Kigali

Baburiwe irengero: Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bakumbuwe na benshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/10/2023 10:23
2


Mu Rwanda hari abahanzi bakunzwe cyane mu myaka yatambutse ariko batakivugwa mu ruhando rwa muzika, yaba abagize uruhare mu kuwuzamura n'abandi bagaragazaga icyizere cyo kuzawugeza kure bakumbuwe n'abafana b'umuziki nyarwanda.



Ese ni iki kibitera? Umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi, iyo ibihangano byawe byakunzwe biragutunga mu buryo bushimishije, ariko mu myaka yatambutse washoboraga gusohora igihangano kigakundwa ariko ntikigutunge kubera ko nta mafaranga menshi washoboraga kwishyurwa binyuze ku mbuga zicuruza amashusho nka Youtube n’izindi. Aba bahanzi 10 bazimiye usanga abakunzi babo bakibatekereza ariko bo nta bushake bigeze bagira bwo guhindukirira muzika.

Iyo witegereje neza usanga buri mwaka hazamuka abahanzi bakamenyekana, abari kuvugwa icyo gihe bakaba bibagiranye gato. Kugira ngo ukomeze wigarurire imitima ya benshi muri muzika, ibanga ni iri “Gukora cyane no gutanga ubutumwa bwiza, umuziki ubyinitse kandi uryoheye amatwi”.

 Aba bahanzi barabikoze mu gihe cyabo ariko bagera aho bacika barabireka ku mpamvu zitandukanye. Aba bahanzi kandi usanga bakunze kugarukwaho na benshi bakunda umuziki nyarwanda bagaragaza ko babakumbuye.

Aba ni bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda mu myaka yatambutse batakiwubarizwamo ubu gusa bakumbuwe n'abafana:

1. Miss Jojo

Umuhanzikazi Uwineza Josiane wamamaye mu myaka ya kera nka Miss Jojo, ari mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi mu gihe cye, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi harimo nka ‘Mbwira’ , ‘Ndi nde’, Bereterida n’izindi. Umuziki yakoraga wagize ingufu kuva mu mwaka wa 2007 kugera muri 2012 ari nabwo yari amaze gushyira ahagaragara Album ebyiri, iyitwa "Genesis" n’iyitwa "Woman". Kuri ubu ari mu bahanzi baburiwe irengero mu muziki badasiba kusabwa n'abafana ko bakongera kuwugarukamo bitewe n'uko bakumbuwe.

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda , Miss Jojo   yemeje ko yavuye muziki ndetse atangazimwe mu mpamvu  zatumye awureka.

2. Miss Shanel

Umuhanzikazi Nirere Ruth uzwi cyane nka Miss Shanel ku mazina y’ubuhanzi, ni umwe mu bakanyujijeho mu myaka yatambutse mu ndirimbo z’urukundo. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; “Ndarota”, "Ngukunda Byahebuje", "Nakutaka" n’izindi. Kuri ubu ntacyumvikana cyane mu muziki nk'uko byahoze. Miss Shanel nawe kandi ari mu bakunze gusabwa ko yagaruka mu muziki cyangwa se nibuze agasohora indirimbo imwe yo kwiyibutsa abafana.

3. Makonikoshwa

Iyo uvuze izina Makonikoshwa, abenshi bahita bumva indirimbo ze bafashe mu mitwe. Uyu muhanzi yagize umuriri ukomeye mu Rwanda mu myaka ya 2005. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Agaseko’, ‘Bonne Anne’, ‘Nkunda kuragira’ n’izindi nyinshi. Uko iminsi ihita indi igataha ni ko arushaho kwibagirana kandi yarakundwaga n’abantu b’ingeri zose.

4. Dr Claude

Urubyiruko cyane cyane wasangaga baririmba indirimbo z’uyu muhanzi, Dr. Claude kubera uburyo zari zikunzwe cyane. Iyamuremye Jean Claude wamamaye nka Dr. Claude yabaye umuhanzi ukomeye cyane aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Igikara' (Niyo yamugize uwo ariwe)  'Terefone', 'Contre Succes’, ‘Baramujyanye’, ‘Yebaba we’, n’izindi. Uyu muhanzi magingo aya ntabwo akigaragara mu muziki gusa nawe ntibimubuza gukumburwa.

