RFL
Kigali

APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino w'ikirarane, uko umukino wagenze - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/10/2023 19:34
0


APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 4 wa shampiyona.



Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC, ihise inganya amanota na Musanze FC, ariko Musanze ikomeza kuyirusha ibitego. Wari umukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona, ariko utarabereye igihe. 

UKO UMUKINO WAGENZE

90+5" Umukino urarangiye. Umukino wahuza APR FC na Musanze FC, urangiye APR FC itsinze Musanze FC ibitego 2-1.

90+2" Musanze yanze kuva imbere y'izamu irimo gutera amakoroneri adashira. Umunyezamu wa APR FC yaryamye hasi

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 5 y'inyongera ngo umukino urangire

87" Igitego cya Musanze FC. Musanze FC ibonye igitego mu minota ya nyuma y'umukino, ku nkundura y'abakinnyi ba Musanze bari baryamye imbere y'izamu, Tuyisenge Pacifique arekuriramo ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu shundura.

78" APR FC ikoze izindi mpinduka, Nshuti Innocent yinjiye mu kibuga, asimbuye Victor Mbaoma









69" Musanze FC ikoze impinduka, Nicholas avuye mu kibuga hinjira Munyurangabo Leonidas

65" Victor Mbaoma ahushije igitego ari wenyine imbere y'izamu, aho yari asigaranye n'umunyezamu ariko umupira awumutera mu biganza.

Musanze FC nayo yatangiye gukina ishaka kwishyura. Musanze FC yakoze impinduka, Tuyisenge Pacifique yinjiye mu kibuga, Mugheni Kakule avamo

47" Kufura ya APR FC ku ikosa rikorewe Mugisha Gilbert. Mugisha ni nawe wihaniye ikosa umupira ukubita ipoto.

45" Igice cya kabiri kiratangiye 

45" iIgice cya mbere kirarangiye, amakipe yombi agiye kuruhuka APR FC iyoboye n'ibitego 2-0 bwa Musanze FC








41" APR FC yatatse izamu n'umuvuduko mwinshi, ku mupira uzamukanwe na Mugisha, ahereza Ruboneka, wahise nawe awuha Niyibizi Ramadhan wateye ishoti rikomeye cyane umupira uca hejuru y'izamu.

40" Musanze FC irimo kugerageza gusatira izamu ikoresheje imipira miremire, ariko ntacyo biri gutanga

Musanze FC irasabwa kudatsindwa ibindi bitego kugira ngo irebe ko yasubira i Musanze igifite umwanya wa mbere. Mugisha wagoye Musanze FC cyane, ntabwo akunze kubanza mu kibuga, gusa kuri uyu mukino, umutoza yamugiriye icyizere.







Umunyezamu Jobe wa Musanze FC, ari kugaragaza urwego rwo hasi, kuko ari gukina nk'umuntu ufite umunaniro, byateje ibitego 2 Musanze FC imaze gutsindwa

20" Igitego cya kabiri cya APR FC. Kuri kufura nziza itewe na Victor Mbaoma, umupira ukubita mu rukuta, uhindura icyerekezo, ujya aho umuzamu atari ahagaze, ukubita igiti cy'izamu, uruhukira mu izamu.

18" Kufura ya APR FC. Umuoira uteretse ahantu hakomeye cyane kuri Musanze FC, kuko ni nka metero 20 uvuye imbere y'izamu

10" Igitego cya mbere cya APR FC. Ku mupira uzamukanwe na Mugisha Gilbert afunga inguni agana muri koroneri, akata umupira ujya mu rubuga rw'amahina, usanga Ruboneka Jean Bosco wari uhagaze neza, nta kindi akoze usibye gutereka umupira mu izamu.

07" Koroneri ya mbere ya APR FC ikaba iya mbere ya muri uyu mukino, itewe na Bacca, ariko ntiyagira icyo itanga

01" Kufura ya Musanze FC, ku ikosa rikorewe na Musanze FC

17:58" Umukino uratangiye. Ikipe ya Musanze FC niyo itangije umupira nk'ikipe yasuye. Musanze yambaye imyenda y'umutuku hose, mu gihe APR FC nayo yambaye umweru hose.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavel Nzila

Ombolenga Fitina

Ishimwe Christian 

Niyigena Clement

NSHIMIYIMANA Yunussu

Taddeo Lwanga

Niyibizi Ramadhan

Ruboneka Jean Bosco

Victor Mbaoma

Mugisha Gilbert

Kwitonda Alain Bacca.

Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Madu Jobe

Muhire Anicet

Bakaki Shafik

Nkurunziza Felicen

Nduwayo Valeur

Kwizera Tresor

Kakule Mugheni

Ntijyinama Patrick

Mathaba Lethabo

Nicholas Ayomide

Peter Agblevor

17:53 pm" Abakinnyi b'amakipe yombi bagarutse mu kibuga, mu kanya gato cyane umukino uraba utangiye

Byageze saa 17:00 pm abafana bakiri bacye cyane

Mugheni Kakule, ufite utuntu mu mutwe, asanzwe amenyereye guhura cyane na APR FC

Modou Jobe ubanza ibumoso, ni we ugiye kubanza mu izamu, akaba ari umunyezamu w'ikipe y'igihugu ya Gambia

Mugiraneza Miggy wakiniye APR FC, ubu ni umutoza wungirije wa Musanze FC

Danny Ndikumana, yongeye kugaragara mu bakinnyi bari bwifashishwe kuri uyu mukino, ariko ntawuzi niba ari bukine


17:41" Amakipe yombi asubiye mu Rwambariro akaba agiye guhindura imyenda, bakagaruka umukino utangira

Amateka avuga iki kuri aya makipe?

Ni inshuro ya 24 aya makipe agiye guhura muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda. Mu nshuro 23 ziheruka, APR FC yatsinze 17, banganya inshuro 4, Musanze FC itsinda ebyiri.

Habimana Sosthene Lumumba, aheruka guhura na APR FC ari umutoza wa Musanze FC mu 2017 ubwo banganyije igitego 1-1 i Nyamirambo

Inshuro ya mbere Musanze FC itsinda APR FC, byari tariki 28 Mutarama 2015, naho ubwo iheruka kuyitsinda, byari tariki 16 Gashyantare 2022 nabwo Musanze FC ikaba yari yakiriye.

Musanze FC ntabwo irabasha gutsindira APR FC i Kigali, cyereka bibaye kuri iyi nshuro. Umukino APR FC iheruka kwakiramo Musanze FC yayitsinze ibitego 2-1, mu gihe umukino uheruka guhuza aya makipe, Musanze FC yatsinzwe na APR FC ibitego 3-0.

17:15" Amakipe aje kwishyushya, ndetse n'abasifuzi bageze mu kibuga

APR FC nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CAF Champions League igarutse mu kibuga mu mukino wa shampiyona w'icyirarane cy'umunsi wa kane aho bakiriye Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona. Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium kuva ku isaha ya Saa 18:00 PM.

Ukwezi n'igice birirenze Musanze FC iri ku mwanya wa mbere, aho kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 10. Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino yanganya amanota na Musanze FC ariko bikayisaba gutsinda ibitego biri hejuru ya 3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND