Kigali

Christopher yongeye igitaramo mu byo yagombaga gukorera muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2023 9:04
0


Umuririmbyi Muneza Christopher [Topher] yatumiwe gukorera igitaramo mu Mujyi wa Boston, ni nyuma y’uko yari aherutse gushyira akadomo ku ruhererekane rw’ibitaramo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Boston ni umujyi Mukuru wa Leta ya Massachusetts iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Amerika. Uzwi nk’Umujyi w’ubucuruzi n’umuco, kuko ubarizwamo za Kaminuza nyinshi n’amasomero Makuru.

Muri iki gihe, uyu Mujyi uyoborwa na Meya Michelle Wu. Kandi imibare yo mu 2021 igaragaza ko utuwe n’abaturage 654,776.

Ku wa 6 Ukwakira 2023, nibwo uyu muhanzi yasohoje ibitaramo “Christopher Muneza US Tour” ataramira Grand Rapid mu Mujyi wa Michigan.

Mbere yaho yari yaririmbiye mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Dallas ku wa 30 Nzeri 2023, ku wa 23 Nzeri yaririmbiye mu Mujyi wa Phoenix muri Arizona, ku wa 5 Nzeri yaririmbiye Louisville muri Kentucky naho ku wa 2 Nzeri 2023 ataramira muri Portland muri Maine.

Ibi bitaramo yakoreye muri izi Leta byagiye byitabirwa n’ibihumbi by’abanyarwanda bahatuye, kandi hagiye hataramira abahanzi banyuranye bo mu Rwanda bigizwemo uruhare na Dj Innox usanzwe ubarizwa kuri uriya mugabane.

Dj Innox yabwiye InyaRwanda ko nyuma y’uko Christopher asoje ibitaramo bye, abatuye mu Mujyi wa Boston bifuje ko azabakorera igitaramo ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023.

Ati “Nibo bamutumiye. Azaba ari nacyo gitaramo cya nyuma akoze, ariko yari yabanje gusoza biriya yateguye. Kizaba ku wa 15 Ukwakira 2023.”

Christopher agaragaza ibi bitaramo nk’imwe mu ntambwe atera mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Ariko kandi ni ahantu ho kubyaza umusaruro cyane cyane mu bijyanye no kuhakorera indirimbo n’ibindi.

Yagiye mu ruhererekane rw’ibi bitaramo ‘Christopher Muneza Tour USA’ nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ikunzwe muri iki gihe yise ‘Pasadena’. Ari kwitegura gushyira hanze indi ndirimbo yakoreye muri 1:55 AM na Producer Element.

Ubwo yari muri Portland, uyu muririmbyi yaririmbiye abitabiriye igitaramo cye indirimbo zirimo nka 'Habona', 'Babyumva', 'Ndabyemeye', 'Agatima', 'Pasadena', 'Mi Casa' n'izindi zakunzwe kugeza ku ndirimbo aherutse gushyira ahagaragara.

Christopher wavutse ku wa 30 Mutarama 1994, ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Afite agahigo ko kuba yaregukanye umwanya wa kabiri muri Primus Guma Guma Super Stars ya Gatandatu ndetse n’iya karindwi.

Mu 2010 nibwo yinjiye mu muziki, amenyekanye binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’ n’izindi.


Christopher yatumiwe gutaramira mu Mujyi wa Boston ku wa 15 Ukwakira 2023


Christopher yari aherutse gusoza ibitaramo yagombaga gukorera muri Amerika




Ku rutonde rw’ibitaramo yagombaga gukora, Christopher yaherukaga gutaramira muri Michigan


Christopher agaragaza ibi bitaramo nk’imwe mu nzira yo kwagura umuziki we no guhura n’abafana be


Christopher ari kumwe na Dj Innox wamutumiye gukorera ibitaramo muri Amerika


Christopher ubwo yari mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Louisville



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PASADENA’ YA CHRISTOPHER

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND