Uruganda rwa Bralirwa biciye mu kinyobwa cya Mützig basoje amahugurwa yamaze iminsi 5 agamije gutyaza ubumenyi bw’abavanga imiziki 5 bahataniye miliyoni 18 Frws. Umunsi nyirizina wo guhatana hakavamo ugomba kuba Brand Ambassador wa Mützig mu gihe cy’umwaka utegerejwe tariki 14 Ukwakira 2023 mu ihema rya Camp Kigali.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa biciye mu kinyobwa cya Mützig basoje amahugurwa yamaze iminsi 5 agamije gutyaza ubumenyi bw’abavanga imiziki 5 bahataniye miliyoni 18 Frws.
Umunsi nyirizina wo guhatana hakavamo ugomba kuba Brand Ambassador wa Mützig mu gihe cy’umwaka utegerejwe ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023 mu ihema rya Camp Kigali. Kwinjira ni 5000 Frws ukayakoresha yose uhabwa ibyo kunywa birimo Mützig ku basoma agasembuye cyangwa se Fanta ku bananiwe n’ibisembuye.
Abavanga imiziki 5 bazahatana barimo Dj Lenzo wahize bagenzi be muri semi finals, Dj Dallas, Dj Noodlot, Dj Kavori na Dj Yolo. Umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Bralirwa ’Marketing’, Martine Gatabazi yasobanuye ko bacuruza ibyishimo.
Ati: ”Bralirwa icuruza umunezero. Niyo mpamvu twagiye muri Guma guma, ubu turi mu bavanga imiziki kuko duhora duhanga udushya.”
Abavanga imiziki 5 bamaze iminsi 5 bari Rwandex ahitwa Mundi Center bungurana ubumenyi n’abahanga batandukanye barimo Dj Infinity na Dj Sharif.
Dj Lenzo yabwiye InyaRwanda ko yiteguye kwegukana irushanwa
Dj Dallas, Dj Sharif na Dj Lenzo
Dj Yolo uri hagati yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gutwara irushanwa
Martine Gatabazi yijeje abavanga imiziki ko Bralirwa ibari hafi
Dj Lenzo na Dj Noodlot bishimiye gusoza amahugurwa yamaze icyumweru
Dj Noodlot yiteguye gutwara irushanwa
Selecta Danny amaze umwaka atwaye Mutzig Amabeat ku nshuro ya mbere
Dj Khizbeat amaze umwaka yamamaza Mutzig
Dj Yolo yabwiye InyaRwanda ko amahugurwa yamazemo icyumweru yamwongereye ubumenyi
Hasojwe Boot Camp yamaze icyumwe. Aba Djs 5 biyunguye ubumenyi
TANGA IGITECYEREZO