Miss World ni rimwe mu marushanwa atanu y’ubwiza akomeye ku Isi. Kuva u Rwanda rwahabwa uburenganzira bwo kwitabira iri rushanwa mu 2016, ryitabiriwe na ba nyampinga begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye kuva icyo gihe.
Irushanwa ry’ubwiza rya
Miss World ryatangiriye mu Bwongereza mu 1951, ryatangiye kwitabirwa mu 2016
ubwo Miss Mutesi Jolly yahagarariraga u Rwanda. Nyuma yaho, ukuyemo Miss
Nishimwe Naomie utarabashije kuryitabira kubera icyorezo cya Covid-19 muri 2020
na Miss Muheto Divine ucyambaye ikamba kugeza n’ubu, abandi ba nyampinga bose babashije
kwitabira iri rushanwa nubwo bose nta washoboye kuryegukana. Muri abo harimo
aba bakurikira:
1.
Mutesi Jolly
Nyampinga w’u Rwanda
wambitswe ikamba muri 2016 Miss Mutesi Jolly, niwe wanditse amateka yo
kubimburira abandi mu kwitabira irushanwa rya Miss World ya mbere u Rwanda
rwari rwemerewe kwitabira mu 2016. Mu bakobwa 24 baturutse impande n’impande ku Isi yose batoranijwe nka ba nyampinga bakoze ibikorwa bifitiye rubanda akamaro,
Miss Mutesi Jolly nawe yisanze ku rutonde ariko ku bw’amahirwe make
ntiyabashije gukomeza ngo agire ikamba akura muri iri rushanwa ryari ryabereye i
Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2.
Iradukunda Elsa
Miss Iradukunda Elsa
nyampinga w’u Rwanda 2017 niwe wakurikiye Mutesi Jolly mu kwitabira irushanwa
rya Miss World kuva Miss Rwanda yatangira kubaho mu 1951. Nubwo atabashije
kugira ikamba yegukana muri iri rushanwa ryabereye ku Mugabane w’i Burayi, Elsa
yabwiye Inyarwanda ko yishimiye kuba umwe mu bitabiriye Miss World 2017 cyane
ko yigiyemo byinshi akagira amahirwe yo gusura ibihugu bitandukanye bibarizwa
kuri uwo mugabane nk’u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage n’ahandi ari nako
aganiriza abanyarwanda bahatuye.
3.
Iradukunda Liliane
Nyampinga w’u Rwanda wa
2018, Miss Iradukunda Liliane nawe yagize amahirwe yo kwitabira irushanwa rya
Miss World 2018 ryabereye mu Bushinwa. Uyu mukobwa ntiyabashije kugira ikamba
yegukana muri iri rushanwa ryegukanwe n’uwari uhagarariye Mexique icyo gihe.
4.
Nimwiza Meghan
Miss Nimwiza Meghan wambwitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwana muri 2019 yiyongereye kuri bagenzi be maze azamura Ibendera ry’u Rwanda mu Bwongereza ahagombaga kubera irushanwa rya Miss World muri 2019.
Meghan nawe ntiyabashije kwegukana ikamba na rimwe muri
iri rushanwa.Avuye i Londres, yahishuye ko impamvu nta mukobwa w’umunyarwanda
wegukana ririya kamba aruko abanyarwanda baba batamushyigikiye mu gutora nk’uko
bikwiye. Iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 69, ryegukanwe na Toni-Ann
Singh wari uhagarariye Jamaica.
5.
Ingabire Grace
Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace uzwiho impano idasanzwe yo kubyina yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World mu 2021 ryabaga ku nshuro yaryo ya 70 rikabera mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.
Iri rushanwa ryari ryasubitswe mu Ukuboza 2021 nyuma y’uko abakobwa 17 basanzwemo Coronavirus. Muri 2020 ryagombaga kuba ariko kubera iki cyorezo na bwo ntiryaba, bituma Umunya-Jamaica Toni-Ann Singh akomeza kwambara ikamba yegukanye mu 2019.
Miss Ingabire yasezerewe rugikubita, maze Umunya-Pologne Karolina
Biewleska aba ariwe wegukana ikamba rya Miss World 2021.
Iri ni rimwe mu
marushanwa y’ubwiza atanu akomeye ku Isi arimo na Miss Earth, Miss Universe,
Miss Supranational na Miss International. Iry’uyu mwaka biteganijwe ko rigiye
kubera mu gihugu cy’u Buhinde ku nshuro yaryo ya 71, uzaryegukana akaba
azamenyekana ku ya 16 Ukuboza.
Kimwe na bagenzi be,
Nyampinga ucyambaye ikamba rya Miss Rwanda Nshuti Muheto Divine nawe yagombaga kwitabira
iri rushanwa ariko nyuma haza gutangazwa ko yakuwe ku rutonde rw’abakobwa
bagombaga kuryitabira kuko yagombaga kwitabira abifashijwemo na sosiyete yari
isanzwe itegura iri rushanwa ya Rwanda Inspiration Back Up, ariko ikaba yarambuwe
ubwo burenganzira kubera ibibazo by’umuyobozi wayo Ishimwe Dieudonné [Prince
Kid] wari uri mu manza kubera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
ashinjwa gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO