Kigali

Injyana ya Rap ifatwa nk'iyibirara yabagize abaherwe! Abaraperi 10 bakize ku Isi mu 2023

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/10/2023 17:16
1


Umuziki umaze gukiza benshi by'umwihariko wagize abaherwe abakora injyana ya Rap/Hip Hop benshi bafata nk'injana y'ibirara cyangwa abayikora ugasanga bafatwa ukundi kuntu gutandukanye n'abakora izindi njyana.



Injyana ya Rap mu muziki yatangiye gutezwa imbere mu myaka ya 1970 biturutse ku ba DJs ndetse n’Abanyamerika ahanini bakomoka muri Afurika, yari injyana nshya itari imenyerewe aho wasangaga imiririmbire yayo imeze nk’ikiganiro umuntu ari gukora. Iyi njyana ntiyabanje gukundwa ariko uko iminsi yagiye ihita yagiye ikundwa ku Isi ndetse igera no mu bihugu hafi ya byose.

Uku gukwira ku Isi ntabwo byarangiriye aho ahubwo ni ko byajyanaga no gutanga ubushobozi mu buryo bw’amafaranga ku baririmbyi bayikoraga umunsi ku wundi. Nyamara nubwo hari abo yakijije ntibiyibuza kuba igifatwa nk'injyana y'ibirara bitewe n'imyitwarire y'abaraperi bagaragaza.

Forbes Magazine ivuga ko iyi njyana nubwo idafatwa nk'izindi bitayibujije gushinga imizi ndetse n'abayikora ugasanga nibo batunze amafaranga menshi mu myidagaduro mpuzamahanga. Aha hari urutonde rw'abaraperi 10 bakize cyane ku Isi mu 2023:

1. Jay Z $2.5 Billion

Uyu mugabo Shawn Carter wavukiye mu mujyi wa Brooklyn muri Amerika niwe muririmbyi wa mbere mu mateka y’isi watunze miliyari y’amadorali, ibi bikaba byarabaye muri 2019, uyu mugabo mu mwaka ushize yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bakora imyidagaduro binjije menshi, uretse umuziki ariko uyu anafite ibikorwa byinshi bibyara inyungu harimo inganda zikora inzoga ndetse n’izikora imyenda. Kuri ubu abarirwa amadorali Miliyari 2.5 z’umutungo we wose.

2. P Diddy $900 Million

Uramutse uvuze injyana ya Rap ugasiga P Diddy uba ntakintu wari wamenya kuriyi njyana. Sean Combs yamenyekanye ku mazina menshi nka Diddy, Diddy Dirty Money, Puff Daddy n'ayandi menshi. Uyu uretse gukora umuziki wa Rap ni n’umuhanga cyane mu muziki kuko yaranabyize. Yatangiye kumenyekana cyane mu ntagiriro za 1990. Kuri ubu abarirwa Miliyoni 900 z’Amadorali.

3. Dr Dre $870 Million

Iyo bavuze umuntu ukora cyane uyu mugabo Andre Romell Young (Dr Dre) ahita aza mu mitwe ya benshi, uyu mugabo uretse kumenyekana mu muziki wa Rap ikindi azi gukora neza kandi cyane ni n’umushoramari. 

Afite uruganda rukomeye rwitwa Beats (Beat by Dre) rukora ibikoresho by’umuziki, abenshi bagiye bamenya za Ecouteurs, uretse ibi kandi yanagiye anahagararira inzu zikora imiziki zinyuranye. Uyu rero yabikuyemo amafaranga menshi dore ko ubu abarirwa akayabo ka miliyoni 870 z’amadolari.

4. Kanye West Ye $500 Million

Uyu mugabo wahoze yitwa Kanye West yaje guhindura izina yiyita Ye, uyu kandi yahoze ariwe muraperi utunze cyane kurusha abandi kugeza ejobundi muri 2022 ubwo habagaho kumvikana guke n’abafatanyabikorwa maze bagatangira kumuvaho bigatuma abura amafaranga menshi cyane. Ibi byatumye abura amafaranga kuri miliyoni zirenga 800 z’amadorali none ubu asigaranye miliyoni 500 gusa.

5. Eminem $258 million

Marshall Mathers wamamaye nka Eminem ajya ku rutonde rw’abaraperi bakomeye ariwe muzungu ubarimo wenyine, akenshi usanga urutonde rugizwe n’abirabura, ariko Eminem yaje kubinjiramo akora Rap iramuhira ndetse aza no gusaruramo amafaranga menshi. Kuri ubu abarirwa amadolari miliyoni 258 atunze.

6. Pharrell Williams $253 Million

Umuraperi akaba n'utunganya indirimbo afatanya no guhanga imideli, Pharell Williams unanyuzamo akaririmba, ni umwe mu bakunzwe mu njyana ya Rap wanagiye ukorana n'abandi baraperi bakomeye byumwihariko Snoop Dogg. Uyu mugabo w'imyaka 50 y'amavuko atunze miliyoni 253 z'Amadolari akesha gukora iyi njyana.

7. Drake $250 Million

Aubrey Graham wamamaye nka Drake mu muziki nyuma yo gutera umugongo gukina filime yatangiriyeho. Uyu muraperi ukomoka muri Canada wazamuwe n'itsinda rya Young Money, unaherutse gutangaza ko agiye kuba ahagaritse umuziki ku mpamvu z'ubuzima bwe, ubu amaze kwinjiza miliyoni 250 z'Amadolari.

8. Master P $200 Million

Percy Robert Miller Sr. wamamaye ku izina rya Master P, ni umuraperi akaba na rwiyemezamirimo watangiye kwamamara mu 1997. Uyu mugabo kandi ni Se w'abakinnyi ba filime bakomeye barimo Romeo Miller. Kugeza ubu nubwo atakigaragara mu muziki atunze miliyoni 200 z'Amadolari akesha injyana ya Rap yakoze akiri muto.

9. Ice Cube $160 million

O'Shea Jackson Sr. wamamaye ku izina rya Ice Cube ni umwe mu baraperi bafatwa nk'inkingi ya mwamba muri Amerika dore ko ari mu bubatse iyi njyana kuva mu 1984 abarizwa mu itsinda rya 'NWA' (Niggas With Attitudes) yarahuriyemo na Dr Dre, Eazy E hamwe n'abandi. Uyu mugabo usigaye ari umukinnyi wa filime unazishoramo amafaranga, atunze miliyoni 160 z'amadolari.

10. Lil Wayne $150 million

Dwayne Carter uzwi cyane nka Lil Wayne, ni umwe mubaraperi bubatse izina ku rwego mpuzamahanga abikesha ubuhanga bwe mu njyana ya Rap. Uyu mugabo wakoze itsinda rya Young Money akarizamuriramo abarimo Nicki Minaj na Drake, nawe ari mubamaze gukizwa n'iyi njyana dore ko ubu afite umutungo wa miliyoni 150 z'amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gvaoenqlnl2 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND