Umwe mu baraperi beza igihugu cya Ghana gifite, Michael Owusu wamenyekanye nka Sarkodie, yongeye kugaragaza amarangamutima ye kuri Perezida Paul Kagame.
Uyu muraperi wamenyekanye
cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Rollies and Cigars’, yashyize ifoto ya Perezida
Kagame kuri konti ye ya Instagram ntiyagira icyo arenzaho.
Ni ku nshuro ya kabiri
uyu munyamuziki agaragaje ko yishimira imiyoborere ya Perezida Kagame. Ku wa 3
Gicurasi 2023 yavuze ku nkuru yavugaga ko u Rwanda rwabashije
kwishyura umwenda wa Miliyari 400 Frw.
Ku wa 3 Kanama 2021, ni
bwo Guverinoma yashyize ku isoko ry’i Burayi impapuro z’agaciro (Eurobonds),
bituma ihabwa umwenda wa Miliyoni $620.
Uyu mwenda wa Miliyari
400 Frw, Guverinoma yishyuye, ni uwo mu 2013 yari yahawe bivuye ku mpapuro zo
kuri iri soko ry’abashoramari i Burayi. Ntiyagombaga kurenza umwaka wa 2023,
uyu mwenda itarawishyura.
Izi mpapuro cyangwa se
ibizwi nka ‘Eurobonds’ ni amasezerano aha icyizere abashoramari i Burayi
bakaguriza Leta imari nini mu mafaranga y'amahanga ikazishyura ishyizeho inyungu
uhereye ku myaka 10 kuzamura.
Umwenda wa Miliyoni $620
u Rwanda rwahawe ku wa 3 Kanama 2021, niwo yifashishije mu kwishyura igice
cy’umwenda wa Miliyari 400 Frw u Rwanda rwari rwafashe mu 2013.
Nyuma yo kubona ko u
Rwanda rwabashije kwishyura uyu mwenda wa Miliyari 400 Frw, Sarkodie yasangije
abamukurikira iyi nkuru, maze agira ati “Ni cyo mba mvuga/ni cyo mba mbabwira.”
Uyu muraperi w’imyaka 38 wamenyekanye mu ndirimbo ‘Illuminati’ yanagaragaje ijambo ry’Umukuru
w'Igihugu cy'u Rwanda, aho yagarukaga ku buryo atangazwa n'ukuntu abakuru
b'ibihugu bya Afurika badahagaruka ngo bakorere abaturage, ahubwo bakarazwa
ishinga n'Inama zibahuza n'abayobozi b'ibihugu bikomeye ku Isi, bakaganira
bakagaragaza ibibazo bafite.
Sarkodie ku wa 16 Nzeri
2023 yakoreye igitaramo gikomeye muri Leta Arizona mu Mujyi wa Phoenix cyari
cyateguwe n’umunyarwanda Tuyishimire Emanuel.
U Rwanda rusanzwe
rufitanye umubano mwiza na Ghana, kandi muri Mutarama 2022 ibihugu byombi
byashyize umukono ku masezerano ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu
n’ubucuruzi. Binafitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, aho sosiyete
ya RwandAir yerekeza muri iki gihugu inshuro eshatu mu cyumweru.
Sarkodie ni umwe mu
baraperi beza umugabane wa Afurika wagize. Izina rye ryatumye umuziki w’igihugu
cy’amavuko cye, Ghana kimenyekana. Yavukiye kandi akurira mu gace ka Koforidua
mu Mujyi Tema muri Ghana, ku wa 10 Nyakanga 1988.
Ni umwanditsi w’indirimbo
akaba n’umuraperi ushyize imbere gutanga ubutumwa bugaruka ku buzima busanzwe,
kwishima n’ibindi. Amaze guhatanira ibihembo birimo nka Vodafone Ghana Music
Award, The Headies Award for African n’ibindi.
Uyu mugabo uvuka mu
muryango w’abana batanu, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya
Kaminuza [Bachelor’s] mu bijyanye na ‘Graphics Design’.
Afite kandi album ziriho
indirimbo ziryoshye nka: Makye (2009) Rapperholic (2012), Sarkology (2014),
Highest (2017), Black Love Album (2019), Mary (2015) Alpha (2019), ndetse na
‘No Pressure (2021)’.
Mu 2022, ikinyamakuru
Glusea cyo muri Ghana, cyatangaje ko Sarkodie atunze Miliyoni $18 yakuye mu
bikorwa binyuranye by’umuziki birimo nko kugurisha album, ibitaramo yaririmbyemo
n’ibindi.
Ku wa 17 Nyakanga 2018, uyu munyamuziki yarushinze n’umukunzi we Tracy Owusu Addo bamaze kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Adalyn Owusu Addo ndetse n’umuhungu witwa Michael Nana Yaw Owusu Addo Jnr.
Sarkodie yabaye umuraperi
w’icyatwa muri Afurika nzima ndetse n’iwabo muri Ghana
Sarkodie ukurikirwa n’abarenga
miliyoni 5 kuri Instagram yongeye kugaragaza amarangamutima ye kuri Perezida
Kagame
Sarkodie amaze iminsi mu
ruhererekane rw’ibitaramo yakoreye muri Arizona
Sarkodie yisunze ijambo rya Perezida Kagame yishimira ko hishyuwe umwenda wa Miliyari 400 Frw
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ROLLIES AND CIGARS' YA SARKODIE
TANGA IGITECYEREZO