Ed Sheeran yasabye umuryango we kuzamushyingura mu rugo

Imyidagaduro - 06/10/2023 11:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Ed Sheeran yasabye umuryango we kuzamushyingura mu rugo

Umuhanzi w'icyamamare, Ed Sheeran, yatunguranye avuga ko adashaka kuzashyingurwa mu irimbi risanzwe, ahubwo ko yifuza kuzashyingurwa mu rugo rwe ndetse ko yamaze kubisaba umuryango we.

Edward Christopher Sheeran benshi bazi ku izina rya Ed Sheeran mu muziki, ni umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka mu Bwongereza uri mu bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo z'urukundo yongeye gutungura benshi kubera ibyo yatangaje.

Ed Sheeran ukomeje kugarukwaho cyane nyuma yaho asohoye album nshya ya 7 yise 'Autumn Variations', yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru GQ Hype atangaza ko ubu nubwo yapfa yamaze kwandika 'Final Will' (Inyandiko yerekana ibyifuzo byanyuma bya nyakwigendera n'ibijyanye n'umutungo we), ku buryo nta kibazo umuryango we wagira apfuye dore ko ngo n'uburyo bazagabana imitungo byose yamaze kubishyira mu nyandiko.

Ed Sheeran yahishuye ko ashaka kuzashyingurwa mu rugo rwe kandi ko yabisabye umuryango we

Yagize ati: "Nabonye benshi bo mu muryango wanjye bapfa bakagenda nta nyandiko y'ibyifuzo byabo bya nyuma basize. Nabonye bigira ingaruka kubasigaye niyo mpamvu njyewe nayanditse hakiri kare ubu abanyamategeko banjye barayifite kuburyo pfuye ubu ntakibazo umuryango wanjye wagira kuko naho nzashyigurwa narahababwiye''.

Ed Sheeran akomoza kuho azashyingurwa yagize ati: ''Umuryango wanjye nkiwubwirako nshaka kuzashyingurwa mu rugo rwanjye babanje kugirango ni ubusazi cyangwa ndikubatera urwenya. Ntabwo byari urwenya kuko nibyo nshaka kandi biri no mu nyandiko. Nabasabye ko bagomba kubahiriza ikifuzo cyanjye kandi barabyemeye nubwo babifashe nk'ibintu bibi''.

Ngo iki gitekerezo cya Ed Sheeran,umuryango we wagifashe nk'ubusazi

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Perfect', 'Shape Of You', Photograph' n'izindi yasobanuye ko ibyo gushyingurwa mu rugo rwe ari ibintu yatekerejeho cyera, ati: ''Natangiye kubitekerezaho cyera kuko mfite ba nyirarume (Uncles) banjye bagiye bashyingura mu ngo zabo kandi nabonye ari byiza''.

Ed Sheeran yanahishuye ko afite abanyamuryango bagiye bashyingurwa mu ngo zabo

Ed Sheeran ariko yasoje avuga ko uretse n'umuryango we,n'abandi bantu bo kuruhande abibwiye bamubwira ko gushyingurwa mu rugo atari byiza. Yavuze ko nubwo umuryango we utabyishimiye, awitezeho ko bazabyubahiriza bakamushyingura mu rugo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...