Abaririmbyi ba The Guardians Choir bizihije yubile y’imyaka 25 bamaze mu murimo bafashijwe n’amakolari atandukanye yo mu mujyi wa kigali arimo na Ambassadors of Christ
Kuya 7 Ukwakira wabaye umunsi w’amateka
utazibagirana ku baririmbyi ba Korali The Guardians,abafatanyabikorwa
bayo,abayishinze,abaririmbyemo kera,abayobozi b’amatorero bakorana nayo umurimo
n’abandi.
The Guardians Choir yitsaga ku nsanganya matsiko
igira iti “ Kura ujye ejuru”, yibutse ibihe bya kera itangizwa mu
ngorane n’ibisitaza byinshi batabona icyizere cy’ahazaza ariko Imana
ikaba nziza kuri bo igaca inzira.
Ubwo bibukiranyaga amateka yo gushinga iri
vugabutumwa banyuza mu ndirimbo,bavuze ko abagera kuri 17 bihannye binyuze mu
butumwa bwacaga kuri satelite, bakaza gushinga
korari The Guadians yakomeje gukura no kwagura ibikorwa.
Abaririmbyi ba The Guadians bahimbaje binyuze mu
ndirimbo zabo zikunzwe na benshi bahanika amajwi yabo bazamura icyubahiro cy’Imana
yabanye nabo mu rugendo rw’imyaka 25, bayiragiza no kubafasha mu bihe biri
imbere.
Aba baramyi banyuzwe n’imigisha bahawe na Rurema, baririmbye bagira bati “Ntabe aritwe Mana ahubwo izina ryawe rihabwe
icyubahiro.Usobanukiwe imbamutima zacu dufite, tugushimira aho wadukuye naho
uzatugeza”.
Abagenzi Choir babarizwa mu Itorero rya Muhima
baserutse nabo ku rubyiniro maze bagabura ku bihangano byabo bikungahaye mu
gukiza imitima iguye umwuma ikeneye Kristo.
Iki gitaramo cyakomeje guhinduka inkuru yo kubara,
igihe bakiraga Ambassadors of Christ yateye benshi kunyeganyega bakabyinira
Imana, abandi bakibuka ibihangano by’iyi korali bikomeje gukundwa.
Abaramyi ba Ambassadors of Christ bazamuye amarangamutima
y’abizera ubwo baririmbaga indirimbo zabo zikunzwe zirimo nka: Yesu ni inzira, Maria, Urakwiye,hejuru
mu kirere,nashimwe,basaruzi n’izindi.
The Guadians Choir yashinzwe kuya 20 Kanama 1998 ikorera
umurimo mu Itorero rya Masaka Intara ya Rusororo, bishingikiriza ku Mana n’umutima
umenetse irabayobora, nubwo bari mu buzima bugoranye harimo no gukora urugendo
runini n’amaguru bahurira mu nzu y’Imana.
Mu gukomeza kuryoherwa no kwishimana n’abitabiriye, hakaswe umutsima wagaburiwe abizera
nk’ikimenyetso cy'uko bazasangirira ku meza amwe mu ijuru Imana ihemba
abayikoreye.
Umuyobozi wayo ubwo yagarukaga ku byabakomeje yavuze
ko bakomejwe nuko bihanganye bakanamba k’Uwiteka.Yahimiye abitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza yubile y’imyaka 25.
Yagize ati “Ndashima abitabiriye bose, gusa ndanashimira
Imana yatubashishije kwihanganira ibisitaza byose tukaba tukiri mu nzu yayo
tuyivugira.
Habaye kuramya no guhimbaza hasozwa igitaramo, binyuze
mu ndirimbo z’amakorali atandukanye yari yitabiriye abimburiwe na korali
Abagenzi ya Muhima SDA Churh, ikurikirwa na korali The Guadians ari nayo yateguye iki gitaramo hizihizwa yubile y'imyaka 25 bahimbaza Imani,hasoza
Ambassadors of Christ yari itegerejwe na benshi.
The Guadians Choir yakoze igitaramo cy'amateka muri Rusororo
Ambassadors of christ yibanze ku ndirimbo za kera zirimo " Yesu ni inzira"
Abizera baranezerewe babyinira Imana begerezwa intebe y'Imana
Hakaswe umutsima basangirira hamwe
Korari Abagenzi bo ku muhima bizihije abizera bararamya
TANGA IGITECYEREZO