Irushanwa ryateguwe na Genius Records rirarimbanyije aho habura amasaha mbarwa hakamenyekana abakomeje mu kindi cyiciro. Kuva ku wa 26 Nzeri 2023 abagera ku 100 bahatanye mu buryo bw'amatora abera kuri noneho.com.
Uyu munsi ku itariki10 Ukwakira 2023 nibwo hamenyekana 3 bahita bakomeza ku musozo n'abandi 15 bagiye guhatana muri kimwe cya kabiri.
Carine Umutoni arayoboye mu matora
Batatu hakaba hashingirwa ku majwi bagize mu gihe abandi 15 hanarebwa na none ku mashusho bohereje.
Aba 15 bakaba bazahatana ku wa 20 Ukwakira mu buryo bw'imbonankubone banacakirane mu matora bizasiga hamenyekanye 7 basanga ba 3 mu cyiciro cya nyuma.
Ku wa 04 Ugushyingo 2023 nibwo hazamenyekana abegukana ibihembo bagera kuri 3 biyongeraho umwe wahize abandi w'igitsinagore mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira.
Ubwo InyaRwanda yakoraga iyi nkuru binyuze kuri noneho.com Umutoni Carine ni we wari imbere. Akurikirwa n’abarimo Ishimwe Sylvie, Kenny Kennedy, Pamella Tumukunde na Mugisha Prince.
Ari muri 3 bayoboye mu matora
Abo bakaba aribo batanu kugeza ubu bari imbere nk'uko ubuyobozi bwa Genius bwabitangaje, 3 nibo bazahita bajya mu cyiciro cya nyuma ndetse uwa mbere muri iki cyiciro ni ukuvuga uzasozanya amajwi menshi yemerewe indirimbo 2 z'amajwi.
TANGA IGITECYEREZO