Nyuma yo kubona Ubwigenge mu 1962, ni bwo izina Usumbura ryahinduwe Umurwa mukuru w’u Burundi witwa Bujumbura. Bujumbura ni Umujyi ukora ku Kiyaga cya Tanganyika, ukaba umwe mu Mijyi izwiho gushyuha cyane dore ko Nzeri ari ko kwezi gushyuha cyane kuri 21.7 °C/ 71.0 °F. Bujumbura ni umujyi w’ubucuruzi, Gitega ikaba umurwa mukuru.
Bujumbura ni umujyi w’ubucuruzi ariko mbere y’uko umurwa mukuru wimurirwa i Gitega ku buyobozi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza, niwo wari umurwa mukuru w'igihugu 'Capital'.
Iki cyemezo cyaje no gutorwa n’Inteko Ishinga amategeko mu 2019, ndetse kugeza ubu byitezwe ko uyu mwaka urangira inzego zose za Leta zimukiye i Gitega. Bujumbura yavutse ku gace kari gatuwe n’ingabo z’u Budage mu 1889.
Nyuma y’intambara ya Mbere y’Isi, aka gace kaje kugirwa umujyi mukuru w’ihuriro ry’Ibihugu u Bubiligi bwakolonije bya Ruanda – Urundi, ibyo bihugu bikagira umurwa mukuru witwa Usumbura.
Nyuma yo kubona Ubwigenge mu 1962, nibwo izina Usumbura ryahinduwe Umurwa mukuru w’u Burundi witwa Bujumbura. Bujumbura ni Umujyi ukora ku Kiyaga cya Tanganyika, ukaba umwe mu Mijyi izwiho gushyuha cyane dore ko Nzeri ari ko kwezi gushyuha cyane kuri 21.7 °C/ 71.0 °F. Bujumbura ni umujyi w’ubucuruzi, Gitega ikaba umurwa mukuru.
Bujumbura iri mu burengerazuba bw’u Burundi ikaba umujyi w'ubucuruzi munini mu gihugu hose. Ni umujyi ubamo inganda ukaba unakora kuri Tanganyika ari yo mpamvu ari wo uhuza ibihuga bigirana ubuhahirane bunyura mu mazi. Ubucuruzi buca ku cyambu cya Tanganyika hagati ya Bujumbura na Kigoma (Tanzania), Kalemi (Congo, Kinshasa).
Bujumbura ifite ikibuga mpuzamahanga cy’indege kiri mu burengerazuba bushyira amajyaruguru. Ikagira umuhanda uyihuza na Bukavu na Goma muri Congo, na Kigali yo mu Rwanda. Umujyi urimo kaminuza yashinzwe mu 1960 ikaba mu birango by’igihugu byerekana iterambere.
Magingo aya Bujumbura ituwe na 1,207,000 ni ubwiyongere bwa 5.9% ku bari batuye uyu mujyi mu 2022. Bujumbura iri ku buso bwa 127 km². Bujumbura iri ku butumburuke bwa metero 774 uvuye ku Nyanja.
Bujumbura ni umujyi ufite ikirere kiza kitarandura
Ahashyinguye perezida Melchior Ndadaye
izi foto zafashwe ku itariki 28 Nzeri 2023
Ku kicaro cy'ishyaka,umugambwe CNDD-FDD
Iyi foto yafashwe ku wa mbere tariki 02 Ukwakira 2023 mu gitondo abanyeshuri bari kujya kwiga. Uyu wambaye ijire acuruza serivisi z'itumanaho ryo guhamagara harimo kohereza, kwakira amarundi no kugura airtime.
Amazi i Bujumbura ari mu bintu bihendutse. Biragoye kubona umujyi wabuze amazi.
Bujumbura ifite imihanda mito
Bujumbura ni umujyi w'ubucuruzi
Ikinyobwa cya Primus cyamamazwa mu gisagara cya Bujumbura
Muri Bujumbura uparika imodoka aho ubonye, ibyo kurira borudire ntibihanirwa
Sosiyete ya Lumitel niyo igira murandasi ya 4G yihuta. Usanga abakoresha imbuga nkoranyambaga za YouTube ariyo bagura
Bujumbura nta moto ihagera, ni imodoka, abanyamaguru bakunze kuwugenda
Ibiro by'umujyi wa Bujumbura. Meya Hatungimana Jimmy niwe uyobora Bujumbura. Iyi foto yafashwe ku itariki 27 Nzeri 2023 ahagana saa munani z'igicamunsi.
Moto muri Bujumbura zacitse nyuma ya 2015 ubwo hadukaga imvururu zo gushaka guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza. Hakora Tax, Bus rusange n'imodoka zisanzwe.
Bujumbura ifite ikirere kiza kibereye amashusho
Uyu muhanda ujya ukanava kuri Aeroport International Melchior Ndadaye
Umuhanda urimo umutekano
Hano uba wageze hafi y'ikibuga cy'indege
Ikibuga mpuzamahanga cy'indege kitiriwe Melchior Ndadaye
Abanya-Bujumbura bazi kuryoshya iyo haje umuhanzi bakunda. Hano bakiraga The Ben wari uje kubataramira
Banki ya gisirikare
Banki y'abanya-Kenya
Bujumbura ni umujyi wo kuriramo ubuzima. Hano ni mu gitaramo cya The Ben cyabereye mu kigo cya gisirikare
Bujumbura abayituye barizihirwa bakabyerekana
Bakunda ibitaramo ku buryo mu gitaramo cya The Ben basigaranye ifoto z'urwibutso
The Ben yafashe telefoni y'umufana amuha ifoto
The Ben yongeye gutuma Bujumbura ishyuha
Ijoro ryo kuri Eden Garden ikora ku kiyaga cya Tanganyika muri Meet and Greet ya The Ben
Stade y'igihugu iri kubakwa nta nkunga iriho ahubwo buri wese aritanga
AMAFOTO+VIDEO: DIEUDONNE MURENZI
TANGA IGITECYEREZO