RFL
Kigali

20 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma muri Supra Model Rwanda

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:9/10/2023 13:07
0


Abanyamideri 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Supra Model Rwanda.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023, muri Century Park iherereye Nyarutarama, habereye amajonjora yasize abanyamideri 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Supra Model Rwanda.

Kuva ku isaha ya saa 02:00 PM, abanyamideri babarirwa muri 40 bari bamaze gufata ibyicaro muri Century Park Hotel, batangira imyiteguro yo gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abarimo Trevor Ntabwoba uzwi mu gutoza abanyamideri.

Mbere yo gutangira kwimurika, abari bagize akanama nkemurampaka bongeye kwibutsa abanyamideri ko hagiye gutorwa 15, biyongera kuri 5 batowe cyane mu matora ari kubera kuri inyarwanda.com. Abarenga 50 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka.

Abagera kuri 15 biganjemo abakobwa nibo batowe, baza basanga abandi 5 bari batowe cyane mu matora ari kubera kuri InyaRwanda, bose hamwe baba 20 bagomba gutoranywamo 4 ba mbere tariki 21 Ukwakira 2023.

Abanyamideri 20 batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma

1. Umumararungu Kelly Divine

2. Uwikunda Cynthia

3. Kaze Mignone Shalia

4. Umuhure Leslie

5. Iradukunda Elinda

6. Umutesi Brenda

7. Kamikazi Anitha

8. Uwiduhaye Nadine

9. Nshuti Sandra

10. Marara Munana Kelly

11. Ruzindana Jules

12. Shema Eric

13. Gihozo Sincere

14. Uwase Audrey

15. Usenga Josiane

16. Manirakiza G Mike

17. Gacumakase Japhet

18. Ingabire Joella

19. Uwase Sonia

20. Mukankusi Nathalie

Mu kiganiro na InyaRwanda, bamwe mu batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma bavuze ko hari imyumvire ikibangamiye iterambere ry’uyu mwuga wo kumurika imideri ariko ko bafite icyizere ko Ibikorwa nka SupraModel bizagira icyo bihindura.

Bavuga ko uyu mwuga umaze gutera imbere ku rwego mpuzamahanga kandi ukaba umwe mu yishyura agatubutse, bityo ko abanyarwanda bari bakwiye gufunguka bakawuha umwanya nk’uhabwa indi myuga itandukanye.

Trevor Ntabwoba ushinzwe gutoza abanyamideri muri SupraModel Rwanda, yabwiye InyaRwanda ko tariki 21 Ukwakira 2023, aba 20 batowe hazatorwamo uwa mbere uzaserukira igihugu muri SupraModel International ndetse n’ibisonga bitatu bizamuherekeza.


Abanyamideri 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya SupraModel Rwanda 

Trevor Ntabwoba utoza abanyamideri muri Supra Model Rwanda, avuga ko hari ikizere ko uyu mwuga mu Rwanda uri gutera imbere 

Ibyishimo  byari byose kuri bamwe mu bakobwa, bakomeje mu cyiciro cya nyuma muri Supra Model Rwanda 

Mike, umwe mu banyamideri batsinze yabwiye InyaRwanda ko mu myaka mike amaze muri uyu mwuga, umaze kumuhindurira ubuzima



Mbere yo gutoranywa babanzaga gutambuka imbere y'abari bagize akanampa nkemurampaka 
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND