Kigali

Ibya Telefone The Ben yibiwe i Bujumbura, Noopja n’abateguye igitaramo bari kubikiniramo ‘Injangwe n’imbeba

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:4/10/2023 21:05
0


Noopja na Jean de Dieu watumiye The Ben i Bujumbura, baritana ba mwana ku kibazo cya Telefone yibwe uyu muhanzi mu bitaramo yitabiriye mu Burundi muri iki cyumweru dutambutse.



Mu ijoro rya tariki 30 Nzeri 2023, mu gitaramo cyo gusangira n’abafana be, bivugwa ko The Ben yibwe Telephone ye bwite, bituma Inzego z’Umutekano mu Burundi zitangira iperereza ryasize bamwe mu gihome.

Ni inkuru bamwe mu bakurikira imyidagaduro nyarwanda, bavugaga ko yaba igamije kwamamaza ibitaramo The Ben yari afite, ariko uko amasaha yatambukaga niko abanyamakuru bari kuri Eden Garden bakomezaga guhamya ko iyo telephone yibwe koko.

Inkuru bijyanye:
- Utagera ibwami abeshya byinshi! Ibyo kwibwa Telephone i Burundi n'impamvu Big Fizzo ataririmbye

Nyuma y’uko abanyamakuru ba InyaRwanda bari i Bujumbura, bari bamaze kwemeza iby’ubu bujura bwasize benshi mu rwikekwe, hari amakuru yatangiye guhwihwiswa ko yaba yibwe n’umufasha w’Umuhanzi Sat B uri mu bahetse umuziki w’iki gihugu.

Nyuma yo gukurikirana aya makuru, InyaRwanda yamenye ko Polisi y’u Burundi yataye muri yombi abantu basaga 6 bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa cy’ubujura, niko kwegera bamwe mu bateguye iki gitaramo kugira ngo tumenye ukuri nyako.

Inkuru bijyanye:
- Bamwe buriye ibiti bajya kumwakira! The Ben i Bujumbura

Itabwa muri yombi ry’abo bantu ryakurikiwe n’amakuru yavugaga ko telephone yaje kuboneka, igasubizwa uyu muhanzi, ariko ayo makuru ntiyahishuraga umuntu bikekwa ko yaba yabigizemo uruhare.

Nyuma y’igitaramo cya Tariki 01 Ukwakira 2023 kitari kuvugwaho rumwe, Rwiyemezamirimo Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja, wari mu ikipe ngari ya The Ben yifashishije urubuga rwa WhatsApp anyomoza amakuru y’uko Telephone yabonetse, ahubwo ahishura ko uyu muhanzi yahisemo kugura indi nshya.

Yagize ati “The Ben na Uncle Austin, Phone zabo zisigaye i Bujumbura [Buja], bahise bagura izindi nta birenze. Icya mbere ni uko Show yagenze neza mwihangane.”

Inkuru bijyanye:
- Icyumba yarayemo cyakwishyurira inzu umusore wo ku Ntaraga imyaka 5

Aya magambo yanditse mu KinyaRwanda, uyu mugabo yayanditse tariki 03 Ukwakira 2023 saa 09:41 AM, bivuze ko yayanditse nyuma y’iminsi ibiri igitaramo cya Ben i Bujumbura kirangiye.

Ubu butumwa Noopja yatambukije kuri Whatsapp bugaragaza ko The Ben koko yibwe Telephone bivugwa ko ari iPhone 14, ndetse ikaba itaraboneka kugeza ubwo yayandikaga akarenzaho ko “Isigaye i Bujumbura”.

Mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi, mu kiganiro kihariye na InyaRwanda Umushoramari Nishishikare Jean de Dieu uhagarariye Now Now Company yatumiye The Ben mu Burundi, abajijwe iki kibazo cy’iyibwa rya Telephone ya The Ben, yavuze ko yabonetse igasubizwa uyu muhanzi.

Asubiza Etienne Mbarubukeye Peacemaker wa InyaRwanda, yagize ati “Telefone yarabonetse, turashimira polisi”.

Iki kiganiro cya Tariki 03 Ukwakira 2023, cyumvikanisha ko ibyo abateguye iki gitaramo bavuga ku iyibwa rya Telephone ya The Ben, bihabanye n’ibyo abari mu ikipe yafashije uyu muhanzi bavuga.

Kugeza ubu uwavuga ko aba bose bari gushyira abafana mu gihirahiro ntiyaba abeshye kuko ntabwo babasha gutandukanya ikinyoma n’ukuri kuri icyo kibazo, kugeza uyu muhanzi ahagurutse akagira icyo atangaza. Kugeza ubu The Ben ntacyo aravuga kuri iki kibazo. 



Rwiyemezamirimo Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja washinze Studio ya Country Records, wari mu bafashije The Ben kugira ngo iki gitaramo kigende neza avuga ko Telephone yibwe uno muhanzi yaburiwe irengero

Nishishikare Jean De Dieu uyobora Now Now Company yateguye ibi bitaramo bitari kuvugwaho rumwe, yatangarije InyaRwanda ko Telephone yabonetse ndetse ko yashyikirijwe uyu muhanzi

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yakoreye ibitaramo i Bujumbura mu Burundi mu cyumweru dutambutse

Uyu muhanzi yafashwe n’amarangamutima ari ku rubyiniro, ararira cyane yibutsa abantu ko bafite gukundana no kwifurizanya ineza igihe cyose

Kanda hano wihere ijisho ibitaramo bya The Ben i Bujumbura
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND