Umutoza wa APR FC Thierry Froger bisa naho ubushobozi bwasumbwe no kwihangana nyuma yo kunganya na Bugesera FC mu mukino w'umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Ndizize twagereranije na Thierry Froger, ni umugabo wari utuye i Mamfu kuri ubu hasigaye ari mu Karere ka Gatsibo. Uyu umugabo bivugwa ko yahageze avuye mu bice byari ibyo mu rukiga.
Ndizize yinjiye umugore wari ufite ubutunzi buhambaye, aho yajyaga ajya mu bagabo akigamba uburyo yabasanze akabarongorana umugore ufite n'imitungo. Iyi nkuru yaje kugera ku mugore we biramubabaza cyane, byatumye atandukana na Ndizize, ari na ho hamuviriye izina Ndizize.
Tariki 18 Nyakanga uyu mwaka, ni bwo Thierry Froger yagizwe umutoza mushya wa APR FC mu gihe cy'umwaka w'imikino 2023-24. Uyu mutoza, yaje afitiwe icyizere ndetse agomba kugendana na gahunda y'abanyamahanga ikipe yari igaruye.
Nyuma y'amezi asaga abiri gusa, bisa naho akazi k'uyu mutoza mu ikipe y'igihugu z'igihugu katangiye gutokorwa. Mu ijiro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo APR FC yanganyije na Bugesera FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino yaba abafana ndetse n'ubuyobozi bw'iyi kipe, binubiye imitoreze y'uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa.
APR FC yari yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 17, ku munota wa 88 yaje kucyishyurwa, byongera gusa neza n'ibitego imaze iminsi itsindwa.
Gukoresha igihato
Abantu bavukiye ahantu haba ubuhinzi cyane iri jambo bararyumva kuko ryanyuze mu matwi yabo. Akenshi umuhinzi ukoresha isuka, kugira ngo isuka ikomere kandi ikoreshwe yizewe, bisaba kuyishyiramo igihato.
Igihato ni igiti gisongoye mu buryo bw'ihwa aho kinjira mu isuka kiyiciye munsi, ubundi kigahoberana n'umuhini bikaba mahwi. Umuhinzi ufite isuka idafite igihato, n'ubwo kuyikoresha bisa naho bitakunda ni isuka yaguteza impanuka isaha n'isaha.
Utwo twuma ureba turi mu mwanya w'igihato, tukaba natwo dufunga isuka neza neza kugira ngo yisanishe n'umuhini
Umutoza Thierry Froger imitoreze ye yabuze igihato
Thierry Froger yasimbuye mu buryo burambye Mohammed Adil Erradi n'ubwo yari yarirukanwe hasigaye Ben.Adil yari umutoza ukanga ndetse ukina ibintu ubona wabasha gusobanura, ari yo mpamvu abafana batangiye kumwishyuza ubuyobozi.
Thierry yageze muri APR FC ahahurira n'abafana bari bamaze imyaka 4 begukana shampiyona ndetse ahasanga n'abandi bari bavuye mu buhungiro bari baragiyemo ubwo APR FC yahitagamo gukinisha abanyarwanda gusa.
Thierry aratera imibare yose ikamugarukira
Uyu mutoza rero ntabwo yaje ngo abe umucunguzi nk'uko aba bafana bose bari bamwiteze, ahubwo yatangiye kugaba ikipe uhereye ku mukino yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 3-0.
Amakosa nyamukuru uyu mutoza ashinjwa
Babe abafana, ubuyobozi bwa APR FC, abafana ba mucyeba Rayon Sports ndetse n'abanyamakuru, nta muntu utabona ko Thierry Froger ikipe ye ayitondeka nabi.
Muri ba myugariro amahitamo yamutesheje umutwe
Mu mikino itarenze 13 uyu mutoza amaza gutoza, amaze gukoresha mu mutima w'ubwugarizi abakinnyi 5. Ubusanzwe Thierry yatangiye akoresha Nshimiyimana Yunussu ndetse na Buregeya Prince aba bakinnyi mu gihe bagishakisha uko bamenyerana, yajyaga anyuzamo agashaka uko abakubaganira, byageze aho akoresha Taddeo Lwanga usanzwe ukina nka nimero 6.
Icyo gihe Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme ukomoka muri Cameroon yari hafi aho, ndetse ku mukino APR FC yakinnyemo na Mukura uyu musore yagaragaje ko ari myugariro mwiza ndetse APR FC ikeneye bihoraho.
Buregeya Prince watangiye afite igitambaro cya kapiteni, kuri ubu ari ku gatebe nta nubwo agitekerezwa
Salomon Bienvenue yatangiye kujya amukinisha, ariko nk'ibisanzwe, ntabwo yamukinanaga imikino ibiri ataramwicaza mu buryo budafite impamvu. Niyigena Clement wari umaze igihe mu mvune yaje gukira, umutoza ati: "Nawe ngwino guhe wikinire".
Clement ni umwe muri ba myugariro bari bahagaze neza mu myaka ibiri itambutse ndetse ntawashidikanya uruhare rwe mu kibuga mu gihe adafite imvune.
Salomon Bendjeme yeretse abantu icyo ashoboye
Clement amaze kuhagera umutoza yahisemo kumukoresha ari kumwe na Nshimiyimana Yunussu, gusa uko byagenda kose muri aba bakinnyi umwe yakabaye akorana na Salomon Bienvenue.
Niyibizi Ramadhan amaze ukwezi atembera mu kibuga
Niyibizi Ramadhan ni umukinnyi mwiza uca mu mpande muri Etincelles FC, As Kigali ndetse na APR FC. Aya makipe yose tuvuze kongeraho mu ikipe y'igihugu "Amavubi", Niyibizi Ramadhan yayakiniye ari umukinnyi uca mu mpande, ariko Thierry yaraje amukoreraho ubuvumbuzi.
Niyibizi Ramadhan kuri ubu ari gukina nka nimero 10 w'ikipe ya APR FC, ariko usibye no gusoza umukino ananiwe, uyu musore nta ruhare na rumwe ari gutanga muri iyi kipe haba mu gutanga imipira ivamo ibitego cyangwa gufasha ikipe kugarira.
Niyibizi Ramadhan ni umukinnyi mwiza wo mu mpande aho yanyuze yose, ariko umutoza ari kumuhigira umwanya ku bubi na bwiza
Ni ikibazo gikomeye kuko iyi kipe idafite nimero icumi wa nyawe, ariko yananiwe gushaka igisubizo kirambye nk'umutoza ufite itsinda ry'abakinnyi benshi.
Yimye amahirwe Ndikumana Danny
Ndikumana Danny ni we mukinnyi wasinyiye APR FC bwa mbere ubwo yagarukaga ku bakinnyi b'abanyamahanga Danny yahuye na Thierry Froger n'umwungiriza we banga uyu musore mu buryo budafite impamvu, kugera n'aho ari we mukinnyi ufite iminota micye mu bakinnyi bose bagize.
Ndikumana Danny umukinnyi waguzwe mbere y'abandi uyu mwaka w'imikino, ubanza no guca mu kibuga yambukiranya bitemewe
Niba uri umutoza ukinisha Niyibizi Ramadhan imikino 4 nta musaruro aguha wakwibaza impamvu wakwima Danny Ndikumana umwanya niyo yaba umukino umwe nawe ukareba uburyo wamubyaza umusaruro.
Imisimburize ya Thierry Froger ni nko kumva misa
N'ubwo twavuga ko aba yateretse mu ibuga ikipe nayo itadoze neza, uyu mutoza kuva shampiyona y'u Rwanda 2023-24 yatangira niwe wagaragaje ubushobozi bucye mu misimbirize.APR FC itangira umukino nk'ikipe nkuru yabitsemo ubwoba uwo bahanganye, ndetse bikayihira kuko nta kipe irayibanza igitego muri shampiyona.
Igice cya kabiri gitangira umutoza uhanganye na APR FC arimo akora impinduka, maze APR FC si ukuba mu buzima busharira ivumbi rigatumuka. Umutoza atangira gusimbuza amazi yarenze inkombe, nabyo akabikora mu buryo butajyanye. Ibi, nibyo bituma buri gihe APR FC iri gutsindwa ibitego mu minota ya nyuma.
Ku mukino wa Marine FC, APR FC yishyuwe igitego mu mataha, Musanze FC twavuga ko iminota ariyo yabatabaye, ndetse na nijoro ikipe yari yizeye amanota 3 arimo ku munota wa 88 bayikoma mu nkokora.
Ku mukino wahuje APR FC na Bugesera FC, Taddeo Lwanga nk'umukinnyi mukuru ureba uko umukino uri kugenda ubwe yisabiye umutoza ko yagira impinduka akora mu kibuga kuko bamerewe nabi.
Aha Taddeo yari agarutse bwa kabiri kumvisha umutoza we Thierry ko ashatse yasimbuza kuko mu kibuga hagati bamerewe nabi, gusa umutoza yahise atangira amubwira ibye ndetse no kumwumvisha ko mu kibuga hagati yahakina ari umwe nta kibazo
Uko mbibona
Kugira abakinnyi benshi bari ku rwego rumwe, ntibiguha gukinira uwo ubonye hafi ngo ni uko bose banganya.Wa mukinnyi wicaje yari yagize umukino mwiza ubushize, ako kantu ko kutamwizera ibyo yakora byose, akabika ahantu ndetse imibanire igatangira gupfa no hanze y'ikibuga.
Abakinnyi b'abanyarwanda bari muri APR FC, biteguye gukina umwanya bazahabwa wose niyo Nshuti Innocent wamushyira mu izamu azajyamo acacetse kuko basigaye batanazi ko bazakina. Ibi rero bizagumya guteza umusaruro mucye mu ikipe hejuru y'umutoza uri gukoresha abakinnyi uko yishakiye.
Mu gihe Thierry Froger yakomeza gutoza APR FC, ashobora kuzahura n'umutoza wamwize neza, ku buryo azamubanza igitego ndetse akamwataka kuva ku munota wa mbere, ubundi mu gice cya kabiri APR FC inanirwe kuva mu kibuga, icyo gihe azaba amaherezo n'isomo kuri uyu mutoza.
Abafana bo uyu mwaka w'imikino bari bagerageje kuza ariko ibyo bari kubona ntabwo bisanzwe
Yunussu, umukinnyi umutoza Thierry afitiye icyizere cy'umurengera ndetse abona ko ubwugarizi ariwe bucungiyeho
Uburyo bw'imisimburize ya Thierry burasa, yaba yatsinze cyangwa yatsinzwe, bimeze nko kumva misa, buri cyumwe biba ari bimwe
Insinda ry'abatoza ba APR FC, nta numwe ufasha undi mu misimburize, cyangwa hakabamo kwinangira no kutumva
Nyuma y'umukino wa Bugesera FC, habaye inama ishobora gusiga amakuru mashya
TANGA IGITECYEREZO