Televiziyo Mpuzamahanga yihariye mu guteza imbere abahanzi, Trace Africa yagaragaje ko abahanzi barenga 60 bo mu bice bitandukanye by’Isi aribo bazaririmba mu birori bikomeye byo gushyikiriza ibihembo abanyamuziki bizaba ku wa 21 Ukwakira 2023.
Ibi birori bizayoborwa n’umunyamuziki
ubimazemo igihe kinini D’Banj wo muri Nigeria ndetse n’umunyamideli Maria
Borges wo mu gihugu cya Angola. Ni ubwa mbere aba bombi bagiye guhurira ku
rubyiniro bayoboye ibirori nk’ibi by’umuziki mpuzamahanga.
Trace Africa ivuga ko
umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaririmbamo abahanzi barenga 60, harimo
abahataniye ibihembo n’abandi batabihataniye. Ni ubwa mbere bigiye gutangirwa
mu Rwanda, kandi ababitegura bagaragaza ko bakuruwe n’ishoramari u Rwanda
rwakoze mu kwagura ibikorwa binini byakira inama.
Urutonde rw’abahanzi
bazaririmba ruyobowe na Davido wo muri Nigeria, Nomcebo (South Africa), Yemi Alade
(Nigeria), Mr Eazi (Nigeria), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda),
Bwiza (Rwanda), Chriss Eazy (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco),
Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast);
Lisandro Cuxi (Cape
Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio
(Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle
Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde) ndetse na Tayc (France).
Hari kandi Terrell Elymoor
(Mayotte), The Compozers (Ghana), Viviane Chidid (Senegal), Azawi (Uganda), BNXN
(Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), Donovan BTS (Mauritius),
Emma’a (Gabon) ndetse na Bamby (French Guiana).
Ibi bihembo kandi bizaririmbamo GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Goulam (The Comores), Kader Japonais (Algeria), Krys M (Cameroon), K.O (South Africa), KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa), Nadia Mukami (Kenya), Maureen (Martinique), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Soweto Gospel Choir (South Africa).
Urutonde rw’abazaririmba
muri ibi bihembo kandi rwiyongereyeho Artmasta wo muri Tunisia, Ko-c
(Cameroon), Odumodublvck (Nigeria), Pheelz (Nigeria) ndetse na Roselyne Layo
(Ivory Coast).
Umuhango wo gutanga ibi
bihembo kandi uzitabirwa n’abanyamuziki bakomeye barimo umuhanzi w’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo, BNXN wo muri
Nigeria, DJ Illans wo muri Reunion, Josey (Ivory Coast), Juls (Ghana), Moses
Bliss (Nigeria) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.
D’Banj uzayobora ibi
birori agiye kumara imyaka irenga 20 mu muziki. Agaragaza ko yatangiye
kuwisangamo kuva mu 2000, kandi ashyira imbere gukora indirimbo zubakiye ku
mudiho wa Afrobeat, Afro-Pop n’izindi njyana.
Ibitaramo yaririmbyemo,
indirimbo yashyize hanze zirimo nka "Oliver Twist," "Fall in
Love," "Scapegoat," and "Mr. Endowed." "Oliver
Twist" n’izindi zatumye izina rye rikomera.
D’Banj yavuze ko
yishimiye guhabwa umwanya wo kuyobora ibirori byo gutanga ibi bihembo,
bizahuriza hamwe abanyamuziki n’abafana bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Ati “Niteguye kugera mu Rwanda mu muhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards.”
Umunyamideli Maria avuga
ko bishimishije kuri we, kuba yaratoranyijwe kuyobora itangwa ry’ibihembo bya
Trace Awards. Yagaragaje kuba agiye kuyobora ibi birori bigiye kubera mu Rwanda
‘Igihugu gifite amateka akungaye’ ari umwanya mwiza kuri we wo kwishimira n’ibyagezweho
mu muziki w’u Rwanda. Ati “Ni iby’icyubahiro kinini kuri njye ntashobora
kwirengagiza.”
Maria Borges ugiye
kuyobora ibi birori byo gutanga ibi bihembo yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa
Luanda muri Angola. Impano ye yigaragaje cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo
yegukanaga umwanya wa kabiri mu birori by’imideli bya Elite Model Look
byabereye muri Angola.
Mu 2012, uyu mukobwa yasinye mu inzu ifasha abanyamideli ya Supreme Agency, nyuma y’icyumweru kimwe ategura ibirori by’imideli yakoranyemo n’abanyamideli 17.
Amaze kugaragara mu
bikorwa by’imideli bikomeye ku Isi birimo Italian, British, Spanish, German,
and Portuguese Vogue, German&Australian Harper's Bazaar, Brazilian Marie
Claire, French Numèro, V, W, i-D n’ibindi.
Umuhango wo gutanga ibi
bihembo uzaba ku wa 21 Ukwakira 2023 uzatambuka imbona nkubone kuri Trace TV,
ku rubuga rwa Youtube n’ahandi.
Byitezwe ko
bizakurikiranwa n’abantu barenga Miliyoni 500 bo mu bihugu birenga 190 byo ku
Isi. Kwinjira muri uyu muhango ni ibihumbi 20 Frw.
D'banj wamamaye mu
ndirimbo 'Fall in Love', yumvikanishije ko atewe ishema no kuba agiye kuyobora
itangwa ry'ibihembo Trace Awards 2023
TANGA IGITECYEREZO