5.  Elion Victory

Elion Victory, yakoze amateka akomeye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, gusa kuri ubu nawe amaze kwibagirana kandi yari ari mu bahanzi b’abahanga ndetse bakunzwe cyane. Yari afite umwihariko wo kuririmba anicurangira ibicurangisho by’umuziki birimo Gitari n’ibindi. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Marita’ (yakoranye n’umuhanzi Kamichi), ‘Amafaranga’, ‘Mbwiza ukuri’ n’izindi nyinshi.

6.  Young Junior

Young Junior yaje kwinjira muzi muzika mu mwaduko wa Diplomate ndetse n'indirimbo yumvikanye mo bwa mbere ni uyu muraperi.  Ubwo yari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Yumvikanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Umucakara w’ibihe'.  Icyo gihe benshi batangariye impano ye byumwihariko bavugaga ko ijwi rye ryenda kumera nk'irya Akon. Yakomeje akundwa mu ndirimbo ye yise 'Rosalinda' gusa ntiyatinze mu muziki. Kuri ubu Young Junior ari mu bahanzi baburiwe irengero mu muziki.

7. Ciney

Umuhanzikazi Uwimana Aisha uzwi ku izina rya Ciney nawe ntakibarizwa mu muziki wa none. Ciney yari yarigarurye imitima ya benshi mu ijwi ryiza cyane no mu ndirimbo zibyinitse kandi zuje ubutumwa. Yamenyekanye mu ndirimbo yise “Igire”, aho agira inama abakobwa n’abandi b’igitsinagore batwawe n’irari ryo kurarikira iby’abahungu cyangwa abagabo. Yamenyekanye kandi mu ndirimbo nka; 'Ngwino Nkwereke', 'Tuma Bavuga', 'Dogini' n’izindi.

8. Puff G

Umuziki w’uyu muhanzi warakundwaga cyane. Puff G yari umuhanga mu buryo bwo gutwara ijwi rye bamwe babyita “guhogoza”, twavuga ko we yaburiwe irengero mbere na kare, kuko tuvuze ko amaze hafi imyaka irenga 10 azimiye muri muzika ntabwo twaba duhabanye n’ukuri. Puff G yigeze no kwinjira mu gutunganya amajwi n'amashusho gusa nabyo ntiyabikomeza.

9. Sandra Miraj

Umuhanzikazi, Sandra Miraj, ni umwe mu bahanzikazi b’Abaraperi bari bakomeye mu myaka ya 2015 mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop na Afro Hip Hop. Mu gihe cy’imyaka isaga 6 ishize uyu muhanzikazi ntabwo ari kwigaragaza mu muziki. 

Ari mu bahanzikazi batinyutse injyana ya Hiphop kuko mu gihe cye iyi njyana yakorwaga n’umugabo igasiba undi. Umukobwa wayigaragaragamo benshi baratungurwaga. Sandra yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Brenda” yakoranye na Bruce Melody, Isezerano yakoranye na Knowless hamwe na Urwibutso yakoranye n'umuraperi Green P.

10. FearLess


Niyonsenga Keza Amina wamamaye nka Fearless ni umuraperikazi wari utangiye kwerekana imbaraga zidasanzwe muri muzika. Ni umwe mu bagiye bakangaranya benshi mu bihe bitandukanye mu gihe yari akiri mu bagezweho mu muziki mu myaka yashize nyuma y'uko  yaramaze no kumenyekana nk'umu 'Vixen' wifashwishwa mu mashusho y'abahanzi. Mu 2020 Fearless yatangaje ko yagarutse mu muziki gusa ntiyagira igihangano gishya asohora kugeza nubu.

Abahanzi bakunzwe cyane mu myaka yashize batakivugwa mu ruhando rwa muzika ni benshi ariko twagarutse kuri aba 10 nubwo hari abandi bahanzi benshi cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ox uzi1 year ago
    Iyomutubwira naho ubu bari nicyo basigaye bakora
  • Yambabariye Claudette 1 year ago
    Mwibagiwe uwitwa Fulgence Nyamusaninyange



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND