Umuhanzi Kitoko Bibarwa ukorera umuziki mu Bwongereza, yagaragaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Uri Imana”, ni nyuma y’imyaka ine yari ishize atagaragara mu bikorwa by’umuziki ku mpamvu zirimo n’amasomo.
Ku wa 28 Mutarama 2022,
nibwo uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo ‘Rurabo’ yahawe Impamyabumenyi y’icyiciro
cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye na Politiki yakuye muri London
South Bank Universtiy.
Yifashishije imbuga
inkoranyambaga ze, yagaragaje ko buri ntambwe igihumbi umwana w’umuntu atera mu
buzima bwe bibanzirizwa no gutera intambwe imwe.
Kitoko waherukaga
gusohora indirimbo ‘Winema’, yashimye Imana, umuryango we, abanyeshuri biganaga
muri Kaminuza, inshuti, abarimu n’abandi batumye urugendo rwe rw’amasomo
rushoboka. Ati “Nabigezeho kubera mwe.”
Kitoko yiseguye ku bafana
be n’abakunzi b’umuziki kubera ko atari kubasha guhuza urugendo rw’amasomo n’umuziki,
byatumye adashyira hanze indirimbo nk’uko byari byiza.
Ariko avuga ko ari
kubategurira ibyiza kandi biri mu nziza. Ati “Gutekereza kwanyu n’amasengesho
ntabizipfa ubusa. Murakoze bafana banjye.”
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2023, uyu munyamuziki yagaragaje ko igihe kigeze ngo
agaruke mu muziki nyuma yo gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo.
Yabwiye InyaRwanda ko
agiye gushyira hanze indirimbo ihimbaza Imana yise “Uri Imana.” Ati “Ni
indirimbo y’ivugabutumwa, igaruka ku guhimbaza Imana.”
Iyi ndirimbo
yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Lick Lick usigaye ushyize imbere
gukora ibihangano byubakiye kuri ‘Gospel’.
Kitoko avuga ko mu gihe
kidatinze kiri imbere, ari bwo azashyira ku mbuga nkoranyambaga zicuririzwaho
umuziki iyi ndirimbo. Ati “Ni mu minsi micye ntabwo izatinda.”
Imyaka ine yari yuzuye
uyu muhanzi adashyira hanze indirimbo, kuko yaherukaga gusohora indirimbo ‘Winema’
yabanjirijwe na ‘Rurabo’ imaze imyaka itanu.
Shene ye ya Youtube
igaragaza ko amaze imyaka irindwi mu muziki, kuko ari bwo yatangiye gushyiraho
ibihangano, ariko uyu munyamuziki arengeje imyaka 15 mu muziki, kuko yatangiye
umuziki mu 2008.
Yakunzwe cyane mu
ndirimbo nka ‘Pole Pole’. Ni umwe mu baherutse kwitabira ibirori by’isabukuru
ya mugenzi we Mujyanama Claude [TMC], icyo gihe yari kumwe n’abarimo Chrstopher
Muneza, Shaffy, Princess Priscilla [Scilla], Emmy, Charly&Nina n’abandi.
Kitoko yagaragaje ko agiye kugaruka mu muziki azanye indirimbo ‘Uri Imana’
Kitoko yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku kuramya no guhimbaza Imana
Kitoko avuga ko imyaka
ine yari ishize adakora umuziki bitewe n’amasomo
TANGA IGITECYEREZO