Umunyamuziki Patrick Norman umaze imyaka irenga 50 ari mu muziki ari mu Rwanda, nyuma yo gutaramira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Ni umwe mu bahanzi batanze ibyishimo cyane cyane ku bakoresha ururimi rw'Igifaransa no mu bihugu by'i Burayi.
Izina rye ryabaye icyatwa
cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Quand on est en amour' yabaye idarapo
ry'umuziki we, yasohoye mu 1984. Ariko yanakunzwe no mu zindi ndirimbo zirimo
nka 'Ellen s'en va', 'Perce les nuages', Je serai toujours là'.
Afite album zirenga 20
zirimo ebyiri yiyitiriye, harimo iyo mu 1972 ndetse n'iyo mu 2000. Yahataniye
ibihembo by'umuziki kuva mu 1982 kugeza mu 2012.
Mbere yo kugera mu Rwanda
mu rugendo rw’ukwezi kumwe, yabwiye ikinyamakuru 7Jours, ko agenzwa no
gushimira Abanyarwanda kubera ko mu myaka ya 1990 ubwo mu Rwanda hari umugambi
wo kurimbura Abatutsi, ibihangano bye byafashije benshi.
Ati “Ndagenzwa no
gushimira Abanyarwanda, kubera ko mu 1990 mu gihe cya Jenoside, indirimbo
yanjye ‘'Quan on est en amour'’ yacuranzwe cyane kuri Radio zitandukanye.
Yabaye indirimbo yakunzwe, Abantu barayiririmbye mu gihe bari mu bihe by’ubwicanyi.”
Uyu mugabo yavuze ko
yakiriye ubuhamya bw’umwe mu bakobwa wamubwiye ko iriya ndirimbo yaje muri we
ayiririmba mu mutima ubwo umuryango we warimo wicwa muri Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Ubwo yari mu kiganiro na
Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, Patrick Norman yagaragaje
ko yakozwe ku mutima no kuba ibihangano bye byarambutse imipaka kugeza ubwo
bigeze mu Rwanda.
Avuga ko hari abantu bagiye
bamubwira ko bumvise indirimbo ze bari mu rugendo i Kigali, mu gihe cy’icuraburindi
no kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda.
Avuga ko yiyemeje kuza mu
Rwanda nyuma yo guhura na Marie Rose bahuriye muri restaurant, kandi ko iyo
ataza kuza mu Rwanda 'byari ibintu yari kwicuza ubuzima bwe bwose'.
Ni urugendo ari kumwe
n'umugore we Nathalie rugamije kugenderera ibihugu bitandukanye byo muri
Afurika. Baherukaga mu gihe cya Maroc. Umugore we yavuze ko u Rwanda
rwahindutse, kandi rugana aheza. Ati "U Rwanda ruratangaje. Ni urugero
rwiza."
Bari mu Rwanda aho
bagenzwa no gutanga umusanzu kuri filime mbarankuru ku rugendo rw'u Rwanda
nyuma y'imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ni filime izagaragaramo
Marie Rose warokotse Jenoside, kandi hari byinshi mu bitekerezo bye
bizubakirwaho.
Marie Rose avuga ko
yumvise igihe kinini indirimbo z'uyu munyamuziki, kandi zirimo amagambo yo
guhumuriza yamufashije mu buzima bwe.
Avuga ko nyuma ya
Jenoside, yashakishije inzira zose zamufashaga kongera kugarura icyizere
cy'ubuzima. Ndetse, avuga ko yagiye agerageza gushyira mu Kinyarwanda indirimbo za Patrick Norman kuri Televiziyo kugirango zifashe benshi.
Uyu mubyeyi avuga ko muri
gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi byari ibihe bitoroshye, ariko kandi ni
amateka asanganiye n'abandi barokotse. Yavuze ko yabaye Karongi, Saint Paul
ndetse no muri Mille Collines, aho yabaye igihe kinini. Yanabaye kwa Kabuga
mbere y'uko ingabo zari iza RPA zibohora u Rwanda.
Ashima Ingabo zari iza
RPA zabohoye u Rwanda, by'umwihariko Ingabo zarokoye abarenga 1000 bari
bahungiye kuri Saint Paul muri Kigali. Anagaruka kuri bamwe mu bo mu muryango
we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje ko indirimbo
za Patrick Norman zamwomoye cyane cyane indirimbo ye nka “'Quan on est en amour”.
Marie-Josée Gicali ati "Nta mvura idahita, nta juru ridacyaka
Patrick Norman avuga ko
kuza mu Rwanda ahanini yashingiye ku kwihera ijisho urugendo rw'ubumwe
n'ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje.
Mu kiganiro na 7Jours,
Patrick yavuze ko kwiyemeza kuza mu Rwanda yashakaga kureba urugendo rw’iterambere,
agaragaza ko u Rwanda rwahindutse neza.
Yavuze ko azi neza ko ari Igihugu gitekanye kandi gifite isuku. Avuga ko nyuma y’imyaka irenga 30 ishize, u Rwanda rwashyize imbere inzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Ati “Ndashaka kubashimira by’umwihariko.”
Asobanura ko yakozwe ku
mutima no kuba indirimbo ze zarafashije abantu kongera kugarura icyizere mu
buzima bwabo, kandi nawe bimuha umukoro wo gukora indirimbo abantu bazumva
ibihe n'ibihe.
Avuga ko mbere yo gusohora indirimbo nawe abanza kuyumva.
Dr Marie-Josée Gicali watumye Patrick Norman aza mu Rwanda, asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo bigaruka ku mateka ye. Mu 1998 ni bwo yagiye kuba muri Quebec-Asanzwe afite igitabo kigaruka kuri Jenoside yise 'On n'oublie jamais rien' (Ntitwibagirwa)
Mu Ukwakira 2020, nibwo bwa mbere Marie-Josée Gicali yahuye na Patrick Norman amuganiriza uko indirimbo ye yamufashije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi-Icyo gihe bahuriye mu kiganiro ‘La semaine des 4 Julie’
Patrick Norman wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ari mu Rwanda n'umugore we
Umunyamakuru Eddy Sabiti niwe wakiriye mu kiganiro ‘Majuscule Propos’ Patrick Norman, umucuranzi wa gitari
wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ku Isi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘QUAN ON EST EN AMOUR’
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE PATRICK NORMAN YAHAYE RBA
TANGA IGITECYEREZO