Ku wa 7 Kanama 2022, Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben yigishije urukundo mu gihe cy’iminota isaga ibiri mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, abantu ntibamwumva ariko yeruraga ikibazo afitanye na Karomba Coach Gael, cyagejeje ku gihombo cy’arenga za Miliyoni ku bari bamutumiye muri kiriya gitaramo.
Byari ugukira no gupfa!
The Ben yamaze ukwezi kurenga atarashyira umukono ku masezerano n’abamutumiye
muri ‘Rwanda Rebirth Celebration’, yabunzaga imitima azirikana neza ko
amakimbirane afitanye na Coach Gael ashobora kuzakururuka.
Reka muri iyi nkuru
ntitugaruke cyane ku gikombo abateguye iki gitaramo bahuye na cyo, uko urubuga
rwacururijweho amatike rwinjiriwe kugeza havuyemo ibihumbi 120Frw, ukuntu
abaterankunga bakuyemo akabo karenge ku munota wa nyuma, uko abahanzi bagiriwe
inama yo kutaririmba muri iki gitaramo, ahubwo twite cyane kuri The Ben na
Coach Gael.
The Ben ntaravuga mu
izina ikibazo afitanye na Coach Gael usanzwe ari ‘Executive Producer’ wa 1: 55
Am ariko nawe amaso n’amatwi biraguha.
Ku mbuga nkoranyambaga
huzuye ibiganiro byinshi bivuga kuri aba bombi, urwango ruri mu muziki w’u
Rwanda n’ibindi bigaragaza ko biteye impungenge.
Mu bitaramo bibiri
yakoreye mu Burundi, The Ben yarumye ahuha avuga ko hari abantu bashatse kwica
ibitaramo bye. Ijambo yavuze yarihuje n’isengesho, asaba abantu gukundana
bakarenga iby’isi buri wese azasiga akitahira kwa Jambo.
Yagize ati "Twese
duhora dusaba gutsinda umwanzi, akatuzunguza ariko tukamutsinda. Umwanzi
azahora atsindwa ibihe byose. Umwanzi uguhiga, ukurwanya, aho uri hose azahora
atsindwa ibihe byose mu izina rya Yesu."
Uyu mugabo witegura
kurushinga yaranzwe n'amarira, rimwe na rimwe agafatwa n'ikiniga ku buryo ageze
aho avuga ko hari abantu bashatse kwica igitaramo cye bitumvikana neza. Yaravuze
ati "Hari abantu bashatse kwica igitaramo cyanjye."
Uyu munyamuziki ukorera muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ibyo avuga atari inkuru nshya mu matwi
ya benshi, kuko byamenyekanye, ariko ntiyavuze mu izina utuma buri gihe ahorana
umutima udiha. Ati "Abenshi mwarabyumvise."
Yisunze indirimbo ye yise
'Ndaje' ihimbaza Imana, The Ben yarayivuguruye abwiriza abarundi, aririmba
abwira buri wese kwitandukanya n'ikibi, kandi ko gutsinda umwanzi bisaba kugira
umutima ucyeye. Ati "Niwifuriza mugenzi wawe ineza, Imana izaguha
umugisha, ndabigusezeranyije."
Ukoze isesengura muri iri
jambo, The Ben yanasabye abantu kutifatanya n'abatamwifuriza ineza. Yavuze ibi
nyuma y'ibyari bimaze iminsi bivugwa ko Coach Gael hari abantu yakoresheje mu
rwego rwo gusenya igitaramo cye.
Yavuze ati "Uzitandukanya
n'abategura imigambi mibi. Ntabwo naje kubwiriza ariko nziko iri jambo
riturutse ku Mana."
Mbere y’uko The Ben
ataramira mu Burundi, Coach Gael yanditse kuri konti ya X yahoze yitwa Twitter,
ku wa 26 Nzeri 2023, ubutumwa yaherekesheje amashusho, asaba buri wese
kumubaza ikibazo ashaka kuko yiteguye kubisubiza.
Mu magambo ye yagaragaje
ko yiteguye kuvuga birambuye kuri buri kimwe yavuzweho ataboneyeho umwanya wo
gusubizaho. Ati “Nyuma yo kumva amagambo amaze iminsi amvugwaho muri iyi
mihanda, bwa mbere ngiye gusubiza ibibazo byose mwaba mufite.”
Ukoresha Laurette Mwiza
yamubwiye ko yiteguye kwumva icyo azavuga ku byavuzwe cyane mu itangazamakuru
ko yashatse kwica igitaramo cya The Ben.
Yamubajije ati “Ese ko
twumvise ibihuha ngo washatse guhagarika igitaramo cya The Ben. Byaba aribyo?
Ukeka ko abantu babivuga baba babiterwa ni iki?”
Juru Stori nawe yabajije
Coach Gael niba koko hari ibibazo afitanye na The Ben, ariko kandi arenzaho
kumubaza niba ibi bibazo bafitanye hari icyo byungura mu muziki bakora.
Ukoresha izina rya Kigali Eagle we yagize ati “Haba hari ikibazo kiri hagati yawe
na The ben? Niba ntacyo se, hari ikigeze kibaho?”
Ukoresha izina rya Missed
Call we yavuze ko yiteguye kumva icyo Coach Gael azasubiza ku byavuzwe ko
yakubise urushyi Muyoboke Alex ubwo bari kuri Onomo Hotel. Yanabajije Coach
Gael niba hari ubufasha yaha The Ben igihe yaba amwitabaje.
Undi yaranditse aramubaza
ati “Coach ese ibintu bavuga byo kugambanira igitaramo cya Ben koko ni byo?
Cyangwa barakubeshyera kuko bamwe baravuga ko watanze amafaranga i Bujumbura
ngo ‘concert’ ya Ben ipfe.”
Akomeza ati “Ese Ben
mupfa iki niba atari ibanga kuki uta ‘postinze’ show afite i Burundi nk’umunyarwanda
w’iwanyu.”
Twahirwa Didier we yasabye
Coach Gael kugira icyo avuga ku kuba hari abanyamakuru yishyura kugirango
basebye Meddy na The Ben, amubaza icyo apfa na The Ben mu gihe hari ikiganiro
yigeze kubona bari kumwe bahuje urugwiro baganira ku rubuga rwa Youtube.
The
Ben na Coach, inshuti zahujwe n’umuziki nyuma bikazamba
InyaRwanda yakoze
icukumbura ku rugendo rwahuje The Ben na Coach Gael, uhereye ku bikorwa
bagombaga gukorana n’ibindi byagejeje ku nzigo. Uti byagenze gute?
Inkuru itangirira kuri
Coach Gael, umucuruzi wize mu gihugu cy’u Buhinde nyuma akagira amahirwe yo
kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ageze muri kiriya gihugu
cy’inzozi za benshi, yatangiye ubushabitsi (Business) bwo kwita ku bafite
ikibazo cyo mu mutwe (niba ari ko nabivuga)- Aka kazi kamwinjiriza ari hagati y’amadorali
ibihumbi 50 n’ibihumbi 100 by’amadorali [Yishyurwa na Leta].
Kuva icyo gihe, Coach
Gael yinjiye mu banyamafaranga. Igihe cyarageze The Ben aza kumenya Coach Gael
ariko ntiyabasha guhita amugeraho akomeza gushakisha inzira.
Innox usanzwe utegura
ibitaramo byinshi agatumiramo abanyarwanda niwe wagize uruhare mu guhuza The
Ben na Coach Gael, ubushuti bwabo butangira ubwo.
The Ben ni umuntu ufite
igikundiro cyihariye, kandi akagira impano yo kumvwa. Uyu munyamuziki
yakoresheje neza umwanya yari abonye, maze abwira Coach Gael ko ku mafaranga ari
hagati y’amadorali ibihumbi 100 n’amadorali ibihumbi 150 bashobora gukora Album
bakayihurizaho abahanzi barimo Tiwa Savage, Sauti Sol ndetse na Diamond.
The Ben yakoze uko
ashoboye yumvisha Gael ko ashoye mu muziki yakunguka. Kandi amubwira ko nawe
ashaka gukora umuziki akagera ku rwego rwa Diamond, umunyamuziki wahiriwe muri
iki gihe wo muri Tanzania.
Mu Ukwakira 2021,
InyaRwanda yasohoye inkuru igaruka kuri Album The Ben yavugaga ko ari
gutunganya yahurijeho abarimo Joeboy, Sauti Sol, Gyptian n’abandi.
Reka dukomeze! Nyuma y’uko
The Ben yumvishe Gael uko yashora mu muziki, yamubwiye ko afite ibibazo bye ku
ruhande kandi akeneye amadorali ibihumbi 50.
The Ben yasabye Gael ko
yamuha ariya mafaranga, kandi ko azagenda ayamusubiza bitewe n’uko bari bagiye
gukorana.
Gael yarabyemeye, maze
The Ben asaba ko iyi album bari bagiye gukora bayikora babifashijwemo na Producer
Made Beats baje guhurira mu Mujyi wa Dar es Sallam.
Bageze muri Tanzania,
Diamond yemeye gukorana indirimbo na The Ben ariko abaca amadorali ibihumbi 30.
Ben ntiyashyize cyane imbaraga mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, bituma Gael atinda Dar
es Sallam mu gihe kirenga ukwezi.
Uretse gukora kuri album,
The Ben na Gael bari banafitanye umushinga wo kubaka ibikorwa by’umuziki nk’uko
Diamond afite label ya Wasafi.
Igihe cyarageze, The Ben
abwira Gael ko mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye Diamond, byaba byiza asabye
umugore we Pamella Uwicyeza bagahurira mu birwa bya Maldives akamwambika impeta y’urukundo
mu rwego rwo ‘gutwikira’ isohoka ry’iyi ndirimbo. Ku wa 18 Ukwakira 2021,
barahuye, batangiza umushinga w’ubukwe.
Gael muri we yari azi ko
ibiri kuba byose biri gutegura indirimbo. Made Beats yabonye ko bazatinda muri
Tanzania bitewe n’uko The Ben atashyiraga imbaraga mu kazi, abwira Gael ko azi
umuhanzi wakihutisha imirimo, ibintu bikava mu nzira.
Yamubwiye
umuhanzikazi Ariel Wayz! Made Beats yahise avugisha uyu
muhanzikazi amubwira ko hari umukire ushaka ko bakorana mu mishinga y’umuziki,
ariko uyu mukobwa aza kugira ikibazo iwe mu rugo ntiyabasha kuboneka.
Byari mu bihe bya Guma mu
Rugo, ku buryo yamaze igihe ataboneka kuri telefoni, bituma Coach Gael ahindura
umupango.
Made Beats yongeye
kuraranganya amaso mu bahanzi azi agera kuri Bruce Melodie. Yabwiye Gael ko ari
umuhanzi w’umukozi [Munyakazi], ku buryo amuhaye amahirwe bagakorana, yabona ko
afite itandukaniro n’abandi yamenye.
Bruce Melodie yafashe
indege yihuta ageze muri Tanzania, mu ijoro rya mbere yafashe amajwi y’indirimbo
enye-Gael atungurwa n’umuhanzi w’igifaru!
Harmonize usanzwe ari
inshuti y’uyu muhanzi, yahise akusanya imodoka nyinshi ajya kumureba aho yari
acumbitse, ibintu byatumye Gael Coach atangira gutekereza kuri uyu muhanzi wari
umweretse ko yanubatse umubano uhamye.
Ibi byakurikiye isinywa
ry’amasezerano hagati y’aba bombi. Ariko Bruce Melodie yari asanzwe akorana na
Mike usanzwe ari Umukozi mu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) [Ubu ni we
Managing Director 1: 55AM].
Mu icukumbura ryakozwe na
InyaRwanda, rigaragaza ko Coach Gael yahise yiyomora kuri The Ben, atangira
urugendo rw’umuziki na Bruce Melodie. Ben baramutereranye, kugeza ubwo
ashakishije amafaranga abasha kurangiza indirimbo ye na Diamond no kuva muri
Tanzania.
Isohoka ry’iyi ndirimbo ‘Why’
ryabanjirijwe no gucibwa intege, kugeza ubwo Diamond yashatse kuyisiba, ariko
The Ben atabarwa na RJ THE Dj.
Aha niho hagejeje
kumvikana kw’amajwi ya Bruce Melodie yasohotse yikomanga ku gatuza avuga ko ‘Bakuru
be’ ari abanebwe.
Yumvikanishaga uburyo The
Ben yagiye muri Tanzania agatinza ikorwa ry’indirimbo ye na Diamond, kandi
umushoramari Gael yari yamugiriye icyizere.
Muri ayo majwi, Bruce
agira ati “Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo
bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu
b’abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye!
Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.”
Nubwo atavuze mu izina
aba bahanzi, ariko buri wese yacyetse ko ari The Ben na Meddy yavugaga. Akomeza
ati “Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo
kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na
bariya basore.”
Tom Close yigeze kubwira
Yago TV Show ko kuba Bruce Melodie akora ibihangano byinshi, bitakamuhaye
uburenganzira bwo kwishongora kuri bagenzi be.
Yavuze ati “Umuntu
ashobora gukora ibihangano 200 undi agakora bibiri ariko uwa bibiri akaba ari
we ugira agaciro, agaciro ntabwo kabarirwa mu bintu byinshi wakoze cyangwa
kubyuka kare. Uyu munsi Meddy afite indirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga
miliyoni 30, Bruce Melodie ufashe indirimbo ze zose ukaziteranya ntabwo
zakuzuza izo miliyoni.”
“Ushobora gusanga The Ben hari ahantu henshi azwi ariko Melodie atazwi. Aho kugira ngo atakaze imbaraga mu kureba aho arutira abo bahanzi avuga yagatakaje imbaraga areba uko yabageza aho bataragera nawe bakamugeza aho ataragera.”
Inzigo
yatangiye kwigaragaza The Ben atumirwa mu gitaramo ‘Rwanda Rebirth’
Hari amakuru agaragaza ko
The Ben afite indirimbo nyinshi zigize zimwe muri Album ze, ariko ko yagiye
atinya kuzisohora atinya ko Gael ‘yazizimya’ (mu mvugo z’ubu).
The Ben atumirwa muri
kiriya gitaramo yabajije abari bamutumiye niba bafite imbaraga zahangana n’umuntu
ufite amafaranga.
Uyu munyamuziki
ntiyashakaga ko mu itangazamakuru humvikana ko afitanye ikibazo na Coach Gael,
kugeza ubwo agarutse mu Rwanda, agatangira urugamba rwo ku kurwanira igitaramo
cye.
Hari abasesenguzi muri ‘showbiz’
bajya kure bakavuga ko ‘amarira The Ben yagaragaje mu bitaramo bye atari ay’ubusa’.
InyaRwanda yabonye
amakuru avuga ko mbere y’uko The Ben aririmbira muri BK Arena, ku wa 8 Kanama
2022, hari abantu bahuriye mu nama kuri Onomo Hotel yo mu Kiyovu biyemeza kwica
igitaramo cye.
Ubwo yabazwaga n’inshuti
ze, The Ben yavuze ko yiyemeje gukora iki gitaramo azi neza ko Coach Gael
azakivangamo.
Muri rusange, Gael afitanye
ikibazo na Ben gishingiye ku madorali arenga ibihumbi 150 uyu muhanzi
atarabasha kumwishyura.
Isesengura rigaragaza ko
Gael yishyuza ariya mafaranga, akoze imibare y’amafaranga ya mbere yamuhaye,
amafaranga yagiye kuri Diamond, amajoro baraye mu gihugu cya Tanzania n’ibindi
abihuza n’igihombo cy’arenga Miliyoni 200 Frw.
Muyoboke
Alex yaratunguwe!
Muyoboke Alex umaze
imyaka irenga 17 mu muziki aherutse kubwira Chita Magic, ko kuva yamenya The
Ben ari bwo bwa mbere yamubonye asuka amarira kubera 'umuntu ushaka kumugirira
nabi'. Ati "Kubera ko Ben imyaka amaze nta muntu baragirana nawe
ikibazo."
Muyoboke yavuze ko ari
umuhamya w'uko Bruce Melodie nta kibazo afitanye na The Ben. Amwibutsa ko mu
gihe cya Covid-19, yajyaga amusanga kuri Onomo Hotel bagakina amakarita,
bakumva umuziki.
Muyoboke yavuze ko
yiyumviye igihe kinini The Ben avuga ko akunda Bruce Melodie. Yasabye Bruce
Melodie kureba kure akitandukaanya n'ikibi [Ntavuga mu izina uwo yashakaga kuvuga].
Anavuga ko hari indirimbo The Ben na Bruce Melodie bari biyemeje gukora ariko
itarigeze isohoka.
Uyu mujyanama w'abahanzi
yavuze ko abona igihe kigeze The Ben na Bruce Melodie bagahangana mu buryo
bw'umuziki, kuko ari byo bicuruza kurusha inzangano.
Bruce Melodie aherutse
kubwira Kiss Fm ko nta hangana arimo na The Ben, ko ibivugwa n’ibyandikwa bikorwa
n’abafana. Yavuze ati “Njyewe ntabwo mbibamo, bikorwa n’abandi. Ariko si na
bibi iyo abantu babirimo ari abandi, byaba ari ikibazo ari njye ubyuka nkamwataka,
ariko ni mukuru wanjye.”
“Reka mbisobanurire
abantu. The Ben akora indirimbo z’urukundo ariko njye nkora iz’isi. Mubifate
nk’amakipe buriya abakinnyi nta kibazo cyabo ariko hari igihe usanga abafana
babahanganishije.’’
Telefoni
ya The Ben, ikindi gihamya ko inzigo ikomeje
Ubwo yari mu birori by’umusangiro
‘Meet&Greet’ The Ben yagiye ku rubyiniro mu rwego rwo gusuhuza abakunzi be
no kubatumira mu gitaramo yari afite ku wa 01 Ukwakira 2023. Yari yicaranye n’umukunzi
we, mu ruhande rwarimo n’ibindi byamamare.
Amakuru avuga ko ukoresha
izina rya ‘X-Dealer’ yagiye kwicara mu ntebe yari yicayemo agirango abashe
gusuhuza Uwicyeza Pamella, yabigezeho!
Mu gihe cy’umwanya muto,
uyu musore yahise aburirwa irengero, ahita yambuka umupaka agaruka mu Rwanda.
Mbere y’aho ariko, uyu
musore yari yakubiswe inshyi ‘urushyi’ na Muyoboke Alex nyuma y’uko yari amaze
kumubona inshuro nyinshi yinjiza abantu mu gitaramo ku matike yabaga yasabye
abandi bantu barimo n’abari bamaze kwinjira.
Muyoboke yatungiye
agatoki inzego z’umutekano abasaba gufunga X-Dealer ariko babanza kumwibeshyaho,
bituma bambika amapingu umuhanzi Bahati ‘Makaca’.
Ubwo uyu mujyanama yari
agarutse ku muryango wo kwinjiriraho yasanze inzego z’umutekano zafunze Bahati,
arabasobanurira ababwira ko bafashe utari we.
Dukomeze! The Ben yakoze
uko ashoboye agura indi telephone, yayiguriye mu Burundi. X-Dealer ageze mu Rwanda
yacanye telefoni ya The Ben, byorohera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)
kumenya aho iri.
Kalisa John [K John]
usanzwe ari inshuti ya X-Dealer yanditse kuri status ya WhatsApp ye agira ati “1:55
am [Ya Coach Gael] ngo bashutse inshuti yanjye beyemerera 3M (Miliyoni 3 Frw)?
Cyangwa ni ibihuha?”
Yanditse ibi nyuma y’uko
bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, banditse bavuga ko X-Dealer yari
yamerewe Miliyoni 3 Frw mu gihe yaba abashije kwiba iriya Telefoni yo mu bwoko
bwa iPhone 14.
Umunyamuziki Sat-B
yanditse kuri mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yababajwe no kuba abarundi
barashyizwe mu majwi ko ari bo bibye telefoni mu gihe ari umunyarwanda. Kuri we,
yasabye ko yabasha kubona imbona nkubone Eric Ndagijimana [X-Dealer].
Mustapha yanditse kuri
konti ye ya X [Twitter] agira ati “Uwamutumye ngo [Uwatumye X-Dealer] yamwemereye
Miliyoni 3 Frw. Icyari kigambiriwe ni ugukuramo amasezerano ari muri iriya
telefoni n'amwe mu mashusho ari muri iriya telefoni. Inzangano ziri muri
showbiz ziri ‘Serieux’ niba ugendera mu kigare ugapfa gushyira ibi hano uzazira
ibyo utazi.”
Umuhanzi Uncle Austin
aherutse gutangaza ko yaburiye telefoni mu gitaramo cya The Ben, yabiteyemo urwenya
avuga ko uwamwibye telefoni ari no kumusaba ‘charger’.
Kuva mu 2022, The Ben yaciye amarenga ko azengerejwe n'umuntu atsinda 'atavuga mu izina'; ariko yumvikanisha ko hamwe no gusenga azatsinda umwanzi
Coach Gael yabaye ikita rusange kuri murandasi, ibihumbi by'abantu bamubaza impamvu ashaka gusubiza ku isuka The Ben- Isesengura rigaragaza ko yishyuza The Ben asaga Miliyoni 200Frw
Bruce Melodie yavuze ko afata The Ben nka Mukuru we, kandi ko ntawe ukwiye kubagereranya
TANGA IGITECYEREZO