Abafana ba APR FC bari kwibaza icyo Thierry umutoza wabo akibakorera mu ikipe n'ukuntu ngo afite imitoreze mubi.
Amagambo
yuje agahinda, kutemeranywa n'ibyo umutoza abakokoreye, niyo magambo yiganje mu
bafana ba APR FC, ubwo banganyaga na Bugesera igitego kimwe kuri kimwe. Wari
umukino warangiye abafana batemeranywa n'umutoza ku buryo akinishamo abakinnyi
kandi ngo ari ibintu akunze gukora.
Umunyamakuru
wa InyaRwanda ushinzwe gufata amashusho, ubwo yegeraga abafata na APR FC,
bamutuye agahinda, bemeza ko umutoza wabo nta bushobozi afite. Bamwe bavuga ko umutoza atazi gusimbuza, atazi gutoranya abakinnyi 11 babanza mu
kibuga, ndetse hari abakinnyi akoresha kandi ubona bari hasi.
Nubwo
APR FC yanganyije na Bugesera FC ku maherere, iyi kipe imaranye igihe kinini
ibimenyetso byo kunanirwa mu gice cya kabiri umuntu yakwibaza niba bakora
imyitozo yubakitse nabi.
KANDAHANO WUMVA AGAHINDA K'ABAFANA BA APR FC
TANGA IGITECYEREZO