RFL
Kigali

Nyuma ya Juno na Kenny, Kade na Yampano bashobora kwicazwa mu bakomeye binyuze muri 1.55 AM na Bruce Melodie

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:5/10/2023 12:01
0


1.55 AM Entertainment ireberera inyungu z’abahanzi barimo Bruce Melodie, ishobora kuba ihanze amaso umushinga wo kwinjiza abandi bahanzi n’abatunganya muziki [Producers] muri iyi sosiyete ivugwaho gutunga agatubutse.



Ku wa  Gatanu w’Icyumweru gishize , ubwo yari mu kiganiro Breakfast With Stars gitambuka kuri Radio Kiss FM, kigakorwa na Sandrine Isheja, Andy Bumuntu n’Umunyarwenya Rusine Patrick, Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye ko we n’abo bakorana bashobora gutangira gufasha abandi bahanzi.

Mu kiganiro cyamaze isaha irengaho iminota mike, uyu muhanzi yakomoje kuri gahunda ya 1.55 AM Entertainment yo gutangira kureberera inyungu z’abahanzi nyarwanda batandukanye, ndetse no kwinjiza abahanga mu gufata no gutunganya amajwi y’indirimbo [Producers] muri Studio nshya bamaze iminsi batangije.

Bruce Melodie ubwo yabazwaga impinduka zamubayeho nyuma yo kubona Sosiyete bakorana ikacunga ibikorwa bye bya muzika, yasubije avuga ko icya mbere cyahindutse ari ikijyanye n’amafaranga, kugabanuka kw’imvune yahuraga nazo ndetse n’uburyo iyo ibibazo bije bahuza imbaraga bakirwanaho.

Uyu muhanzi kandi yongeyeho ko nyuma yo kuzuza Studio nshya, iri kubarizwamo Producer Element umaze igihe ahetse umuziki nyarwanda, bafite gahunda yo kwinjizamo abandi bahanzi n’abahanga mu gufata no gutunganya amajwi y’indirimbo [Producers].

Yagize ati “Akazi kari kugenda neza ugereranyije n’uburyo twakoraga mbere, mu bijyanye n’amafaranga, no kubona uburyo bwiza bwo gukora kuko ubu dufite studio nziza irimo Element, turimo no kwinjizamo abandi bahanzi n’aba-Producers.”

Ni bande bahanzi bahanzwe ijisho muri iyi gahunda?

Nyuma y’uko Bruce Melodie ahishuye ibyo gutangira kwinjizamo abahanzi bashya, byatumye ntera akajijsho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yaba iz’abahanzi nyarwanda, izikoreshwa na 1.55 AM ndetse n’iza Producer Element n’abandi baba hafi y’iyi sosiyete.

Nyuma yo kugenzura ibiri kujya mbere ku mbuga nkoranyambaga, nasanze abahanzi barimo Kevin Kade na Yampano uri kuzamuka neza mu muziki ari abo kwibazwaho cyane, kubera umubano udasanzwe bari kugaragaza hagati yabo na Studio ya 1.55 AM ndetse n’abayiyobora.

Abakurikirana aba bahanzi ku mbuga nkoranyambaga, ntekereza ko aho tugeze turi kumwe kuko mpereye ku muhanzi Kevin Kade amaze igihe agaragara ari kumwe n’Umushoramari Karomba Gael uzwi nka Coach Gael, mu tubyiniro dutandukanye ndetse akagaragara kenshi ari kumwe na Producer Element muri Studio ya 1.55 AM.

Uretse ibyo  imbuga nkoranyambaga za  1.55 AM Entertainment zikurikira abantu 320, baherutse kongeramo uno muhanzi Kevin Kade, bakarenzaho gutanga ibitekerezo ku byo atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze bwite. Ni urukundo rutagarukira aho gusa kuko Kevin Kade na Coach Gael uyobora 1.55 AM  inshuro nyinshi bakomeje kwerekana ubushuti buhambaye kugeza aho bitana abavandimwe.

Birumvikana ko Kevin Kade ashobora kuba ari umwe mu bahanzi bari imbere ku rutonde rw’abashobora kwinjizwa muri 1.55 AM Studio. Yampano ugezweho i Kigali abikesheje indirimbo nshya yise ‘Ndikwikubita’ nawe amaze igihe agaragara kuri Studio ndetse ku mbuga nkoranyambaga agahishura ko yifuza gukorana n’abayibarizwamo.

Uyu musore ukiri muto nyuma yo gusohora indirimbo ‘Ndikwikubita’, yifashishije urubuga rwa Instagram yatangaje ko kubera uburyo iyi ndirimbo ari nziza, Bruce Melodie akwiye kuyiha umugisha bakayisubiranamo kandi ko yizeye ko byagira ingaruka nziza ku mwuga we.

Ubu butumwa bwarasakaye cyane bugera kuri Kenny Mugarura uri mu bayobozi bakuru ba 1.55 AM, asaba abantu ku mbuga nkoranyambaga kubutangaho ibitekerezo ubundi bakareba icyakorwa, nyuma ntawamenye aho uwo mushinga ugeze niba waremewe cyangwa utaremewe.

Nyuma y’uko Yampano atanze iki cyifuzo, umubano wakomeje kwiyongera kugeza aho imbuga nkoranyambaga za 1.55AM zimwongeye mu bo zikurikira kuri Instagram, ndetse uyu musore yakomeje gushyira hanze amafoto n’amashusho agaragaza ari muri iyi studio inshuro nyinshi.

Ni iki 1.55 AM ivuga kuri iyi gahunda yo gusinyisha abahanzi bashya?

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, bwana Kenny Mugarura uri mu bayobozi bakuru ba 1.55AM yavuze ko ari ukuri ko bafite iyo gahunda yo gusinyisha abahanzi bashya, yemeza ko iyi Sosiyete yakoze urutonde ruriho abahanzi bifuza gukorana nabo kandi ko abo twagarutseho haruguru bariho.

Yavuze ko ibiganiro biri gukorwa hagati y’iyi Sosiyete ndetse na bamwe mu bahanzi bazinjizwamo ariko ko batarafata gahunda ihamye yo kubishyira hanze, cyane ko ibiganiro bari kugirana n’aba bahanzi bigiye byihariye bitewe n’uburyo abo bahanzi bifuza gukoranamo na 1.55 AM.

Yagize ati “ Mu by’ukuri rero icyemezo tugifata turi abantu benshi, ntabwo navuga ngo ni uyu cyangwa uriya. Ariko hakozwe urutonde rw’abahanzi kandi n’abo wavuze bariho. Ni abahanzi benshi ntabwo ari babiri bonyine.”

Mugarura yongereyeho  ko ibiganiro bigeze ahashimishe, ariko ko byihariye kuri buri muhanzi bitewe n’uburyo yifuza gukoramo, inshingano afite zisanzwe ndetse n’aho yifuza kugeza ibikorwa bye. Kugeza ubu 1.55 AM ibarizwamo abahanzi batatu aribo Bruce Melodie, Ross Kana na Producer Element uri kwinjira mu mwuga wo kuririmba.

Si ubwa mbere Bruce Melodie n’abo bakorana bagiye gufasha abandi bahanzi, aba mbere bari he?

Mu 2019 irangira umuhanzi Bruce Melodie n’abo bakoranaga batangiye gahunda yo gufasha abahanzi bakizamuka ariko bafite impano ikeneye akaboko. Icyo gihe bahereye kuri Kenny Sol wari umaze iminsi atandukanye n’Itsinda rya Yemba Voice, ndetse na Juno Kizigenza wari urangije amashuri yisumbuye.

Iki gihe aba bahanzi bakoze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Mpa Formula’ ya Juno Kizigenza, ‘Agafire’ ya Kenny Sol, n’izindi zatumye bahangwa amaso n’abakunzi b’umuziki nyarwanda kugeza mu 2021 irangira batandukanye na Igitangaza Music.

Kugeza ubu abo bahanzi batewe ingabo mu bitugu na Bruce Melodie  bageze ku rwego rushimishe ku buryo bahanganira ibihembo bikomeye, bagahigana kuyobora intonde z’imiziki hirya no hino mu gihugu ndetse bagahurira ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye.

Birumvikana ko hari amahirwe menshi, yo kuba aba bahanzi bagiye gutizwa umurindi bashobora kugera ku rwego rushimishije nk’urwo abandi bafashijwe mbere byagenze. Bruce Melodie aherutse gutangaza ko yishimira urwego amaze kugeraho nyuma yo gutangira gukorana na 1.55 AM.

Bivuze ko aba bahanzi bashya bagiye kwinjizwa muri 1.55 AM bashobora kugwa ahashashe nk’aha Bruce Melodie, ho kudahangayikira ibibazo by’ubushobozi bwo gukora umuziki, kubaho ndetse no kugenderera ibindi bihugu mu rwego rwo kwagura imbibe z’ibikorwa bye.

Mvuze ko Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yihariye uyu muco mu bahanzi bafite ibigwi mu Rwanda, wo gucira inzira abahanzi bakizamuka, ntawantera amabuye kuko byamusaba kunyereka ibindi bimenyetso bitari ibyo nagarutseho muri iyi nkuru.

Kevin Kade afitanye umubano udasanzwe n’abayobozi ba 1.55 AM, bishimangira ko ashobora kuba mu ba mbere bazaterwa iteka

Kevin Kade na Coach Gael uyobora 1.55 AM bitana abavandimwe ku mbuga nkoranyambaga

Imbuga Nkoranyambaga za 1.55 AM zikurikira abantu bake, ziherutse kongeramo Kevin Kade

Yampano aherutse kugaragaza icyifuzo cyo gukorana na Bruce Melodie, ibintu byongereye umubano n’Ubuyobozi bwa 1.55 AM

Yampano amaze igihe agaragara muri Studio ya 1.55 AM, ari kumwe na Producer Element Eleeeh

Imbuga nkoranyambaga za 1.55 AM zikurikira abantu bake, ziherutse kumwongeramo

Bruce Melodie niwe uherutse guhishura ko Studio abarizwamo igiye gusinyisha abandi bahanzi bashya

Kenny Mugarura aganira na InyaRwanda yahamije ko abo bahanzi twagarutseho  bari ku rutonde rw’abagomba kwegerwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND