RFL
Kigali

Rubavu: Yashoye ibiceri 2 by'ijana atahana Miliyoni 85 z'Amanyarwanda muri FORTEBET

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/10/2023 15:05
1


Umunyamahirwe wo muri Rubavu yateze ibiceri 2 by'ijana gusa mu mikino y'amahirwe ya Kompanyi ya FORTEBET, atahana Miliyoni 85 z'amafaranga y'u Rwanda, ahamya ko ari amahirwe agiye guhindura ubuzima bwe.



Nk'uko iyi kompayi ya FORTEBET ibyemeza, uyu munyamahirwe yari asanzwe ari umukiriya wabo kuva muri 2018. Umunsi yatsindeyeho aya mafaranga, yarabyutse bisanzwe aragenda ajya mu ishami rya FORTEBET riherereye i Gisenyi, ahageze yifashishije mudasobwa zisanzwe zifasha abakiriya gutega ubundi ategera amakipe 40 azarangiza gukina mu minsi 2.

Kuri aya makipe 40 yashyizeho ibiceri 2 by'ijana maze ahabwa igikubo kingana na 581,462.90. Nk'uko bigaragara ku itike ye ifite nimero 3326636476619999. Nyuma yo gutegereza iyi minsi 2, inzozi ze zabaye impampo aba atsindiye akayabo ka miliyoni 85 z'amafaranga y'u Rwanda ndetse FORTEBET ihita inayamushyikiriza.

Uwatsindiye aya mafaranga utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubuzima bwe buhindutse ndetse anashishikariza abandi gutega. Yagize ati "Ubu ndishimye cyane ku bw'intsinzi yanjye ikomeye kandi rwose ni amahirwe agiye guhindura ubuzima bwanjye.

Ndashishikariza abantu bose kugerageza gutega kuko ni ukuri, hamwe na Fortebet, ntushobora gukinira miliyoni gusa ahubwo uhinduka n'umunyamiliyoni".

Kompanyi ya FORTEBET yavuze ko yishimiye kuba uyu munyamahirwe yegukanye aka kayabo ndetse inashishikariza n'abandi gutega bitewe n'uko nabo bashobora gutsindira akayabo.


Amakipe uyu munyamahirwe yari yategeye


Miliyoni 85 z'amafaranga y'u Rwanda yazikenyereyeho nyuma yo gutega muri FORTEBET


Hamwe na FORTEBET, umuturage wo muri Rubavu yahindutse umu Miliyoneri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana Emery 11 months ago
    Twimwifurije kubanda aterimbe ,duhamagari nabandi kumwigiraho.





Inyarwanda BACKGROUND