Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda ryatoreye Rev. Nshimiyimana Christophe kuba Umwepisikopi wa kane wa Diyoseze ya Butare.
Rev Nshimiyimana Christophe wari usanzwe ari umushumba wa Paruwasi ya Kimironko muri Diyoseze ya Gasabo ho mu mujyi wa Kigali, niwe watorewe kuba Umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Butare yatangijwe mu 1975.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, ni bwo Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda ryatangaje ko Inama y’Abepisikopi yateraniye mu nama cy’inama cy’ibiro bikuru by’iri torero yahaye inshingano nshya Rev. Nshimiyimana Chistophe nk’umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare, mu itangazo ryashyizweho umukono na Umwepisikopi Mukuru wa Angilikani mu Rwanda, The Most Rev. Dr. Laurent Mbanda.
Uyu mugabo w’umugore umwe n’abana batatu, yatangiriye imirimo y’itorero muri Diyoseze ya Shyira, nk’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’amashuri y’iyi Diyoseze mu 2010.Nyuma y’imyaka isaga itandatu yamaze muri izi nshingano yagiye ahabwa inshingano mu bigo bitandukanye by’amashuri.
Ibyo bigo harimo kaminuza ya East African Christian College (EACC), Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), ishuri ribanza rya Sonrise Primary School n’ahandi hanyuranye cyane ko afite impamyabumenyi zitandukanye mu bwarimu harimo n’iy’ikirenga yitegura gukura muri Kaminuza ya Gikristu ya Uganda (UCU).
Rev. Nshimiyimana yanakoze mu Biro Bikuru by'Itorero Anglikani ry'u Rwanda akaba yari Umuhuzabikorwa wa gahunda yo Kwigira Bibiliya mu matsinda (Community Bible Study).
Yanakoze umurimo wa gishumba muri Diyoseze ya Gasabo; muri Katederali ya Holy Trinity kuva mu 2018 kugeza mu 2021. Nyuma yaje guhabwa inshingano zo Kuyobora Paruwase ya Kimironko kugeza uyu munsi wa none.
Yakijijwe mu 2003, muri 2009 aba umudiyakoni ndetse abona n’impamyabumenyi y’ibya Theology ayikuye mu ishuri ry’Abangilikani rya Theology rya Kigali, aho muri 2013 yaje gukura indi mpamyabumenyi muri Bishop Barham University College (BBUC).
Rev. Nshimiyimana yaje kugirwa umupasiteri mu 2011, bisobanuye ko inshingano za gishumba azimazemo imyaka isaga 11 n’igice. Kugeza ubu ni Pasiteri mukuru muri Paruwasi ya Kimironko kandi akora nk’umuyobozi w'ishami ry'Uburezi akaba n'umwalimu wungirije muri kaminuza ya gikirisitu ya East Africa (EACC).
Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza, biteganijwe ko uyu mwepisikopi mushya watowe azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwepisikopi ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023.
Rev. Nshimiyimana Christophe umaze imyaka 20 akijijwe yagizwe Umwepisikopi mushya wa EAR Diyoseze ya Butare
Rev. Nshimiyimana yagizwe Musenyeri nk'uko byemejwe n'Itangazo ryashyizweho umukono na Archbishop Laurent Mbanda
TANGA IGITECYEREZO