Abategura ibitaramo ngaruka kwezi by’urwenya bizwi nka Seka Live batangaje ko muri uku kwezi kw’Ukwakira 2023 igitaramo kitazaba mu rwego rwo guha umwanya mugenzi wabo Japhet Mazimpaka uzakora igitaramo cye cy’urwenya yise “Up Coming Diaspora Comedy Show.”
Umwe mu basanzwe bategura
ibi bitaramo bya Seka Live yabwiye InyaRwanda ko muri uku kwezi k’Ukwakira
bahariye mugenzi wabo Japhet Mazimpaka, kuko igitaramo cye n’icyabo byari
bihuje itariki byari kuberaho n’aho kubera.
Japhet azakora igitaramo
cye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2023 muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali-itariki yafashe ihuye n’umunsi Seka Live yari kuberaho.
Bundandi Nice yabwiye
InyaRwanda ati “Muri uku kwezi ntabwo tuzakora Seka Live, twahariye Japhet
natwe bidufasha gufata ikiruhuko no gutegura igitaramo tuzakora mu mpera z’ukwezi
kwa cumin a kumwe (Ugushyingo 2023.”
Akomeza ati “Urabona ko
twari duhuje amatariki y’igihe ibitaramo byari kubera, ni ku wa Gatandatu wa
nyuma w’ukwezi, kandi bikabera ahantu hamwe, rero twahisemo kumuharira.”
Seka Live ya Nzeri 2023
yari rurangiza! Kuko yanyuzemo abanyarwenya bari barangajwe imbere na Anne
Kansiime wo muri Uganda, Patrick Rusine, Herve Kimenyi n’abandi.
‘Upcoming Diaspora Comedy
Show’ ni kimwe mu bitaramo by’urwenya bitegerejwe muri uyu mwaka.
Ni igitaramo Japhet agiye
gukora nyuma yo gusoza urugendo rw’ibitaramo yakoreye muri Kaminuza
zitandukanye zo mu Rwanda, kandi bamwe mu banyarwenya bashya bagaragaje impano
muri ibi bitaramo yakoze, bazahabwa umwanya wo gutera urwenya muri iki gitaramo
azakorera muri Camp Kigali.
Ni ubwa mbere Japhet
agiye gukora igitaramo nk’iki cyagutse ataramira abanya-Kigali, ari
wenyine-Ariko azaba ashyigikiwe n’abanyarwenya bo muri Nigeria, u Rwanda ndetse
na Uganda.
Agaragaza ko yateguye iki
gitaramo mu rwego rwo gushyira itafari rye ku rugendo rwa ‘Comedy’ mu Rwanda.
Azifashisha abanyarwenya
barimo Phronesi, umunyarwenya umaze imyaka myinshi yigaragaza mu bitaramo aho
akora ari wenyine ibizwi nka ‘Stand up Comedy’.
Hari kandi Sundiata, umunyarwenya
rukumbi ukorera ibitaramo byinshi mu gihugu cya Uganda, akorera mu Mujyi wa
Kampala no mu y’indi mijyi y’iki gihugu kiri mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Umunya-Nigera
w’umunyarwenya, Josh2funny wamamaye mu irushanwa “America’s Got Talent”. Ni
ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira i Kigali, nyuma yo kugarukwaho mu
binyamakuru Mpuzamahanga ubwo yari yitabiriye irushanwa ry’abanyempano mu
muziki n’izindi rizwi nka ‘America’s Got Talent’ ryafashije benshi kumenyekana
ku Isi.
Hari kandi Doctall
Kingsley, umunyarwenya wigaragaza buri gihe mu isuti y'ibara ry'umutuku,
udatana na karuvati n'akagofero gahora mu mutwe, ukora urwenya rwe yisunze
inshuti nyinshi ziba zimugaragiye, kandi akisanisha n’ibigezweho.
Abanyarwenya barimo Babu
Joe, Michael Sengazi ndetse na Joshua n’abo bategerejwe muri iki gitaramo.
Anne Kansiime yasigiye
ibyishimo abanya-Kigali n’abandi yataramiye ku wa 24 Nzeri 2023
Nkusi Arthur agaragaza ko
uko bucyeye n’uko bwije bishimira intera ibi bitaramo bigeraho mu bwitabire
Japhet Mazimpaka
aritegura gukora igitaramo cye cya mbere muri Kigali, ku wa 29 Ukwakira 2023
TANGA IGITECYEREZO