FPR
RFL
Kigali

Rufonsina ukina mu “Umuturanyi”, mu mpamvu zatumye atinda kumenyekana harimo no kwakwa ruswa y’igitsina

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:5/10/2023 11:01
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] wamenyekanye muri filime “Umuturanyi” akomoza ku bisitaza bitabura mu mwuga wa sinema.



Rufonsina wakunzwe na benshi binyuze mu kuvuga ururimi rw’igikiga, yishimiye intambwe amaze gutera muri uyu mwuga, avuga ku mbogamizi yahuye nazo muri sinema.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Rufonsina yatangaje ko abakinnyi benshi ba filime bavunika cyane cyane mu ntangiriro ariko bigafata ubusa, bitewe no kubura ababatiza amaboko.

Yakomoje ku rugendo rwe rwo kwinjira muri sinema nyarwanda na bimwe yagiye abona bibangamira abari muri uyu mwuga birimo no gusabwa ruswa y’igitsina kugira ngo bafashwe.

Ubwo yatondaguraga izo mbogamizi yagize ati: “Imbogamizi zo ntizabura kuba kuko wumva ko ushoboye, ariko ubushobozi wiyumvamo ukabura aho ubunyuza bityo bikakudindiza”.

Yavuze ko kenshi bipfira mu majonjora, aho witabira ukagaragaza impano yawe bakakubwira ko bazaguhamagara ugatekereza ugaheba amaso agahera mu kirere.

Umunyarwenya Rufonsina yakomeje avuga ko muri uyu mwuga hataburamo ikimenyane ukaba wapfukiranwa kandi ufite impano kuko nta muntu ufite wakuzamura.

Yavuze ko yabangamiwe no kwakwa ruswa y’igitsina ndetse n’amafaranga kugira ngo azamurwe, ariko akihagararaho akizera Imana ikamuzamura ku gihe gikwiye.


Yagize ati “Bakubwira ko bazaguhamagara ugaheba kandi ubona ko wabikoze neza ariko ikimenyane cyigakora, cyangwa bakagusaba ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa se n'amafaranga kugira ngo ukunde ugaragare muri filme zikomeye”.

Yagize ati: “Rero navuga ko ariyo mbogamizi nahuye nayo igatuma ntinda no kumenyekana kandi nshoboye, ku bwo kwihagararaho nkumva ko isaha n'isaha bizacamo bidaturutse kuri ruswa, ari nayo mpamvu namenyekanye ntinze ku bwo guhangana n'izo mbogamizi nkazitsinda”.


Rufonsina avuga ko hari bamwe b'inyangamugayo bafasha abandi nta zindi nyungu babashakaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND