Trevor Noah wakunze kugaragaza ko atewe ishema n’urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda, yabaye umunyarwenya wa mbere wabashije gukora igitaramo akuzuza umubare w’abantu bagenwe kwicara mu nyubako y’imyidagaduro ya Coca Cola Arena yo mu Mujyi wa Dubai.
Ni ubwa mbere uyu
munyarwenya wo muri Afurika y’Epfo yari ataramiye mu Mujyi wa Dubai muri Leta
Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’igihe afatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe
mu banyarwenya bo muri Afurika bakomeye.
Website ye igaragaza ko
afite uruhumbirajana rw’ibitaramo agomba gukora kugeza mu 2024. Iyi nyubako yo
mu Mujyi wa Dubai [Dubai Arena] yataramiyemo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 17,000,
irusha BK Arena ubushobozi kuko yo yakira abantu 10,000.
Kuri uyu wa Kane tariki 5
Ukwakira 2023, Trevor uri mu banyarwenya b’abatunzi, yavuze ko ibihe yagiriye
muri uyu Mujyi abifata nk’umugisha udasanzwe yabonye mu buzima bwe, kuko yabashije
kuba umunyarwenya wa mbere wujuje iyi nyubako mu bijyanye n’ubwitabire.
Trevor Noah yifashishije
konti ye ya Twitter, yavuze ko atabona amagambo yakoresha asobanura uko yiyumva "kubera urukundo mwanyeretse muri uru rugendo". Yavuze buri uko agiye ku
rubyiniro aba yiteguye gukora ibishoboka agatuma buri wese agira ibihe atigeze
agira mu buzima.
Umunya-Malawi, Caroline
Kautsire w’umwanditsi w’ibitabo yanditse abwira Trevoh ko atewe ishema nawe,
kandi ko yishimira umuhate yashyize mu rugendo rwe rwo gutera urwenya byatumye
muri iki gihe aca uduhigo mu bihe bitandukanye. Ati “Ntewe ishema nawe wowe
mfatiraho urugero.”
Mbere yo gutaramira muri
Dubai, Trevor Noah yakoreye igitaramo cya mbere mu gihugu cy’u Buhinde, icyo
gihe yavuze ko yagiranye ibihe by’amateka n’abakunzi be. Yataramiye mu Mujyi wa
Delhi na Mumbai kandi atangaza ko ‘byari ibihe by’urwibutso kuri we’.
Muri iki gihe Trevor Noah
ari mu rugendo ruzenguruka Isi mu bitaramo binyuranye, mu gihe ari no gukora ku
mushinga w’ibiganiro azajya anyuza ku rubuga rwa Spotify bikozwe mu bwoko bwa ‘Podcast’
bizajya bitambuka kuri buri cyumweru.
Ibi biganiro bizatangira
gutambuka mu mpera z’uyu mwaka 2023. Bigiye gutangira gutambuka nyuma y’amasezerano
uyu munyarwenya aherutse kugirana na Spotify, urubuga ruzwi cyane mu gucuruza
indirimbo z’abahanzi n’ibindi bihangano.
Azibanda cyane ku
kuganira n’abantu bafite ibikorwa byivugira ku Isi byafasha abandi guhindura
ubuzima. Uyu mugabo yamamaye cyane mu kiganiro ‘Daily Show’ yakozemo imyaka
irindwi ari umuyobozi wacyo, ariko nyuma yaje gusezera.
Ubwo yasezeraga mu
kiganiro ‘Daily Show’ yavuze ko “yuzuye ishimwe ku rugendo” yagize ariko ko
hari “urundi ruhande rw’ubuzima bwanjye nshaka gukomeza gukoraho”.
Mu 2015 nibwo Trevor w’imyaka
39 y’amavuko yatangiye kuyobora iki kiganiro, icyo gihe yari asumbuye Jon
Stewart.
Iki kiganiro cya Comedy
Central Network yayoboye mu gihe cy’imyaka irindwi, cyamuhaye isura nziza muri
rubanda, kandi aramenyekana ku Isi bimuhesha kwegukana ibihembo bya Televiziyo
byinshi.
Yigeze kuvuga ati “Ndibuka
bwa mbere dutangira, benshi ntabwo baduhaga icyizere. Kumpa aka kazi byari
ibintu by’ubusazi bakoze. Ndacyibaza ko yari amahitamo asekeje, uyu munyafurika
utazwi […]”
Trevor yashushanyije iki
kiganiro nk’igikoresha cyamuhaye ibyishimo biruta ibindi yagize mu buzima bwe,
kandi avuga ko kwiyemeza ku kiyobora byari ikizamini gikomeye kurusha ibindi
yakoze mu buzima bwe.
Hari aho yavuze ati “Ndashimira
cyane abampaye akazi bizeye uyu munyarwenya utari uzwi kuri uru ruhande rw’isi.”
Noah ukurikirwa n’abantu
barenga Miliyoni 11 kuri Twitter mu minsi ishize yataramiye mu Buhinde
Trevor yavuze ko
yatahanye urwibutso ku nshuro ye ya mbere yari ataramiye mu Mujyi wa Dubai
TANGA IGITECYEREZO