Ibirori byo gutanga iri
kamba bizaba ku wa 18 Ugushyingo 2023 muri El Salvador. Ni irushanwa ngaruka
mwaka, ku buryo abaritegura bavuga ko bakoresha ingengo y’imari ingana n’amadorali
Miliyoni 100 mu kuritegura kugeza batanze ikamba.
Ni ku nshuro ya 72 iri
rushanwa rigiye kuba, kandi abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi
bamaze kuryitabira.
Marina Machete wavutse ari
umuhungu akahinduza akaba umukobwa aherutse kwegukana ikamba rya Miss Portugal mu
birori byabereye muri Borba bimuhesha amahirwe yo guserukira iki gihugu muri
Miss Universe izaba muri uyu mwaka.
Uyu mukobwa w’imyaka 28
yari asanzwe akora akazi ko kwakira no kwita ku bagenzi mu ndenge. Mu ijoro
yambikiyemo ikamba, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, ashima abamushyigikiye
n’uburyo bamuteye imbaraga kugeza ageze ku nzozi ze.
Yavuze ko atewe ishema no
kuba ariwe muhungu wa mbere wahinduje igitsina wahataniye guserukira Portugal
muri Miss Universe. Avuga ko mu myaka ishize atari koroherwa no kwitabira iri
rushanwa, arenzaho ati “Ubu ni iby’agaciro gakomeye kuri njye."
Ni ibintu ariko
bitashimishije bamwe mu batuye muri kiriya gihugu, barimo Rui Paulo Sousa uri mu
bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Portugal.
Mu butumwa yatangaje ku
rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko ubwo yasomaga inkuru ijyanye n’uko Marina
Machete yambitswe ikamba kandi yarahoze ari umuhungu, yagizengo ni urwenya.
Avuga ko kuri we abifata
nk’umunsi mubi ku bakobwa bakiri bato bakura bashaka guhatana no gutsinda mu
marushanwa y’ubwiza.
Ku rundi ruhande ariko,
hari abavutse ko ibi ari ikimenyetso cy’uko abihinduje igitsina n’abo sosiyete
ikwiye kubakira nk’abandi.
Marina yaje yiyongera
kuri Rikkie Valerie Kollé wahoze ari umukobwa wihinduje akaba umukobwa, aho
muri Nyakanga 2023 yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Buholandi bimuhesha
amahirwe yo guserukira iki gihugu muri Miss Universe.
Bivuze ko muri uyu mwaka
Miss Universe izitabirwa n’abahungu babiri bihinduje igitsina, bahagarariye
ibihugu by’abo.
Rikkie w’imyaka 22 y’amavuko,
aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram yemera ko yahoze ari umusore ariko
akaza kwihindutsa akaba umukobwa. Yavuze ati “Nabikoze mu bushobozi bwanjye
kandi nishimiye buri bihe nanyuzemo."
Kuri iyi nshuro Miss
Universe izitabirwa n’abakobwa 90. Mu nshuro zose yabaye, u Rwanda ntirwigeze
ruyitabira. Igihugu cya Zimbabwe kizitabira iri rushanwa nyuma y’imyaka 22 yari
ishize.
Mu 2012 nibwo abategura
Miss Universe bahaye rugari abasore bihinduje igitsina kwitabira iri rushanwa.
Mu 2018, Angela Ponce wahoze ari umuhungu yaciye agahigo aba uwa mbere
wihinduje igitsina witabiriye, icyo gihe yari aserukiye Espagne.
Mu 2021, Kataluna
Enriquez yabaye umusore wa mbere wahinduje igitsina wahataniye ikamba rya Nyampinga
wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nyuma y’uko yari yambitswe ikamba rya Miss
Nevada.
Muri Gashyantare 2021, Daniela
Arroyo González yaciye agahigo ko kuba umusore wa mbere wihinduje igitsina
wahatanye muri Miss Universe Puerto Rico. Aherutse kwandika kuri konti ye ya
Instagram, avuga ko yabashije kugera mu 10 ba mbere bavuyemo Nyampinga.
Kugeza ubu, ibihugu bitandukanye byo ku Isi ntibiremera ko abasore bihinduje igitsina bahatana mu marushanwa y’ubwiza.
Muri Nyakanga 2023, abasore barenga 100 bihinduje igitsina
bahatanye bashaka ikamba rya Nyampinga w’u Butaliyani.
Umushoramari Anne Jakkapong Jakrajutatip wihinduje igitsina, umwaka ushize yatanze amadorali Miliyoni 20 agura irushanwa rya Miss Universe.
Byatumye aba umugore wa mbere ubashije
kwegukana iri rushanwa, ariko kandi biri mu murongo wo gukora ubuvugizi ku
basore bihinduje igitsina.


Marina Machete yahatanye
ahagarariye umujyi wa Palmela, ntatinya kuvuga ko yavutse ari umusore nyuma
agafata icyemezo cyo guhindura imiterere ye




Rikkie Kolle wegukanye
ikamba rya Miss w’u Buholandi, ari ku rutonde rw’abakobwa 90 bahataniye kuvamo
Miss Universe 2023

Miss Universe igiye kuba
ku nshuro ya 72-Abakobwa bazatangira kugera muri EL Salvador ku wa 3 Ugushyingo
2023
Umukobwa uzambikwa ikamba
azasimbura R’Bonney Nola wo muri Amerika. Ni ku nshuro ya cyenda, Amerika yari
yegukanye ikamba


