Umuririmbyi w’umunyarwanda, Bruce Meldie yashyizwe mu bahanzi batandatu bahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Best East African) mu bihembo by’umuziki bya Trace Awards.
Ibi bihembo bizatangirwa i
Kigali ku wa 20 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni ubwa mbere bigiye gutangirwa mu
Rwanda, kandi bizaba hizihizwa imyaka 20 ishize Televiziyo Trace Africa igira
uruhare mu guteza imbere abahanzi bo ku migabane itandukanye.
Umuyobozi wa Trace Africa
akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse kubwira
itangazamakuru ko iki cyiciro cya EAC bacyongeyemo mu rwego rwo gufasha
abahanzi bo mu Rwanda kwisanga ku isoko ry’umuziki Mpuzamahanga.
Yavuze ko Trace Africa
bashaka ko izaba ikiraro gihuza abahanzi b’imico inyuranye. Bruce Melodie niwe
muhanzi wenyine wo mu Rwanda uhatanye muri iki cyiciro. Bibaye icyiciro cya
kabiri ahatanyemo, kuko ari no mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda gusa
ahuriyemo na Kenny Sol, Bwiza, Ariel Wazy na Chriss Eazy.
Mu cyiciro ‘Best East
African’ ahanganye na Diamond, umunyamuziki wo muri Tanzania uri mu muziki kuva
mu 2006. Arazwi cyane uhereye ku ndirimbo ze zirimo 'Number One' yakoranye na
Davido. Imyaka amaze mu muziki imushyira imbere mu bahanzi bo muri Afurika,
kandi yitaye cyane ku kuririmba injyana ya Bongo Flava.
Aherutse i Kigali aho
yaririmbye mu iserukiramuco 'Giants of Africa'. Ni we washinze Label yise WCB,
ibitangazamakuru nka Wasafi Media, yanakoze ishoramari muri Wasafi Bet
n'ibindi.
Bruce Melodie kandi
ahatanye na Zuchu, umuhanzikazi watangiye guca ibintu kuva mu 2020. Uyu mukobwa
wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Hakuna Kulala' ntasiba mu itangazamakuru avugwa
mu rukundo na 'Boss' we Diamond.
Ni umukobwa w'ikimero
witaye cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afro-Pop, R&B na
Bongo Flava.
Afite ubuhanga mu
kubyina, bituma benshi mu bareba indirimbo ze badakuraho ijisho. Muri iki
cyiciro kandi harimo umuhanzikazi Nadia Mukani. Ni umukobwa wo muri Kenya,
wabonye izuba ku wa 9 Ugushyingo 1996. Muri 2017 yashyize hanze indirimbo yise
'Kesi' yatumye benshi batangira kumuhanga ijisho. Imbaraga ze mu gukora
indirimbo zubakiye ku mudiho wa 'Afro-Po' zituma benshi batamushidikanyaho. Afite
impano nyinshi, kandi afite Label yise 'Sevens Creative Hub'.
Umuraperi Khaligraph nawe
ari ku rutonde rw'abahataniye iki gikombe. Yongeye kwisanga ahatanye na Bruce
Melodie, kuko bigeze guhatanira mu irushanwa rya Coke Studio mu 2017. Ni umwe
mu baraperi beza Kenya yagize wavutse yitwa Brian Ouko Omollo.
Arazwi cyane binyuze mu
ndirimbo zirimo nka 'Mazishi' 'Yego' n'izindi. Mu rugendo rwe yegukanye
ibikombe byakomeje izina rye. Bruce Melodie anafitanye indirimbo Khaligraph
bise ‘Sawa Sawa’.
Umuhanzikazi Azawi
witegura gushyira hanze album ye yahuriyemo n'abarimo Mike Kayihura nawe ari
kuri uru rutonde. Uyu mukobwa akora cyane indirimbo zubakiye ku mudiho wa
Afrobeats, Soul ndetse na R&B.
Mu 2019 yasohoye
indirimbo 'Quinamino' yakomeje izina rye. Aherutse guca agahigo aba umukobwa wa
mbere wagaragaye ku byapa bya 'Times Square' mu Mujyi wa Los Angeles.
Ibi bihembo
bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere
umuziki w’abahanzi ku Isi, by’umwihariko abo muri Afurika.
Trace Global
ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda
ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka
n'itabirikwiye.
Ni ku nshuro
ya mbere bigiye gutangwa bihatanyemo abo mu Rwanda. Ni mpuzamahanga, kandi
bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko
abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.
U Rwanda
nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro
cy'abahanzi bo mu Rwanda cyiswe 'Best Rwandan Artist’.
Diamond wo
muri Tanzania uheruka gutaramira i Kigali, ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi
w'umugabo [Best Male], n'icyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza [Best Music
Video].
Ni mu gihe
Azawi, Levixone na Ghetto Kids aribo bahagarariye Uganda muri ibi bihembo byahujwe
n'iserukiramuco rya 'Trace Awards&Festival' byateguwe ku bufatanye na Visit
Rwanda, Sosiyete ya RwandAir, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA)
n’abandi.
Kuva mu
Majyepho, u Burasirazuba n'u Burengerazuba, Umugabane wa Afurika urahagarariwe
muri ibi bihembo binyuze mu bahanzi bakora injyana nka Afrobeat, Genge,
Kizomba, R&B, Rumba, Dancehall n'izindi.
Bahatanye mu
byiciro 22. Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y’Amajyepfo,
Caribbean, Uburayi, Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros,
DRC, France, French Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Ivory Coast,
Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique,
Nigeria, Reunion, Rwanda, Senegal, South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia,
U Bwongereza na Uganda.
Buri umwe
uzatsinda azahabwa igikombe cyahanzwe n'umunye-Congo, Dora Prevost watanze
ishusho y'uburyo kigomba kuba kigaragara.
Nigeria
n'iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo.
Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade,
Fireboy DML na Rema.
Icyiciro
cy'umuhanzikazi w'umugore (Best Female Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo
muri Cape Verde, Josey wo muri Côte d'Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal,
Nadia Mukami wo muri Kenya, Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.
Umuraperi
K.O ahatanye mu byiciro bitatu birimo Best Male, Song of The year ndetse na
Best Collaboration. Musa Keys uherutse gukorana indirimbo 'Who is Your Guy?' na
Tiwa Savage ahatanye muri Best Live, Best Collaboration ndetse na Best Music
Video.
Ni mu gihe
umuhanzi Pabi Cooper ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj
Uncles Waffles wo muri Swaziland ahatanye mu cyiciro cya 'Best Dj'.
Ibi bihembo
byitezweho kuzakurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku
Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva kuri uyu wa
Mbere tariki 21 Kanama 2023.
KANDA HANOUBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI ABA BAHANZI
Umunyamuziki
Diamond ahataniye igikombe mu byiciro byinshi muri ibi bihembo
Bruce Melodie
niwe munyarwanda rukumbi washyizwe muri iki cyiciro cyahariwe EAC
Umuraperi
Khaligraph Jones ahataniye igikombe muri Trace Awards
Umuhanzikazi
Zuchu yisanze muri batandatu bahatanira igikombe
Azawi
witegura gushyira hanze album ye ahataniye igikombe n’abakomeye mu muziki
Nadia Mukami
wo muri Kenya yongeye kwisanga muri ibi bihembo
TANGA IGITECYEREZO