nta ndirimbo ye bwite asohora, ariko hashize umwaka asohoye iyo yahuriyemo na Diamond
The Ben yari imaze igihe yibazwaho ku mbuga nkoranyambaga na benshi ku mpamvu ituma adasohora indirimbo
The Ben aherutse gukorera igitaramo mu Burundi aho yishyuwe asaga Miliyoni 40
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO