Ikiyaga cya Tanganyika gikora ku bihugu bine: Uburundi, Tanzania, Congo na Zambia. Ni ikiyaga gifite ibikorwa by’uburobyio butunze abarenga miliyoni imwe naho abasaga ibihumbi 100 babarwa nk’abarobyi babigize umwuga.
Ikiyaga cya Tanganyika ni icya kabiri mu binini muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba. Ni ikiyaga cya mbere mu burebure ku isi mu biyaga bifite amazi atarimo umunyu.
Ni ikiyaga cya kabiri ku isi mu bujyakuzima nyuma y’ikiyaga cya Baikal cyo mu Burusiya. Gifite metero 4,710 z’ubujyakuzimu. Gikora ku kibaya cya Rift Valley. Ni ikiyaga kirangwa n’inyamaswa zo mu mazi ariko iziganza ni imvubu, ingona n’inyoni.
Ni ikiyaga cyatangiye kwandika mu bitabo mu 1858 ubwo abanyaburayi bagisuraga by'umwihariko umuzungu witwa Richard Burton na John Hanning Speke ubwo barimo bashaka inkomoko y’isokoya y’uruzi rwa Nili.
Ikiyaga cya Tanganyika kiryoheye ijisho





Umuhanda Avenue de la Plage ujya ku kiyaga cya Tanganyika









Ikiyaga cya Tanganyika kibereye abakunda kurya ubuzima

Tanganyika ibamo amafi y'ubwoko burenga 400. Ifite umucanga wo kwidagaduriraho ku bakunda koga

Ikiyaga cya Tanganyika ku ruhande rw'umujyi wa Bujumbura gifite beach (ahantu ho gusohokera hubatse neza ku mucanga) harenga 15





Van Beach Resort iri mu hantu hahenze gusohokera ku kiyaga cya Tanganyika

Van Beach Resort kuhafatira amafoto na Camera bisabirwa uburengenzira


Ikiyaga cya Tanganyika kibamo inyoni z'amako menshi

Tanganyika ni ahantu heza ho gusohokera

Uzuri Beach ni hamwe mu hantu usanga huzuye mu minsi isoza icyumweru

Eden Garden Resort kuhinjira n'amaguru ntibyemewe. Ni ho The Ben yakoreye Meet and Greet

