Gen z Comedy: Umushabitsi Malik Chaffy uzi guhangana n'igihombo yahanuye abanebwe

Imyidagaduro - 06/10/2023 11:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Gen z Comedy: Umushabitsi Malik Chaffy uzi guhangana n'igihombo yahanuye abanebwe

Rwiyemezamirimo Malik Chaffy yatanze inama ziganisha ku iterambere yibanda ku rugendo rwe rwo kwiyubaka n'ibyamukomeje.

Mu gice cyiswe “Meet me to night ", Malik Chaffy yari umutumirwa w’umunsi akaba urugero rwiza mu bantu bamenyekanye mu gukora cyane no kwiteza imbere abyaza umusaruro amahirwe afite.

Iki gitaramo cy'urwenya cyabaye kuwa Kane tariki 5 Ukwakira 2023 gihuza abanyarwenya, abashoramari, abikorera, itangazamakuru n’abandi. Rwiyemezamirimo Chaffy yakomoje ku ibanga rye ryo kwaguka no kwiteza imbere rimaze kumwubakira izina muri rubanda.

Yasobanuye izina rye “umushabitsi " avuga ko rijyanye n’imico ye imuranga yo gukora cyane. Uyu mutumirwa wa Gen Z Comedy yahishuye ko ibanga ryamubashishije kuba uwo ari we ari ukwihangana no guharanira icyo ashaka.

Chaffy Malik yasobanuye ko ikintu cyose akibonamo amafaranga akakibyaza umusaruro ndetse ko ibi yabihamije ubwo yatangiraga gushaka amafaranga ari muto, afite inzozi zo kugira ahazaza heza.

Yakomeje gusobanura ko igihombo gihangayikisha benshi nacyo akibyara izindi nyungu. Avuga ko guhomba bituma umuntu yiga biruseho, gusa ko bitagomba kurangirira aho ahubwo kwiyakira no gukomeza guhangana bituma ugera ku ntsinzi ya nyayo.

Mu nsanganyanatsiko yagiraga iti “Use what you have to get what you want ", Fally Merci yabajije Chaffy inama yaha abitabiriye yo kubyaza umusaruro ibyo bafite bakabona ibyo bifuza.

Yasubije ko icya mbere abantu bafite bagomba kubyaza umusaruro ari ubwenge. Yavuze ko kuba umuntu azi neza ko atarabona ubushobozi bimuha ubushobozi bwo kubona icyo ashaka.

Umujyanama mu guteza imbere urubyiruko Malik Chaffy yatangaje agira ati “Kumenya ko utaragira ubushobozi bwo kubona icyo ushaka, biguha ubushobozi bwo kubona icyo ushaka kuko kuvura indwara yamenyekanye byoroha ".

Yibukije abitabiriye ko bakwiye no kumva inama bahabwa, bakazihuza n’ibikorwa byabo kugira ngo bashobore gufata imyanzuro ihamye ibaganisha ku iterambere rirambye.

Iki gitaramo cy'urwenya cyahuje abanyarwenya benshi bakomeye batanga ibyishimo ku bakunzi babo.


Malik Chaffy yatangaje ko yihanganira igihombo agakomeza kwesa imihigo yihaye


Benshi bashimishijwe n'ibihe byiza bagiriye muri Gen-Z Comedy


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...