Kigali

Rayon Sports yarangije umukino ituzuye, yari isize andi menyo i Rubavu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/10/2023 17:19
0


Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Marine FC mu mukino w'ikirarane wo ku munsi wa kane muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda taliki 07 Ukwakira kuri kuri sitade Umuganda. 

Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yatangiye umukino isatira biranayihira kuko ku munota wa 2 gusa yari yabonye igitego kuri kufura Heltier Luvumbu Nzinga yarekuye maze Youssef Rharb akoresha umutwe atereka umupira mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego na Marine FC, yirekuye itangira gusatira maze bigeze kuwa 19 ba myugariro ba Rayon Sports, Mitima Isaac na Rwatubyaye Abdul bakora amakosa bananirwa kumvikana .

Ibi byahise biha amahirwe Tuyishime Benjamin yo kubona umupira arekura ishoti Hategekimana Bonheur ntiyamenya uko byagenze, igitego cyo kwishyura kiba kibonetse gutyo.

Ku munota wa 26, umuzamu wa Marine FC yakoze amakoza atera umupira nabi wifatirwa na Heltier Luvumbu Nzinga nawe awushyira kwa Joakim Ojera, aba atsinnze igitego cya 2 cya Rayon Sports.

Igice cya mbere cyarangiye gutyo maze no mu cya kabiri Marine FC iza igerageza uko yakwishyura.

Umukino ugiye kurangira byayihiriye uwitwa Gitego Arthur arekura ishoti ripima amatoni riragenda rinyeganyeza inshundura, igitego cya kabiri kiba kirabonetse ndetse na Heltier Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports aza guhabwa ikarita y'umutuku kubera gushaka gukubita umusifuzi. 

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.


Joakim Ojera yishimira igitego cya 2 yatsinze


Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya 1 cyatsinzwe na Youssef Rharb 


Nyuma y'uko Marine FC inganyije na APR FC ibitego 2-2, ni nako byagenze kuri Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND