Ubukwe, ni bimwe mu birori binezeza abantu haba ababukoze ndetse n’inshuti n’abavandimwe baba babagaragiye. Byumwihariko mu Rwanda hari ibyamamare byanditse amateka yo gukora ubukwe butazigera bwibagirana mu mitima y’abanyarwanda.
Aho buva bukagera,
ubukwe bwose burashimisha kuko aba ari umwe mu minsi idasanzwe igize ubuzima bwa
muntu. Gusa ariko, hari ububa bufite umwihariko cyane cyane ubw’ibyamamare kuko
buba buhanzwe amaso n’Isi yose. Aha hari urutonde rw’ubukwe bw’ibyamamare
nyarwanda butazigera bwibagirana mu mitwe y’ababubonye:
1. Ishimwe
Dieudonné ‘Prince Kid’ na Miss Iradukunda Elsa
Ubukwe
bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa ni ubukwe bwa mbere butazibagirana
kubera amateka adasanzwe y’inkuru y’urukundo rw’aba bombi. Ubukwe bwabo
bwaranzwe n’udushya dutandukanye ndetse n’ibyishimo bidasanzwe haba kuri bo
ndetse no ku banyarwanda bose babashyigikiye.
Ku
mugoroba wo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023, mu birori binogeye ijisho byabereye
mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, nibwo Prince Kid yasabye
akanakwa umukunzi we Miss Elsa, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017.
Umuhango wo gusezerana imbere
y’Imana wabaye ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, kuri Shiloh Prayer Mountain
Church ndetse Rev. Pastor Alain Numa akaba ari we wabasezeranyije. Ni mu gihe
kwiyakira byabereye muri salle ya Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere
ka Gasabo.
2. Ismaël
Mwanafunzi na Mahoro Claudine
Ku
bw’ubuhanga bwe budasanzwe n’ibiganiro bye byungura benshi ubumenyi, ubukwe bwe
bwari butegerejwe n’abatari bake, cyane ko yari yaratangiye gushyirwa ku
rutonde rw’ibyamamare byatinze gushaka. Mwanafunzi yasezeranye n’umukunzi we
nawe wahoze ari umunyamakuru, Mahoro Claudine.
Ni
ubukwe bwabaye ku wa 1 Nyakanga 2023 mu Karere ka Huye, bwabimburiwe n’Umuhango
wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bw’Ingoro Ndangamurage, i Huye. Ni mu
gihe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, wabereye muri Cathédrale ya Butare
mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bw’Ingoro Ndangamurage y’i Huye.
3. Uwineza
Kelly na Nsengiyumva David
Uwineza
Kelly ubarizwa mu itsinda rya Mäckenzies akaba na nyirasenge wa Miss Nishimwe
Naomi yasezeranye n’umukunzi we Nsengiyumva David, umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda ndetse akaba n’umukinnyi wa APR BBC.
Ibirori
byo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana byabaye ku wa 24 Weurwe 2023. Amafoto
y’ubukwe bwa David na Kelly ari mu yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga
bitewe cyane n’ibyamamare byatashye ubu bukwe birimo ba nyampinga batandukanye,
abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga , bwarimo ndetse n’umuhungu
wa Perezida Kagame, Lieutenant Ian Kagame , Ange Kagame n'Umuhererezi wa Perezida Kagame,Brian Kagame.
4. Bahati
Makaca na Unyuzimfura Cécile
Bahati
wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yarasabye anakwa Unyuzimfura Cécile,
usanzwe utuye hanze y’u Rwanda mu birori byabereye ahitwa Prime Garden i
Gikondo ku wa 29 Nyakanga 2023. Ni ubukwe bwitabiriwe na bagenzi be b’abahanzi
ndetse n’abakinnyi ba filime barimo Bamenya na Young Grace
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye ku wa 5 Kanama 2023, ubera mu rusengero rwa Noble Family Church rwa Apôtre Munezero Alice Mignonne Kabera . Nyuma abatumiwe bakiriwe mu busitani bwa St Paul basusurutsa na Yvan Mpano.
Mu gihe benshi batekerezaga ko amukurikiyeho Visa, mu
muhango wo kwiyakira, Bahati yabwiye amagambo akomeye umugore we, amusezeranya
ko nta kindi yamukunze amukurikiyeho kitari urukundo nk’uko benshi bagiye
babivuga.
5. Muheto
Bertrand [B-Threy] na Keza Nailla
Umuraperi
Bertrand Muheto uzwi nka B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, yasabye
anakwa umukunzi we Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana mu bukwe bwabereye i
Gikondo mu mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events, abatumiwe bagasusurutswa
n’umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.
6. Murenzi
Emmanuel [Emmalito] na Umwali Liliane
Ku
wa 4 Kanama 2023, umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’imideli,Murenzi Emmanuel uzwi
mu itangazamakuru nka Emmalito, nibwo yarushinze n’umukunzi we Umwali Liliane,
wari asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.
Mu gitondo kuri uwo munsi, Emmalito yarasabye anakwa umukunzi we Liliane mu birori byari binogeye ijisho byabereye mu busitani bwa Panorama buherereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, naho ku gicamunsi, basezeranira imbere y’Imana mu Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare
binyuranye byiganjemo abanyamakuru benshi barimo na Bianca wari mu batwaye
impano Emmalito, bakoranye ku Isibo
Tv.
7. Bigirimana Aime Patrick [Real Beat] na Iratunejeje Phoibe
Umwe mu batunganya umuziki mu
Rwanda,Producer Real Beat ubarizwa muri Country Records yarushinze na Iratunejeje Phoibe ku wa 10 Nzeri 2023.
Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye kuri Kigali Bliss, nyuma yaho, berekeza mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Rebero aho basezeraniye kubana akaramata.
8.Habiyaremye
Zacharie [Bishop Gafaranga] na Annette Murava
Ubukwe
bw’umunyarwenya Bishop Gafaranga n’umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana,
Annette Murava ni bumwe mu bukwe bwasize inkuru ndetse budateze no kwibagirana
mu mitwe y’abanyarwanda byumwihariko abanyamakuru.
Ubu bukwe bwabaye mu muhezo ukomeye bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023 bubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel. Ubu bukwe, bwagizwe ubwiru cyane, itangazamakuru rirakumirwa ndetse n’ababashije kuhagera bangirwa gufata amafoto.
Ni ubukwe
bwaranzwe n’udushya twinshi aho uwitwa Niyitegeka Jules wamamaye nka Julius
Chita wari watumiwe kuyobora ubu bukwe (MC) yangiwe kubwinjiramo, naho Fleury
Legend wagombaga kuba Parrain wa Bishop Gafaranga akaza kubivamo ku munota wa
nyuma.
9. Nkurikiyinka
Charles [Umukonyine] na Kayirangwa Josiane
Nkurikiyinka Charles
wamamaye nk’Umukonyine muri filime y’uruhererekane 'Umuturanyi ' yasezeranye na
Kayirangwa Josiane ku wa 21 Mutarama 2023. Umuhango wo gusaba no
gukwa wabereye ahitwa ‘La Majorelle’ muri Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Uyu muhango, wakurikiwe
no gusezerana imbere y’Imana, byabereye ahitwa ‘Miracle Center Church’ Kabeza,
mbere y’uko abatumiwe bajya kwakirirwa muri ‘La Majorelle’ ahari habereye uwo
gusaba no gukwa mu gitondo.
Ibi birori byitabiriwe
n’ibyamamare binyuranye byumwihariko muri Sinema nyarwanda ndetse n’abahanzi
barimo Uncle Austin, buyoborwa na Julius Chita.
10. Nkota Elysee na Sebihogo Kazeneza Merci
Sebihogo
Kazeneza Merci, umwe mu bakobwa wari uri mu bakobwa bahataniraga ikamba rya
Miss Rwanda 2022 akaba n’igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB
muri 2016 ,yasezeranye kubana akaramata na Rukundo Nkota Elysée tariki 16
Nyakanga 2023.
Ubukwe
bwabo bwabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les
Poussins de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidelle. Ni ibirori byitabiriwe n’abakobwa
banyuranye bari bataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2022 barangajwe
imbere na Miss Muheto Divine.
Bimwe
mu bitazibagirana muri ubu bukwe, ni ibyavuzweho cyane ko Miss Muheto Divine
yaba yarasindiye muri ubu bukwe hashingiwe ku mafoto yagiye hanze, gusa byaje guterwa utwatsi na bamwe mu bari babwitabiriye.
TANGA IGITECYEREZO