Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe, Winner Rwanda, yinjiranye udushya ku isoko ry’u Rwanda, turimo umukino ushobora gutsindirwamo Miliyoni 65 Frw ndetse no gusubizwa ayo wateze ku kigero cya 100% mu gihe ikipe imwe yishe ibyo wari wateze.
Nyuma y’amezi atatu itangiye gukora, Winner Bet Rwanda yafunguye ibikorwa byayo mu Rwanda ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023. Bitandukanye n’ibisanzwe, iyi sosiyete ikoresha ikoranabuhanga kuko nta duka igira abantu bajyamo bagatega bakoreshe udupapuro ahubwo gutega bizajya bikorerwa kuri interineti.
Umuyobozi
Mukuru wa Winner Bet Rwanda, Shaul Haztir yavuze ko bahisemo gushora imari mu
Rwanda kubera ko ari igihugu gitekanye. Yagize ati “Mbere na mbere ndashima Leta y’u Rwanda ituma igihugu gitekana bityo n’abashoramari tukumva ubucuruzi
bwacu butekanye. Dufite imikino myinshi yo guteka kandi twizeye ko abanyarwanda
bazayikunda.”
Shaul Haztir umuyobozi wa Winner Bet Rwanda, yemeza ko ubucuruzi bukorewe kuri interineti mu Rwanda bumaze kugera ku rwego rwo hejuru, ariyo mpamvu bahisemo gukoresha iyi nzira
Winner
Bet Rwanda yazanye umwihariko utasanga ku yandi masosiyete, aho umuntu ukoze
ipaki y'amakipe hakagira ikipe imwicira, bamusubiza amafaranga ye agatangira
bundi bushya.
Umuyobozi wa Winner Rwanda mu gihugu, Paul Kigula, nawe yavuze ko bahisemo gukorera kuri interineti kugira ngo byorohere umukiriya gutega aho ari hose.
Ati “Uretse
gushyigikira gahunda ya Leta yo gukoresha ikoranabuhanga, bizanafasha umukiriya
gutega aho ari hose akoresheje telefone ye cyangwa ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga bityo abashe kurengera amatike n’umwanya yagakoresheje aza ku
iduka.”
Ku
mikino y'amahirwe ntabwo ari imikino yo ku kibuga abantu bazajya bategaho gusa,
ahubwo hari n'uburyo bwa kasino bufite imikino igezweho, harimo n'umukino
w'indege umaze gukundwa na benshi.
Clement Mbabazi, umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Winner Bet Rwanda, avuga ko sosiyete yabo ifite imikorere n'ikoranabuhanga bidasanzwe, kuko kuva batangira gukora nta mukiriya wabo n'umwe urahura n'ikibazo cyo kubura amafaranga ye nk'uko hari aho bikunze kuba
Umunyamakuru Hagenimana Benjamin "Gicumbi" ni umwe mu bashinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Winner Bet Rwanda
Winner Bet Rwanda izanye ikosora mu mikino y'amahirwe
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gufungura Winner Bet RwandaAMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO