Amagana y'Abanyarwanda batuye muri Ottawa, Montreal, Toranto no mu bindi bice bitandukanye byo mu gihugu cya Canada bahuriye mu mugoroba wo kwibuka no kuzirikana ubuzima bwa Young C.K, umuraperi watangaga icyizere witabye Imana ku wa 17 Nzeri 2023.
Ni igitaramo cyabereye
ahitwa The Gladstone Theatre Ottawa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8
Ukwakira 2023, cyaririmbyemo abahanzi bari barangajwe imbere n’umunyamuziki
wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore.
Umwe mu bitabiriye iki
gitaramo cyo kuzirikana ubuzima bw'uriya muhanzi, yabwiye InyaRwanda ko cyaririmbyemo
abahanzi b'impano bakomoka mu Rwanda gusa. Ati "Ni igitaramo cyari
kiyobowe n'abanyarwanda, kitabiriwe n'abanyarwanda ku bwinshi, aho bagera kuri
300."
Avuga ko ku rubyiniro,
Massamba yabanjirijwe n'abahanzi barimo umukirigitananga Deo Munyakazi,
KG Boy, Furaha, Kelly, Michael n'abandi baririmba indirimbo zinyuranye, bafasha
abanyarwanda kuzirikana ubuzima bwa Young C.K wabarizwa mu itsinda rya ‘Prime’
biri mu byatumye iki gitaramo cyitwa ‘Prime Sunday Luminisce Rwanda’.
Yavuze ko iki gitaramo
cyatangiye abantu abantu bakonje, ariko Massamba Intore ageze ku rubyiniro ibintu
byahindutse abantu barizihirwa, bataramira gitore Young C.K.
Jean-Louis Kagahe, Se Wa
Young C.K aherutse kubwira The New Times ko mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2023
aribwo yamenye ko umwana we yitabye Imana, ayibwiwe na Muramu we uba muri
Canada.
Yavuze ati “Ubwo nitabaga
telefone itunguranye ya muramu wanjye nagize igishyika cyinshi nsesa urumeza.
Yambwiye ko muri iryo joro, Nikita (nk’uko twamwitaga mu rugo) yatashye ari
kumwe n’inshuti ye wabonaga ko yasinze, amaze kuyigeza mu rugo, asubirayo,
ariko ntiyigeze avuga aho agiye. Hashize akanya, mukuru we Kevin agerageza
kumuhamagara kuri telefone ariko ntiyamwitaba.”
Akomeza ati “Abapolisi
bahageze bahise babafasha gushakisha umwana, hashize umwanya bamusanga aho yari
ari yashizemo umwuka. Niko guhita bajya gupima umurambo ngo bamenye intandaro
y’urupfu rwe. Kugeza ubu turacyategereje ko ubuyobozi butugezaho amakuru kuri
ako kaga katugwiriye. Bishobora gutwara iminsi ibiri cyangwa itatu.”
Yavuze ko umwana we
yakomoraga inganzo kuri we (Se) ndetse na Nyirarume Massamba Intore. Avuga
ati “Asohora indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Umugabo’ nahise menya ko na we afite
umuhamagaro wo kuririmba.”
Kagahe Ngabo Calvin [Young CK] yitabye Imana ku wa 17 Nzeri 2023 nyuma y’igihe cyari gishize yigaragaje cyane mu ndirimbo zitandukanye byumwihariko mu ndirimbo ‘Umugabo’ yasubiwemo n’abaraperi Bull Dogg, Diplomate, Young Grace, Ish Kevin na Mazimpaka Prime.
Iyi ndirimbo yamuhaye
igikundiro atari yiteze mu muziki. Mu 2019, ni bwo yasohoye indirimbo ye ya
mbere yise ‘Get the bag’ ahanini ivuga ku gukorera amafaranga. Ni imwe mu
ndirimbo ze yakundaga cyane, kuko yavugaga ko ‘yampaye umurava wo
gukomerezaho’.
Young CK yinjiye mu muziki bimutunguye kuko ubwo yari aherekeje inshuti ye muri studio yaririmbye Producer akamubwira ko afite impano ashatse nawe yatangira gukora umuziki ku giti cye.
Young yari bucura mu
muryango w’abana batatu. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho yize
amashuri abanza kuri St Charles Lwanga ayisumbuye yiga muri IPRC Kicukiro
asoreza muri St Pius muri Canada.
Yavuye mu Rwanda mu 2017 ajya gutura muri Canada aho, yabarizwaga mu Mujyi wa Ottawa. Uyu musore yatangiye umuziki aririmba mu rurimi rw’Icyongereza, abafana bagenda biyongera bizagutuma ahitamo no gutangira kuririmba mu Kinyarwanda.
Abifashijwemo na Mukuru
we Kevin Kagahe umutunganyiriza amashusho y’indirimbo ze, Young Ck yasize akoze
indirimbo zirimo ‘Umugabo’, ‘Umurava’, ‘Doubts’ n’izindi.
Kuva mu mashuri yisumbuye, Young Ck yakoraga ibijyanye no kwivuga ibizwi nka "Freestyles", rimwe na rimwe ku ishuri agasubiramo n’indirimbo z’abandi bahanzi. Biteganyijwe ko azashyingurwa mu Rwanda mu cyumweru kiri imbere.
Massamba yataramiye
abanyarwanda barenga 300 bazirikana ubuzima ba Young C.K abereye Nyirarume
Massamba ari kumwe na
Gentille baherutse gufatanya basubiramo indirimbo 'Sindagira'
Massamba aherutse gusubika kuririmba mu iserukiramuco "Roots&Drums Festival Canada" mu rwego rwo kwibuka umwisengeneza we Kagahe Ngabo Calvin (Young C.K) watabarutse
Prime Luminisce Rwanda,
umuryango w'Abahanzi Nyarwanda babarizwa muri Canada bakiriye Massamba Intore
Amagana y'Abanyarwanda yahuriye mu mugoroba wo kuzikana ubuzima bwa C.K wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umugabo', 'Umurava' n'izindi
Binyuze ku rubuga rwa GO
Fund Me hari gukusanywa $50.000 azifashishwa mu guhekereza Young C.k
TANGA IGITECYEREZO