Kigali

APR FC yanganyije na Bugesera FC umutoza wayo yishyira ku gitutu - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/10/2023 17:47
0


APR FC yanganyije na Bugesera FC igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino w'umunsi wa gatandatu wa shampiyona.



Wari umukino usoza imikino ine ya mbere yabaye kuri uyu wa Kabiri, aho watangiye ku isaha ya Saa 18:00 PM kuri sitade ya Kigali Pele Stadium.

APR FC niyo yatangiye ifungura amazamu, mu gihe mu gice cya kabiri umukino wenda kurangira, Tuyihimbaze Gilbert yaje gutsinda igitego cyo kunganya ku ruhande rwa Bugesera FC.

Uko umukino wagenze

90+6" Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Bugesera FC urangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 6

88" Igitego cya Bugesera FC. Bugesera FC itsinze igitego cyiza cyane ku mupira uzamukanwe na Ani Elijah ahereza umupira Tuyihimbaze Gilbert ucunze ba myugariro ba APR FC uko bari bahagaze arekura ishoti rikomeye cyane umunyezamu ntiyamenya aho umupira unyuze.

APR FC imaze igihe kuva yahabwa uyu mutoza, isoza umukino nta nkuru ndetse iba irushwa n'ikipe bahanganye.

83" APR FC nayo ikoze impinduka, Yannick Bizimana ajya mu kibuga, asimbuye Alain Kwitonda Bacca.

78" Bugesera FC ikoze izindi mpinduka, Dushimimana Olivier yinjira mu kibuga, Kaneza Augustin arasohoka.

76" Taddeo Lwanga ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC bibaye ngombwa ko ajya kwirebera umutoza we Thierry amusaba ko yasimbuza kuko bari kurushwa mu kibuga hagati.






Umukino ubona ko watakaje umwimerere wari ufite mu gice cya mbere

70" APR FC nayo ikoze impinduka, Apam ajya mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert

67" Bugesera FC ikoze impinduka za mbere, Gakiza Aime yinjiye mu kibuga asimbuye Dukundane Pacifique.

58" Koroneri ya Bugesera FC itewe na Gakwaya ariko umupira ufatwa neza n'umunyezamu wa APR FC

Umukino ubaye uhagaze nyuma yaho umupira Mukengere ateye, ufashe Victor Mbaoma mu maso asa n’utaye ubwenge.

56" Kufura ya Bugesera FC itewe na Mukengere, umupira ufata mu gikuta.

Abatoza bombi bagarutse mu gice cya kabiri nta numwe wakoze impinduka, abakinnyi batangiye umukino baracyarimo

45" lgice cya kabiri kiratangiye hagati ya Bugesera FC na APR FC, Bugesera igomba gushaka igitego cyo kwishyura hakiri kare niba ishaka kugaruka mu mukino, ndetse ikanarwana no kuba itakwinjizwa ibindi bitego.

Umukino wabanjirije uyu wahuje Gorilla FC yanganyije na Gasogi United ibitego 2-2

45+4" Igice cya mbere cy'umukino uri guhuza APR FC na Bugesera FC, kirangiye APR FC iyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa Bugesera FC

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 4, y'inyongera

44"Ani arekuye ishoti rikomeye cyane ari hagati ya ba myugariro babiri ba APR FC umupira ugwa mu biganza bw'umunyezamu. Ubona ko uyu musore ufite ibitego 2 muri shampiyona yabuze imipira ihagije naho ubundi yatanga akazi.

42" Kufura ya APR FC itewe na Ishimwe Christian ariko ntiyagira icyo itanga umupira urenga izamu

Umupira Chritian yakaze ukavamo igitego cya APR FC

Victor Mbaoma yahise aterekamo umutwe ntagutinza

Uruhande rw'ibumoso bwa APR FC, niho hari kuva imipira iri gutesha umutwe Bugesera FC

Buesera FC yagowe na nimero kabiri wayo Isingizwe Rodrigue ubona ko yananiwe gufata Ishimwe Christian kandi imipira yose iri kubateza ibibazo ariho ituruka.

29" APR FC nanone ihushije igitego, ku mupira ukaswe na Ishimwe Christian, ariko Mbaoma ateretseho umutwe, asanga umupira urahavuye.

27" Amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati, gusa Bugesera nayo ikanyuzamo igasatira izamu.




17" Igitego cya APR FC. N'ubundi ku butumwa yari amaze kubaha mu kanya, Victor Mbaoma atsinze igitego cya mbere cya APR FC ku mupira ateye n'umutwe uturutse kwa Ishimwe Christian umunyezamu ntiyamenya aho unyuze.

15" APR FC itsinze igitego umusifuzi avuga ko habayeho kurarira kuri Victor Mbaoma

Mu mikino 17 ya shampiyona imaze guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo imikino 13, itsinda ibiri, banganya ibiri. Bugesera FC iheruka gutsinda APR FC ibitego 2-1 tariki 7 Ukwakira 2022.

2017 nabwo APR FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 akaba arizo nshuro zonyine Bugesera FC yatsinze APR FC muri shampiyona.


Nzira kuva yagera muri APR FC ntabwo ava mu izamu


Ani umukinnyi wa Bugesera FC wo kwitega muri uyu mukino

Umutoza Nshimiyimana Eric wa Bugesera FC yahisemo gukoresha:

Habarurema Gahungu

Mukengele Christian

Muhoza Tresor

Isingizwe Rodrigue

Stephen Bonny

Kaneza Augustin

Dukundane Pacifique

Gakwaya Leonard

Vincent Adams Koffi

Tuyihimbaze Gilbert

Ani Elijah

04" Bugese FC ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Gakwaya asigaranye n'umunyezamu wa APR FC ariko umupira awutera hanze

Abakinnyi 11 umutoza Thierry wa APR FC yabanje mu kibuga

Pavelh Nzira

Omborenga Fitina

Ishimwe Christian

Nshimiyimana Yunussu

Niyigena Clement

Taddeo Luanga

Niyibizi Ramadhan

Ruboneka Bosco

Alain Kwitonda Bacca

Mugisha Gilbert

Victor Mboama


18:00" Umukino uratangiye

17:56" Amakipe yombi agarutse mu kibuga, umukino ukaba ubura iminota micye ngo utabgire

15:50" Abakinnyi b'abasimbura bagarutse mu kibuga

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru yakomeje hakinwa imikino igera kuri 4.

Iyi mikino igiye gusorezwa n'umukino uhuza APR FC yakiriye Bugesera FC ikomoka mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

APR FC igiye kumanuka mu kibuga nyuma yo gutsinda ikirarane yatsinzemo Musanze FC ibitego 2-1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND