RFL
Kigali

King James yifashishije Muchomante n’umugabo we mu ndirimbo yakoreye muri Texas-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/10/2023 9:24
0


Umuririmbyi Ruhumuriza James wamenyekanye mu muziki nka King James, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Ubanguke" igaragaramo Aline Ruseka [Muchomante] n’umugabo we Kevin Sevani bakina bashushanya inkuru y’urukundo y’ibyo uyu muhanzi aba ari kuririmba.



‘Ubanguke’ ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi ziri kuri album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’ igiye kumara imyaka ibiri iri ku isoko ry’umuziki. Iriho indirimbo ze bwite ndetse n’indirimbo z’indi yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi.

King James yabanje gushyira hanze izi ndirimbo zidafite amashusho, nyuma agenda asohora buri ndirimbo nyuma yo kuyikorera amashusho.

Yabwiye InyaRwanda ko imyaka ibiri yari ishize afashe amashusho y’iyi ndirimbo aho yayakoreye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avuga ko mu rwego rwo guhuza neza n’ibyo aririmba muri iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha Muchomante n’umugabo we, Kevin Sevani.

King James avuga ko asanzwe ari inshuti y’uyu muryango biri mu byamworoheye gukorana n’abo. Yavuze ati “Basanzwe ari inshuti zanjye, kandi kubera ko nayikoreye muri Amerika byaranyohereye kubegera mbagezeho igitekerezo nari mfite.”

Akomeza ati “Ndabashimira ko bumvise ubusabe bwanjye, kandi babikoze neza nk’uko nabyifuzaga. Ni umuryango uwabanye neza, ku buryo kugaragaza inkuru y’urukundo rw’abo muri iyi ndirimbo mbihuje n’ibyo ndirimba bihura neza.”

King James usanzwe ufite ibikorwa by’ubucuruzi akora, avuga ko muri iki gihe ahugiye ku gutegura no gutunganya indirimbo zigize album ye ya munani.

King James avuga ko ategura iyi album yatekereje ku bahanzi bo mu kiragano gishya cy’umuziki ndetse n’abandi bamaze igihe nk’icye mu muziki.

Ati “Izaba iriho indirimbo nakoranye n’abahanzi bo mu gihe cyanjye mu muziki ndetse n’abahanzi bashya bagezweho muri iki gihe.”

Ni album avuga ko ari gukora abifashijwemo na ba Producer bamaze igihe kinini mu muziki ndetse na ba Producer bo muri iki gihe. Ati “Ni album izafata ibisekuru byombi, kandi ndizera abantu bazanogerwa.”

Uyu muhanzi aherutse kugaragara kuri Album ya Juno Kizigenza aho bakoranye indirimbo bise ‘You’. King James avuga ko gukorana indirimbo na Juno, ahanini byaturutse ku kuba ‘ari umuhanzi w’umuhanga kandi ugira ikinyabupfura’. Ati “Ibyo byose byorohereje gukorana nawe, kandi ndizera abantu barakunze iriya ndrimbo’.

 

King James waherukaga gusohora indirimbo ‘Mfata’ yasohoye indirimbo ‘Ubanguke’ iri kuri album ye ya karindwi

 

King James yavuze ko yahisemo kwifashisha Muchomante n’umugabo we muri iyi ndirimbo bitewe n’ubutumwa buyigize


Muchomante n’umugabo we Sevani basanzwe batuye muri Leta ya Texas


Sevani n’umugore we bakinnye urukundo muri iyi ndirimbo ya King James


Muchomante aherutse guhuriza abahanzi Zilha na Mapy mu ndirimbo ‘Apwana’



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UBANGUKE’ YA KING JAMES

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND